Nyuma y'imyaka 12 David De Gea arashaka kuva muri Manchester United

Imikino - 16/06/2023 10:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y'imyaka 12 David De Gea arashaka kuva muri Manchester United

Umunyezamu wa Manchester United David De Gea nyuma y'uko amaze muri iyi kipe imyaka 12, amasezerano ye ararangira muri uku kwezi kwa Gatandatu, kandi Sports Kenda ivuga ko uyu mukinnyi yanze kongera amasezerano.

Uyu mukinnyi wafashe umwanzuro wo kuva kuri Old Trafford mu gihe amaze muri Manchester United yakinnye imikino 545. David De Gea yageze muri Manchester United avuye muri Atletico Madrid.

Uyu mukinnyi muri Manchester United abembwa ibihumbi €375k ku cyumweru. Umunyezamu David De Gea wabonye Premier League Golden Gloves muri 2022-2023 amakuru avuga ko yaba nawe agiye mu kirombe gucukura amafaranga mu ikipe ya Al-Hilal yo muri Saudi Arabia.

Al-Hilal nayo yatangaje ko ifite gahunda yo kuzana umunyezamu w'umunya Espagne ukinira Manchester United. Shampiyona ya Saudi Arabia, Saudi Poro League ifite gahunda yo kuzana abakinnyi benshi bakanyujijeho ku mugabane w'Iburayi.

Abasesenguzi batandukanye bavuga ko umunyezamu ushobora gusimbura David De Gea yaba ari David Raya wa Brentford. Gusa na David De Gea ku ruhande rwe abona David Raya ari we waba umusimbura mwiza we.

David Raya urasoza amasezerano ye muri uku kwezi, yanze kongera amasezerano muri Brentford. Thomas Frank ushinzwe ibyo kugura no kugurisha abakinnyi muri Brentford yavuze ko uyu mukinnyi bazamureka akagenda.


David De Gea ashobora kujya kurya amafaranga menshi yo muri Saudi Arabia 


David Raya yanze kongera amasezerano muri Brentford 


David Raya ni we muzamu utekerezwa mu gusimbura David De Gea 


David De Gea yafatiye runini Manchester United mu izamu


David De Gea yanze kongera amasezerano ye, ayo yari afite yarangiye kuwa Gatanu tariki 16/6/2023


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...