Uko abafite ubumuga bw'uruhu bakwiriye kwita ku ruhu rwabo

Utuntu nutundi - 17/06/2023 7:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Uko abafite ubumuga bw'uruhu bakwiriye kwita ku ruhu rwabo

Akenshi abantu bavukana uruhu rusa, gusa hari abavukana uruhu rutandukanye bakitwa abafite ubumuga bw'uruhu, akenshi bakunda guhabwa akato cyangwa ntibanitabweho mu bantu, gusa ni byiza kumenya uko wabitaho kuko nabo ni abantu nk'abandi nubwo bisaba kwigendesera mu kubitaho.

Ibyo wakora ku kwita ku ruhu rwawe niba ufite ubumuga bw'uruhu

1. Gerageza kuba igihe gito ku zuba: Niba uri umuntu ufite ‘albinism’ kandi ushaka kuba ku zuba bitewe n'ibintu bitandukanye waba urimo gukora ukina cyangwa woga, ugomba gukoresha izuba byibuze iminota 20.

2. Hitamo amavuta yo kwisiga abasha gufasha uruhu rwawe kugira ngo rutaza kwangirika hamwe na SPF30 + cyangwa arenga, hanyuma ugume uyisiga buri nyuma y’amasaha abiri.

3. Ugomba gushaka ibirinda amaso yawe, aha ugomba kwambara indorerwamo z'izuba. Ugomba kwambara izifite ibirahure bihagarika 99-100% by'imirasire.

Ibirahuri byijimye ntabwo byanze bikunze bitanga uburinzi bwinshi ku mirasire ya UV gusa bishobora kuba imvugo y'imyambarire. Biba byiza iyo ukoresheje indorerwamo wandikiwe na muganga kugira ngo zibashe gutanga umusaruro mu kugufasha.

4. Gana muganga mu gihe ugize ikibazo ku ruhu rwawe kugira ngo abashe kugukurikirana ku bibazo waba wagize by’uruhu, kandi bikurinde ko haviramo nizindi ndwara.

5. Isuku k’uruhu: Abahanga mu buzima bagaragaza ko isuku ari wo muti wa mbere wa buri kintu, bakomeza kugaragaza ko mu gihe wagiriye isuku umubiri wawe ukoga ugasa neza, nabyo hari icyo byongera mukurinda uruhu rwawe kugira ngo rubashe kuba rwiza.

Umwanditsi: Patience Muhoza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...