Kigali

Yannick Dushime yifashishije Aime Uwimana na Deborah kuri album ye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/06/2023 13:21
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Yannick Dushime yashyize ahagaragara indirimbo ‘Ubahwa’ yahuriyemo na Aime Uwimana ndetse na Deborah Uwitonze, iri mu zigize album ye ya mbere ari gutegura.



Yannick yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi album azifashishaho abahanzi banyuranye, ndetse azakubiraho indirimbo zigarutse ku Ijambo ry’Imana.

Ni album avuga ko kugeza ubu ataramenya indirimbo zizaba ziyigize, kandi yakozweho na ba Producer banyuranye barimo nka Bruce&Boris wakoze iyi ndirimbo ‘Ubahwa’.

Kuri Yannick Dushime kugira album nk’umuhanzi utaramara igihe kinini mu muziki, ni ibintu bidasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ati “Album isobanuye ikintu kinini cyane mu rugendo rw’umuziki. Bisaba ubwitange no gutegura indirimbo nzima zijyanye n’umurongo w’ibyo uba usanzwe uririmbamo. Rero, kuri njye ni ishema rikomeye kuba ngiye kugira album’.

Yannick avuga ko gukorana indirimbo na  Aime Uwimana birenze kuba ari umuhanzi mugenzi we, ahubwo yamushyigikiye cyane kuva atangiye urugendo rw’umuziki we.

Yavuze kandi ko byanaturutse ku kuba Aime Uwimana ari umuhanzi wabaye ikitegererezo kuri benshi bakora umuziki wa ‘Gospel’ mu Rwanda.

Ati “Aime Uwimana ni ikitegererezo bitari kuri njye gusa ahubwo ku muhanzi n’umuramyi wese, biturutse ku buhanga agira, guhozaho, no guca bugufi.”

Akomeza ati “Ikindi ashobora kumfasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi cyane barenze abo njye nshobora kugeraho.”

Yavuze ko Deborah Uwitonze bahuriye muri iyi ndirimbo, ahanini biturutse ku kuba ari umuhanzikazi ukunda Imana kandi uyikorera, kandi w’umuhanga.

Akomeza ati “Deborah Uwitonze nawe ni umuhanga cyane kandi akagira n’umutima ukunda Imana no kuyikorera. Ibyo byose ni ibintu nari nyeneye cyane muri uyu murimo.”

Yannick Dushime avuga ko ari kumwe na Aime Uwimana na Deborah Uwitonze banditse iyi ndirimbo, bashingiye ku magambo aboneka mu Abaroma 3:4.

Handitsemo ngo abantu bose baba ababeshyi ariko wowe(Imana) iboneka ko ari inyangamugayo(Umunyakuri).

Yannick ati “Bivuze ngo ibyo abantu bavuga bitandukanye n’ibyo Imana ivuga ntabwo bigomba kudusohoreraho. Niba bavuga ko utazatera imbere, Imana ikavuga ko uzatera imbere; ibyo abantu bavuga Imana iba ibihinduye ibinyoma.”

Aime Uwimana wakoranye indirimbo na Yannick Dushime amaze imyaka irenga 18 mu muziki, yagize igikundiro cyihariye mu bantu biturutse ku ndirimbo ye yamamaye mu myaka ya za 90 yitwa ‘Muririmbire Uwiteka’ n’izindi zinyuranye.

Uyu mugabo weguriye ubuzima bwe Kristu, aherutse kuririmba mu gitaramo Alex Dusabe yakoreye muri Camp Kigali, yari yahurijemo Apollinaire Habonimana na David Nduwimana.

Mu myaka ibiri ishize, nibwo Deborah Uwitonze waririmbye muri Singiza Music ya UR-Huye yatangiye kuririmba ku giti cye , yinjirana indirimbo yise ‘Ni Yesu’. Afite umwihariko wo kuba ariwe muhanzikazi wa ‘Gospel’ ukora umuziki wubakiye ku njyana ya Reggae.

Deborah Uwitone atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro akaba asengera mu Itorero East Wind Kicukiro. Avuka mu muryango w'abana bane, we akaba ari uwa gatatu.

Yatangiye kuririmba kera akiri umwana muto abitangirira mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday school). Umuhanzi afatiraho icyitegererezo ni Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop', banahuriye muri iyi ndirimbo. 

Yannick Dushime yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ubahwa’


Uwimana Aime yashyize itafari ku rugendo rw’umuziki wa Yannick Dushime


Uwitonze Deborah amaze imyaka ibiri atangiye umuziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UBAHWA’

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND