RFL
Kigali

Byemejewe! Davido, Tiwa Savage, Tyla, Diamond na Bruce Melodie bagiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2023 15:01
0


Abanyamuziki bakomeye ku Mugabane wa Afurika, Davido, Tiwa Savage, Diamond, Tyla bagiye gutaramira i Kigali mu gitaramo bazahuriramo na Bruce Melodie, kizaba ku wa 13-19 Kanama 2023.



Hari hashize iminsi micye InyaRwanda itangaje ko aba banyamuziki bombi bazaririmba mu birori bizaherekeza imikino ya ‘Giants of Africa’.

Umuyobozi wungirije wa Giants of Africa, Masai Ujiri akaba na Perezida w’ikipe  ya Toronto Raptors ya Basketball yo muri NBA, yavuze ko mu mpeshyi y'uyu mwaka 'irushanwa Giants of Africa rigiye guhuriza hamwe urubyiruko rurenga 250 ruturutse mu bihugu 16'.

Yavuze ko ari ku ncuro ya mbere i Kigali mu Rwanda hazaba habereye iyi mikino izanaherekezwa n'iserukiramuco rizwi nka 'Giants of Africa Festival'.

Iri serukiramuco avuga ko rizarangwa n'imikino ya Basketball, kugaragaza imico y'ibihugu binyuranye, uburezi, ibitaramo by'abahanzi harimo ibitangiza n'iyi mikino ndetse n'igitaramo cy'imbaturamugabo kizaririmbamo Davido, Diamond, Tiwa Savage, Tyla ndetse na Bruce Melodie, bizabera muri BK Arena.

Yavuze ko iyi mikino igiye kubera mu Rwanda bizihiza isabukuru y'imyaka 20 ya Giants of Africa

Muri Gashyantare 2023, Masai Ujiri yavuze ko imyaka 20 ishize ari urugendo rutoroshye, ariko kandi bafite icyizere cy’aho bagana.

Ati “Turacyari mu ntangiriro. Hari ibyo duteganya kongeramo ingufu kugira ngo tugere kuri byinshi. Turizera ko ahazaza ha Giants of Africa ari heza. Tuzakomeza guteza imbere ibikorwa remezo, gufasha urubyiruko rwa Afurika mu kububakira ubushobozi, mu burezi, no mu kubafasha mu gusobanukirwa inshingano z’ubuyobozi kugira ngo bazavemo abayobozi beza.”

Umuryango Giants of Africa wishimira ko mu myaka 20 ishize batangiye gukora, bafashije urubyiruko ibihumbi 40 kubona ibibuga bya Basketball bakiniraho, kandi batanze amasomo ashamikiye kuri uyu mukino afasha urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Mu gihe cy’icyumweru kimwe cy’iyi mikino, hazaba guhatana kw’amakipe, aho hagati mu mukino hazajya haba haririmba umuhanzi watoranyijwe. Ubuyobozi bwa Giants of Africa Festival butangaza ko ‘hazaba hari abashyitsi b’imena ndetse n’abahanzi bazatungurana’.

Bagaragaza ko iyi mikino izasozwa n’igitaramo gikomeye cyo gususurutsa abantu banyuranye bazitabira iyi mikino.

Giants of Africa Festival izaba kandi urubuga rwiza ku rubyiruko rwo mu Rwanda ruri hagati y’imyaka 20 na 30 ruzahabwa amahugurwa ajyanye no kwiteza imbere hashingiwe ku byo buri wese ashaka kwerekezamo.

Tiwa Savage utegerejwe i Kigali yabonye izuba ku wa 5 Gashyantare 1980. Ni umunyamuziki wabigize umwuga, w’umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime, benshi bakunze kumwita umwamikazi w’injyana ya Afrobeats.

Ibihangano bye byubakiye ku rurimi rw’icyongereza ndetse na Yoruba. Kandi yita cyane ku njyana ya Afrobeats, R&B, Pop ndetse na hip-hop. Itafari rye ku rugendo w’umuziki wa Nigeria  rimaze kumuteza intambwe ikomeye, kandi amaze guca uduhigo.

Aherutse kuririmba mu birori byo kwimika King Charles III w’u Bwongereza. Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko azaterwa ishema no kubarira ‘iyo’ nkuru umwana we, ijyanye n’uko yasusurukije abanyacyubahiro bitabiriye iyimikwa rya King Charles III.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe yavukiye akitwa Isale Eko. Ku myaka 11 nibwo yagiye kuba i London aho yakomereje amasomo ye mu mashuri yisumbuye.

Nyuma y’imyaka itanu yatangiye urugendo rw’umuziki, atangira afasha mu miririmbire abarimo George Michael na Mary J. Blige, umunyamuziki ubitse Grammy Awards 12 n’andi mashimwe akomeye mu muziki.

Mu 2009 yasinye muri Sony Music, mu 2012 atangira gukorana na Mavin Records. Mu 2018, yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere wegukanye MTV Europe Music mu cyiciro ‘Best African Act’.

Afite album zirimo Once Upon a Time (2013), R.E.D (2015) ndetse na Celia (2020) ziriho indirimbo zabiciye bigacika. Anafite Extended Play (EP) nka Sugarcane (2017) na Water & Garri (2021) ziriho ibihangano bikomeye.

Ni ku ncuro ya kabiri Davido azaba ataramiye i Kigali. Ni umunyamziki wabigize umwuga, wavukiye Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akurira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Urugendo rw’umuziki we rutangirira mu itsinda rya KB International. Afite impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire y’ibigo yakuye muri Oakwood University.

Yagize izina rikomeye nyuma yo gusohora indirimbo zirimo "Dami Duro" ya kabiri kuri album ye yise ‘Omo Baba Olowo; yo mu 2012’.

Hagati ya 2013 na 2015, yasohoye indirimbo zakunzwe nka "Gobe", "One of a Kind", "Skelewu", "Aye", "Tchelete (Goodlife)", "Naughty", "Owo Ni Koko", "The Sound" ndetse na "The Money".

Tariki 31 Werurwe 2023, yasohoye album ye ya kane. Uyu munyamuziki amaze iminsi akorera ibitaramo mu bihugu binyuranye byo ku Isi, byitabiriwa n’ibihumbi by’abantu.

Diamond ari mu banyamuziki b’ikiragano gishya cy’umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw’umuziki we ku njyana ya Bongo Flava, akaba umwanditsi w’indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa by’urukundo.

Ni we washinze inzu y’umuziki ya Wasafi Record Label, anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika warebwe n’abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.

Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye mu gukora indirimbo.

Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y’uko mu 2010 asohoye indirimbo ‘Kamwambie’. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo BET Awards.

Diamond afite album zirimo ‘Kamwambie’ yo mu 2010, Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu 2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z’urukundo avugwaho n’abagore banyuranye.

Tyla ugiye guhurira ku rubyiniro n’aba banyamuziki muri iki gitaramo, ni umuhanzikazi w’imyaka 21 y’amavuko. Mu Ukuboza 2022, yabwiye The Guardian ko yakuze akunda kuririmba, kandi ko mu bihe bitandukanye yaririmbiraga umuryango we kandi ‘nkumva bizaba urugendo rwanjye’.

Uyu mukobwa yavuze ko urukundo rw’umuziki rwaganje muri we kuva akiri muto, ku buryo yigeze kwegeranya amafaranga akora studio y’umuziki mu rugo, ayikoreramo zimwe mu ndirimbo yumvishaga abavandimwe be, izindi akazasingiza inshuti ze yifashishije Instagram.

Yavuze ko kuva afite imyaka 18 yataramiraga cyane cyane mu mashuri yizemo. Uyu mukobwa wo muri Afurika y’Epfo, yavuze ko akimara kubona umujyanama ari bwo yatangiye urugendo rw’umuziki mu buryo bw’umwuga.

Aherutse gusohora indirimbo yise ‘To Last’. Yasobanuye ko ishingiye ku nshuti ye y’umusore yatandukanye n’umusore ikamuganiririza iyo nkuru, kandi ko yamufashije gusohoka muri ibyo bihe by’akababaro.

Yavuze ko muri iki gihe ari gukora ku mishinga y’indirimbo n’abahanzi barimo Kiki Stewart, Ron James, P Prime, Lojay ndetse na Ayra Starr.

 

Giants of Africa Festival igiye kubera i Kigali hizihizwa imyaka 20 y’uyu muryango

Tiwa Savage agiye gutamira i Kigali, nyuma y’uko bamwe mu bategura ibitaramo bagiye bamutumira bakananiranwa mu bijyanye n’amafaranga n’ibindi asaba 

Davido agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’igihe kinini abanyarwanda bamunyotewe- Aracyafite urwibutso rw’ukuntu yakiriwe ku ncuro ya mbere i Kigali

Bruce Melodie niwe muhanzi rukumbi wo mu Rwanda wamaze gutangazwa uzaririmba muri ‘Giants of Africa’ 

Diamond agiye gutaramira i Kigali binyuze muri ‘Giants of Africa’- Anafite ikindi gitaramo azahakorera ari wenyine


Tyla agiye gutaramira ku ncuro ye ya mbere i Kigali. Avuga ko yakuze akunda kuririmba byatumye yiyemeza gukora umuziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND