Umunyarwenya wo mu gihugu cy’u Burundi, Alfred Mugenzi wamamaye nka Kigingi, yongeye kwiharira urubuga, yisunze uturingushyo n’ingingo yateguye zishingiye ku buzima yanyuzemo yemeza abanya-Kigali barimo ibyamamare bitabiriye igitaramo ‘Gen- Z Comedy’.
Uyu mugabo w’umwana umwe, niwe wari umunyarwenya
Mukuru muri iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena
2023 kuri Mundi Center, kitabiriwe n’abarimo Caoch Gael washinze 1:55Am,
umuhanzi Ross Kana wakoranye indirimbo ‘Fou de toi’ na Element na Bruce
Melodie;
Sandrine Isheja Butera n’umugabo we Kagame Peter, Rusine
Patrick, Andy Bumuntu, Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minubumwe, Aimable
Twahirwa, Keila Ruzindana wegukanye ikamba ry’umuco ‘Miss Heritage’ muri Miss
Rwanda 2022, umukinnyi wa filime Nyambo, umuhanzi Niyo Bosco n’abandi.
Kigingi yataramiye i Kigali, nyuma y’uko mu Ukuboza
2022, atanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri
Kigali Convention Center.
Asanzwe ari umwe mu banyarwenya Mpuzamahanga
b’abahanga, bakunze gutumirwa kenshi gutaramira i Kigali, ndetse mu Rwanda ahafite
umuryango. Biri no mu byamufashije kurushinga n’umunyarwandakazi Marina
baherutse kubyarana imfura.
Ku rubyiniro yabanjirijwe n’abanyarwenya bakizamuka
barimo Hubert wateye urwenya ku kuntu muri iki gihe abantu bashinga amatsinda ya
WhatsApp bitewe n’ibyo bahuriyeho cyangwa se baziranyeho.
Kadudu atera urwenya ku kuntu abantu bafitanye isano
n’inka, Rumi yitsa ku kuntu Sandrine Isheja yamubujije amahirwe yo gukomeza mu
irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi n’aho Muneza Lambert agaragaza impamvu zatumye
Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu atacyumvikana mu muziki.
Umunyarwenya Muhinde we yitaye cyane ku kuntu kuba ari
mugufi bimugiraho ingaruka mu buzima bwa buri munsi n’aho Dudu agaruka ku kuntu
abahanzi baririmba ibintu batabarimo. Atanga urugero ku ndirimbo za Andy
Bumuntu.
Iki gitaramo cyanagaragayemo umunyarwenya Ballet wo mu
Burundi, wibanze cyane ku kuntu umuryango we watunguwe n’ukuntu yagiye
gutaramira mu Bufaransa ntafate icyemezo cyo gutorokerayo, ahubwo akaguruka mu
Burundi.
Michael
Sengazi ni we wakiriye ku rubyiniro Kigingi
Umunyarwenya Michael Sengazi uherutse mu nama yahurije
abasizi mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, niwe wahawe umwanya wo kwakira mugenzi
we Kigingi ku rubyiniro.
Mbere yo kumwakira, Michael yabanje kugaruka ku kuntu Abarundi bataramenya gukoresha ‘Feux Rouge’ zo mu mahanda, anagaruka ku
bavandimwe be banywaga cyane manyinya.
Ageze ku rubyiniro, Kigingi yavuze ko gutaramira muri
Gen-Z Comedy ari kimwe mu bintu yifuzaga. Ati “Nashakaga iyi 'Public' nyuma
y’igihe kinini ndahagaze. Ndanezerewe kuza i Kigali, ndashima cyane Fally Merci
wantumiye. Mwikomere amashyi murasa neza.”
Kigingi yifashishaga amagambo n’indoro byatumaga buri
wese atamukuraho ijisho. Yabanje kwitsa cyane ku kuntu abarundi bakunda Andy
Bumuntu ku buryo, hari bamwe bakunze kumusaba ko yazabafasha guhura nawe.
Uyu mugabo yanavuze ko bishimishije ku kuba ibi
bitaramo byitabirwa n’urubyiruko, kuko uretse kugorora imbavu, binatanga
amasomo y’andi y’ubuzima.
Ageze ku rugo rwe byabaye ibindi bindi! Yavuze ko hari
ubuzima yari abayemo nk’abandi basore mbere y’uko yiyemeza kurushinga,
n’ubuzima yabayemo akigera mu rugo n’umufasha we Marina.
Asobanura ko ubu buzima butandukanye, kuko yatangiye kubibona ku munsi wa mbere ubwo umugore yaryamaga mu gituza cye.
Ati “Ibyo
tubona muri filime bitandukanye n’ibyo mu buzima busanzwe…” Yavuze ko yaheze
umwuka, ku buryo atabashaga kuvuga neza nk’uko bikwiye.
Igihe
cyo kubyara! Yavuze ko umunsi umugore we yabyariyeho
imfura atajya abasha kuwusobanura, kuko yagejeje umugore kwa muganga hanyuma
agatongira kwitabwaho n’abaganga.
Ngo ubwo yari hanze, yumvaga muganga avugana n’umugore
we ariko atumva neza icyo bari kuvugana, arabyara hanyuma ahabwa uburenganzira
bwo kujya kureba umwana we. Agezeyo ‘nasanze ari umwana mwiza cyane’.
Uyu munyarwenya yavuze ko atungurwa n’abantu bo mu
miryango kenshi usanga bajya kureba umwana, hanyuma bamwe bakavugira mu
matamata bati ‘Ariko buriya uriya mwana arasa nande? Ni uwe’?
Yavuze ko ibyo anyuramo, bibaho no mu yindi miryango,
aho usanga hari abashidikanya ku mwana wabyaye.
Uyu mugabo yagiye asezera ubundi akibuka zimwe mu ngingo
atagarutseho. Hari nk’aho yateye urwenya ku kuntu yigeze gusinda akabona
umukobwa aryamye mu gitanda cye, aho yigeze gufungwa akarara muri gereza,
inkuru z’uburyo Perezida Macron w’u Bufaransa yakubiswe urushyi n’ibindi
binyuranye byatembagaje abantu.
Yahawe
amafaranga ananirwa kuyabara! Kigingi yasaruye
amafaranga menshi muri iki gitaramo, kuko buri uko yateraga urwenya yabonaga
abantu bamuha amafaranga, bigera n’aho avuga ko bimutunguye kubona akora
igitaramo agahabwa amafaranga n’abafana.
Yavuze ko mu bindi bitaramo asanzwe akorera mu
Burundi, abantu baba bashishikajwe no kubona asoza kubataramira ariko ‘i Kigali
umuntu arabataramira mukamuha n’amafaranga?’
Yahawe amafaranga n’abarimo umunyarwenya Joshua,
ndetse Coach Gael yamutumyeho Murumuna we Kenny ‘n’ubwo ibyo yamubwiye atigeze
abivuga’.
Kigingi yavuze ko amafaranga yo mu Rwanda afite
agaciro kanini kurusha ayo mu Burundi, ku buryo nagera ku mupaka azavungisha
agahabwa menshi.
Muri iki gitaramo kandi, Andy Bumuntu yaganirije
urubyiruko, avuga impamvu yatumye yitabiriye isiganwa Kigali International
Peace Marathon yasojwe ku Cyumweru gishize. Avuga ko ari umuhigo yari
yaragiranye na Yvan Buravan.
Yanagarutse ku kuntu ahuza akazi k’itangazamakuru, umuziki n’ibindi bikorwa. Uyu musore, avuga ko ubuzima ari nk’ibumba, bityo buri wese agomba kubumba ubuzima bwe uko abushaka.
Kigingi yongeye gutamira i Kigali nyuma y'umwaka umwe
Kigingi yavuze ko yari amaze igihe ashaka gususurutsa abitabira Gen-Z Comedy
Kigingi yagarutse ku ngingo zirimo uko yahuye n'umukunzi we Marina kugeza bibarutse imfura
Kigingi yavuze ko yari afite amatsiko y'ibiganiro umugore we yaganiraga na Muganga ubwo yari agiye kubyara
Kenny [Murumuna wa Coach Gael] yagejeje ubutumwa kuri Kigingi yari ahawe
Coach Gael aganira n'umuhanzi Ross Kana ari gufasha
muri iki gihe
Kigingi yabwiwe ko Keila Ruzindana ari Miss hanyuma amusaba ko babyinana
Kigingi yashimye Fally Merci wamufashije kongera gutamira i Kigali
Umunyamuziki akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Niyo Bosco witegura gusohora album ye ya mbere yari muri iki gitaramo cy'urwenya
Umunyarwenya Rusine Patrick yagarutsweho cyane muri iki gitaramo, cyane cyane ku buhanga bwe mu gukina yisanisha n'umusizi
Isheja Sandrine n'umugabo we Kagame bagarutsweho muri iki gitaramo- Hari nk'aho Kigingi yabajije Sandrine ati 'Uyu mugabo mwahuye gute?
Ross Kana, umuhanzi watangiye gufashwa na 1:55 Am ibarizwamo Bruce Melodie
Coach Gael washinze 1:55 Am ari kumwe na Kabanda Jean
de Dieu washinze Isibo Tv
Byari ibitwenge gusa! Promesse Kamanda ari kumwe na
Keila Ruzindana wabaye Miss Heritage 2022
Umukinnyi wa filime Nyambo Jessica ugezweho muri iki
gihe muri filime 'The Message'
Umunyarwenya Muhinde amaze kwiharira Gen-Z Comedy- Indeshyo ye ayigarukaho, abantu bagatembagara
Kigingi yafashe umwanya wo kubara amafaranga yahawe muri iki gitaramo, avuga ko byamutunguye
Umunyarwenya Ballet yavuze ko umuryango we ukigowe no kwiyumvisha uburyo yagiye mu Bufaransa akagaruka
Keila Ruzindana wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2022
Umunyarwenya Dudu yibajije impamvu hari abahanzi baririmba urukundo kandi batarurimo cyangwa se batanabiteganya vuba
Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minubumwe, Aimable Twahirwa aganira na Kagame Peter, umugabo wa Isheja Sandrine
Umunyarwenya Admin Seka yagarutse ku kuntu ibintu byose birimo ijambo 'Super' biba birenze, ariko abanyarwanda bakaba bagishidikanya kuri 'Super Manager'
Abarimo Isheja Sandrine bahawe impano ya 'Chocolate' nyuma y'uko bari bahawe utuntu bambaye ku maboko twanditseho 'Uri mwiza'
Andy Bumuntu yagarutse ku rugendo rwe rw'umuziki
n'impamvu yitabiriye Kigali International Peace Maranthon
Fally Merci yavuze ko ibi bitaramo bigamije guseka no gufasha urubyiruko kugira ibyo bigira kuri bamwe mu bantu babitumirwamo
Michael Sengazi yahawe kwakira Kigingi abanza gutembagaza abantu mu ngingo zinyuranye yari yateguye
Kabanda Jean de Dieu washinze Isibo Tv aganira na Fally Merci
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramocy’urwenya
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO