RFL
Kigali

Amarira ya Moses Turahirwa yahindura ibyemezo by’umucamanza?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:15/06/2023 13:01
0


Ingingo ya 181, y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko kujurira bikorwa mu gihe kitarenga iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku itariki urubanza rwaciriweho ku muburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe urubanza rwacibwaga.



Turahirwa Moise wiyita Moses ku mbuga nkoranyambaga akaba nyiri Moshions ikora imyambaro ifite umwihariko w’ikirango cy’umugongo ubwo yireguraga mu bujurire yaraturitse ararira.

 

Byabaye ku itariki 12 Kamena 2023. Turahirwa Moses imbere y’inteko iburanisha yasutse amarira aratakamba asaba ko yarekurwa agakurikiranwa adafunze.

Uyu musore uri kuburana ku byaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, kugira ngo aburane ku bujurire bwe.

 

Ubwo yitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubujurire, Turahirwa yasabye ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n’urw’ibanze kubera impamvu enye.

Impamvu ya mbere ni uko Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo rwasesenguye ingingo uko zitari rugashingira ku ngingo zitaregewe ndetse atigeze aburana.

Aha Turahirwa yavugaga ko atigeze aregerwa kwamamaza urumogi nk’uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo hagakorwa iperereza adakomeje kwamamaza urumogi nk’uko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga.


Ikindi yavuze ni uko mu gufatirwa icyemezo cyo gukurikiranwa afunze hashingiwe ku rumogi rwasanzwe iwe mu rugo nyamara mu by’ukuri akaba atazi neza uko rwahageze, agahamya ko rushobora kuba rwarasigaye mu mashati yakusanyije mu Butaliyani mu rwego rwo kongera kuyavugurura.

Ubushinjacyaha bwakomeje guhagarara ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugaruke ku byo Turahirwa n’umwunganira bamaze kugaragariza urukiko, maze uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko yatunguwe no kuba bahakana ko icyaha bakoze kidakomeye mu gihe nyamara ugihamijwe n’amategeko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze ibiri.

Ikindi Ubushinjacyaha bwavuze, ni uko busanga Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwararebye kure kwemeza ko Turahirwa akurikiranwa afunze kuko ibyaha akurikiranyweho akibikorwaho iperereza.

Aha Umushinjacyaha yavuze ko atumva ukuntu Turahirwa yahakana urumogi rwafatiwe iwe, mu cyumba araramo mu kabati abikamo imyenda ndetse rwarafatiwe mu myenda ye.

Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ni uko Turahirwa atakabaye yitwaza ibyo kwigisha urubyiruko kuko mu bihe byahise yakunze kugaragaza arwigisha kunywa urumogi nk’uko bigaragara mu nyandiko yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye.

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa yazerekana ikimenyetso cy’uko urumogi avuga yarunywereye mu Butaliyani nkuko yakunze kubivuga, buhamya ko kuba nta cyemeza ko yarunywereye hanze y’u Rwanda bitashingirwaho ngo akurweho icyaha mu gihe agaragaza ibipimo biri hejuru.

Turahirwa wasanganywe ibipimo bya 321 mu gihe umuntu usanzwe atarenza 20, Ubushinjacyaha bwavuze ko bushyigikiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko ingwate yatanze nta mugenagaciro wemewe wigeze yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw nk'uko yari yabivuze.

Umushinjacyaha yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kinyuze mu mucyo ahubwo asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa rukemeza ko rurekeyeho icyemezo cy’uko Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo.

Yasutse amarira imbere y’abacamanza

Nyuma yo kumva uko Ubushinjacyaha bwavuze, Turahirwa kwihangana byamunaniye asuka amarira imbere y’Urukiko ahamya ko iminsi irenga 45 amaze afunze yize byinshi kandi yiteguye ko narekurwa azera imbuto muri sosiyete.

Yagaragaje ko kuba ari gukurikiranwa afunze bikomeje kugira ingaruka ku masomo ye kuko yari amaze igihe yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Butaliyani aho akurikiranye amasomo y’ibijyanye n’imideli.

Yatakambiye urukiko arusaba kumurekura akagira ibyo ategekwa ariko agakomeza gukurikirana amasomo ye.

Ikindi Turahirwa yahakanye n’ikiniga cyinshi ni uko nta bushake yigeze agira bwo gukangurira urubyiruko gukoresha urumogi ahubwo agaragaza ko ari ubushakashatsi yabaga ari gukora.

Yahamije ko ibyo kuvuga ko ahinga urumogi muri Nyungwe ashinjwa kuba yaranditse ku mbuga nkoranyambaga atari byo kuko nta muntu wemerewe kuhagira umurima.

Turahirwa yatakambiye Urukiko ngo rumurekure aburane adafunze, anasaba imbabazi buri muntu wagizweho ingaruka n’ibyo yagiye atangaza, ahamya ko nta wundi mugambi mubi yari afite.

 

Agaciro k’amarira mu gufata ibyemezo

Inyarwanda yasuye umunyamategeko, Mushimirwangiro Jean Sauveur ahamya ko umuntu wese arangwa n’amarangamutima ku buryo umucamanza yafata imyanzuro akurikije akababaro k’ukurikiranyweho ibyaha. Ati:”Buriya gufatwa n’ikiniga ukarira byerekana kwicuza no kuba iminsi umaze ufunzwe waramaze kwemera ko nurekurwa uzisubiraho”.

Maitre Jean Sauveur anasaba ko bitewe n’akamaro Turahirwa Moses yari afitiye urubyiruko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze. Ati:”Moses yashinze Moshions yatanze akazi ku rubyiruko, afite abo yahuguraga rero arekuwe byatanga umusaruro kuko yamaze kwikosora”.

Ni ryari umuburanyi ajurira

Ubusanzwe iyo abantu baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo igihe cyo kujurira cyagenwe aba ari iminsi itanu naho mu rubanza mu mizi hagenwa igihe cy’iminsi 30.

Nubwo bimeze bityo ariko usanga hari abagwa mu mutego wo kudasobanukirwa neza n’igihe cyo kujurira ku buryo bishobora kugira ingaruka mu gihe bifuzaga ko imikirize y’urubanza ihinduka.

Umuntu ujuririra urubanza aba agomba kugaragaza ko hari inenge anenga imikirize y’urubanza mu rukiko rubanza ndetse akagaragaza n’impamvu ashingiraho ajurira.

Ingingo ya 181, y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko kujurira bikorwa mu gihe kitarenga iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku itariki urubanza rwaciriweho ku muburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe urubanza rwacibwaga.

Icyo gihe gikurikizwa kandi ku muburanyi wamenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko, umunsi urubanza ruzacibwaho ntaze cyangwa ngo yohereze umuhagararira. Turahirwa Moses yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku itariki 15 Gicurasi 2023. Bivuze ko kuba yarajuriye ku itariki 12 Kamena 2023 hubahirijwe iminsi 30 iteganywa n’itegeko.

REBA UKO BYARI BIMEZE ASUKA AMARIRA

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND