Abakristo Gatolika by’umwihariko ba Diyoseze ya Kabgayi batangiye gutegura urugendo rwo kujya kwifatanya nayo mu muhango mbonekarimwe wo kwimika Umwepisikopi mushya wayo Dr Balthazar Ntivuguruzwa ugiye guhuhira mu ngata Musenyeri Smaragde Mbonyintege.
Hari kuwa 21 Mutarama 2006
ubwo Nyirubutungane Papa Benedict wa XVI uheruka kwitaba Imana yagiraga Smaragde
Mbonyintege icyo igihe wari Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda Musenyeri wa
Diyoseze ya Kabgayi.
Bivuze ko imyaka yari ibaye 17
uyu mugabo wagiye akora imirimo itandukanye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda
ayoboye Diyoseze ya Kabgayi imwe muzifite abakirisitu benshi.
Kuwa 02 Gicurasi 2023 akaba
ari bwo hashyizwe itangazo hanze n’Intumwa ya Papa mu Rwanda ko Padiri Dr
Balthzar Ntivuguruzwa yagizwe umwepisikopi mushya wa Kabgayi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki
17 Kamena 2023 mu kibuga cya Seminari Ntoya ya Kabgayi hakaba hategerejwe
umuhango wo kwimika ku mugaragaro Dr Ntivuguruzwa asimbuye Musenyeri Mbonyintege
ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
InyaRwanda tukaba twifuje
kubagezaho bumwe mu buzima bw’ingenzi bwa Musenyeri Mbonyintege ugiye
gusimburwa nyuma y’imyaka isaga 17 ari Musenyeri wa Kabgayi.
Kuwa 02 Gashyantare 1947 ni
bwo Musenyeri Mbonyintege yabonye izuba ahitwa Rutobwe i Gitarama muri Diyoseze
ya Kabgayi ubu ni mu Karere ka Kamonyi. Yize amashuri abanza i Cyeza.
Aza gukomereza ayisumbuye mu
kigo cya Byimana asoje yaje kwinjira muri Seminari noya ya Kigali.
Yize amasomo ya Filozofi na
Tewolojiya muri Seminari nkuru ya Nyakibanda hagati ya 1969 na 1975 maze ahabwa Ubupadiri kuwa 20 Nyakanga 1975 muri Diyoseze ya Kabgayi.
Yaje kuba Padiri muto wa
Paruwasi ya Kabgayi n'iya Kamonyi aza gutangira kwigisha mu iseminari noya
ya St Jean i Kamonyi mu birebana n’amasomo y’umuhamagaro.
Nyuma yagizwe Umuyobozi w’iyi Seminari kuva 1978 kugera 1989, aza gusoreza amasomo mu bya Tewolojiya muri
Kaminuza ya Gregorian i Roma hagati ya 1979 na 1983.
Yatangiye kuba Umwarimu,
Umuyobozi wa Roho n’Umuyobozi wungirije wa Seminari ya Nyakibanda hagati ya 1983
na 1997 maze kuva mu 1997 agirwa Umuyobozi wayo n'umwanditse w’Urumuri Kristu Magazine guhera muri 2003.
TANGA IGITECYEREZO