Umunyafaranga w’umunyamerika, akaba
umwe mu bagabo bakize ku Isi Rally Ellison, yashinze sosiyete yitwa Oracle
Corporation nyuma y'uko ateye umugongo Sosiyete ya Tesla iyobowe na Elon Musk.
Larry Ellison yavutse ku ya 17 Kanama 1944, mu mujyi
wa New York, New muri Amerika, aza kuba rwiyemezamirimo n’umushoramari ukomeye
wo kuri uyu mugabane. Akunze gushyirwa ku rurtonde rw’abaherwe bakize ku Isi.
Kuwa Gatatu tariki 15 Kamena ni bwo
Forbes yatangaje ko uyu mugabo yaje ku mwanya wa gatatu mu bantu bakize cyane
ku Isi bitewe n'uko imitungo ye yakomeje kwiyongera bidasanzwe.
Uretse kuba azwi
nka rwiyemezamirimo n’umushoramari ukomeye, uyu mugabo ni umuhanga mu bijyanye n’ikoranabyhanga nk'uko
na sosiyete akuriye ibigaragaza ya Oracle.
Umutungo w'iyi sosiyete warazamutse uva kuri 4% ugera kuri 5%, ku buryo yageze kuri miliyari 152 z’amadorari. Uyu
mugabo uzwiho gukora cyane, yari asanzwe aza ku rutonde rw’abakire ariko mu myanya
itari iyi mbere.
Larry yarenze ku mukire uzwi nka Jeff Bezos nawe uzwi mu kuba umunyafaranga menshi. Kuri ubu umutungo wa Jeff uhagaze agaciro kangana na miliyari 149 z’amadorari.
Ellison akurikirana n’umuherwe wavuzwe igihe kinini n’ubu ukivugwa kubera gutunga ibya mirenge, Elon Mauk. Byavuzwe ko umutungo wa Musk ugeze kuri miliyari 235 z’amadorari naho umuyobozi wa LVMH, Bernard Anault akaba afite umutungo ungana na miliyari 225 z’amadorari.
Larry yatangiye kwitwa umukire mu mwaka wa 1993, ubwo byavuzwe ko afite $miliyari 1.6. Yashinze sosiyete ye ya Oracle mu myaka 46 ishize, ndetse bivugwa ko ari mu bantu bafite sosiyete nziza y’ikoranabuhanga, ifite agaciro karenze ku isi ugereranije n’izindi.
Ellison afite umutungo utimukanwa ufite agaciro ka miliyari zirenga $1, harimo ikirwa cyo muri Hawaii yaguze miliyoni $300 mu 2012.
Elon Musk yavuze ko Ellison ari umu enjeniyeri mwiza. “Mu byukuri ni umwe mu ba injeniyeri beza nabonye ku Isi".
