Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe y'Amagaju FC yakoze akazi ka mbere ko gusinyisha abakinnyi bazayifasha mu mwaka w'imikino 2023-24.
Ku ikubitiro Amagaju FC yahise asinyisha Ndizeye Innocent bakunze kwita Kigeme, amasezerano y'imyaka ibiri. Uyu musore uvuka n'ubundi mu Karere ka Nyamagabe ari naho iyi kipe ibarizwa, ni ubwa kabiri agiye gukinira Amagaju FC kuko mbere yo kuza muri Mukura ariyo yakinaga.
Mu bandi bakinnyi iyi kipe yasinyishije, harimo Dusabe Jean Claude bakunze kwita Nyakagezi, wakiniraga ikipe ya Musanze FC.
Mu bakinnyi bongereye amasezerano, barimo Tuyishime, Bugingo Emmanuel, Niyonkuru Claude, basinye amasezerano y'imyaka ibiri, naho Iradukunda Daniel na Emmanuel Sebagenzi Cyrille bari bafite umwaka umwe, bongeraho undi mwaka iba ibiri.
Amagaju FC aheruka mu Cyiciro cya mbere COVID-19 itarabaho, irashaka kutongera gusubira mu cyiciro cya mbere imburagihe, aho bihaye nibura intego yo kuza mu makipe 8 ya mbere.
Ndizeye Innocent yazamukiye mu Amagaju FC, ahava ajya muri Mukura, ayivamo ajya muri Musanze FC nyuma agaruka muri Mukura. Uyu musore incuro yahamagawe mu Mavubi yakiniraga ikipe ya Amagaju FC
Nyakagezi uri ku mupira, yari umukinnyi wa Musanze FC mu mwaka ushize w'imikino
Amagaju FC aherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere ari ku mwanya wa kabiri, nyuma ya Etoile de L'est