RFL
Kigali

Indabo, indirimbo n'imbyino bya kinyarwanda ni byo byakiriye Amavubi mu karere ka Gisagara-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/06/2023 18:53
1


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" yakiranywe ibyishimo bidasanzwe n'abaturage ubwo yageraga mu Karere ka Gisagara aho igiye kuba iri kubarizwa yitegura umukino wa Mozambique.



Imyiteguro ni yose ku bakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi'. Kuri ubu abakinnyi 26 nibo bamaze kugera mu mwiherero muri 28 bahamagawe. 

Imanishimwe Emmanuel Manguende ni we utarahagera kandi nawe biteganyijwe ko mu ijoro ry'uyu munsi ari bugere mu Rwanda. Naho Rafael York we ntabwo azaza bitewe n'ikibazo cy'imvune yahuye nacyo.

Uyu munsi abakinnyi ba Amavubi bavuye mu mujyi wa Kigali aho bakoreraga umwiherero, berekeza mu Karere ka Gisagara aho bagiye gukomereza imyiteguro y'uyu mukino wa Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.

Bahagurutse mu masaha ya mu gitondo basesekara muri aka Karere saa munani n'iminota 30. Amavubi agiye kuba acumbitse muri hoteli yitwa Montana Hotel.


Abaturage bo mu Karere ka Gisagara beretse urukundo rwinshi Amavubi

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bakiriye abakinnyi ndetse n'abatoza b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda bakiriwe mu buryo budasanzwe. 

Nkuko mu mashusho bigaragara hari hari abasore ndetse n'inkumi babyina bakanaririmba mu buryo bwa kinyarwada. Usibye ibyo kandi abakozi ba Montana hoteli banahaye indabo abakinnyi b'Amavubi.

Impamvu byabaye ngombwa ko Amavubi ajya kuba mu Karere ka Gisagara byatewe n'uko hoteli zo mu Karere ka Huye, Hoteli Mater Boni Consilii na Credo Hotel ziheruka kuzamurirwa urwego zigahabwa inyenyeri enye ari zo zizakira ikipe ya Mozambique n’abasifuzi bazayobora uyu mukino.

Umukino w'u Rwanda na Mozambique uzaba ari uwo ku munsi wa 5 mu itsinda L ukaba uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa cyenda kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye.

Mbere y'uko abakinnyi binjira muri hoteli bahawe indabo

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Carlos Alós Ferrer ahabwa ururabo 

Imbyino ndetse n'indirimbo za kinyarwanda nizo zakiriye Amavubi

Yannick Mukunzi asesekara kuri hoteli

Umuzamu Fiacre ubwo yavaga mu modoka yinjira muri hoteli








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwineza Fiona1 year ago
    Nibyiza cyane,😍😍😍😍!!





Inyarwanda BACKGROUND