RFL
Kigali

Abanyarwanda batuye muri Leta ya Tennessee na Kentucky bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2023 12:15
0


Abanyarwanda batuye muri Leta ya Tennessee na Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifatanyije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee, cyabimburiwe n'Urugendo rwo Kwibuka "Walk to Remember".

Urugendo rwatangiriye kuri Kaminuza ya Tennessee, rwitabirwa n'Abanyarwanda, abana, abakuru, abanyamahanga ndetse n'abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Tennessee bari kumwe n'uhagarariye abanyeshuri b'abanyamahanga bahiga, Madamu Shayla C Nunnally.

Nyuma y'urugendo abitabiriye uwo muhango bahuriye ahari hateganyijwe mu gace gaherereye muri Leta ya Tennessee, ahatangiwe ikiganiro cyabanjirijwe n'isengesho.

Umuyobozi w'Abanyarwanda batuye muri Tennessee, Kalisa Bahati yahaye ikaze Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bifatanyije mu kunamira inzirakarengane zishwe muri  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro, Kalisa Bahati yatanze, yagarutse ku bukana Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe ndetse yibutsa buri munyarwanda wese ko kwibuka ari inshingano ze.

Yagize ati “Kwibuka ni uguha agaciro abacu bapfuye bikaba icyarimwe no guhumuriza abarokotse; rero ndashaka gukoresha uyu mwanya kugirango mpamagarire mwese abari hano ndetse no ku Isi yose muri rusange gutekereza ku mibabaro, ihungabana n'ingorane abarokotse Jenoside bagize mu 1994".

Akomeza ati “Agahinda, ububabare no kwiheba biracyari bishya ku barokotse. Kwibuka bizira inzika cyangwa umwuka wo kwihorera, kubabarira, ndetse no kugira ibyiringiro by'ejo hazaza, kwihangana no kwiyemeza gukomeza intambwe igana imbere, ni bwo buryo bwo gushimangira ko ibyago byagwiririye u Rwanda bitazongera kubaho ukundi. "

Iki gikorwa cyabaye tariki 10 Kamena 2023. Kalisa Bahati yakomeje yerekana uburyo nyuma ya Jenoside,  abarokotse bataheranwe n'agahinda ahubwo bishatsemo ibisubizo biganisha ku iterambere rirambye nk'uko bikubiye mu nsanganyamatsiko igira iti 'Kwibuka Twiyubaka".

Asoza ijambo rye yasabye abari bitabiriye  uyu muhango gutahana umukoro wo kurwanya abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abayitegura, abayihakana ndetse n'abandi bose babiba urwango n'ivangura mu bantu.

Muri  uyu  muhango , Nadia Ingabire yatanze ubuhamya bw'inzira y'umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside n'uburyo yarokotse, ndetse na Pasteur Emmanuel yatanze ubutumwa bw'ihumure , anakangurira abantu kubana mu mahoro.

Umuyobozi w'Abanyarwanda batuye muri Kentucky, Serge Rwakineza , yibukije abanyarwanda bose ko Kwibuka ari inshingano za buri wese, asaba ababyeyi kwigisha abana amateka y'Igihugu neza batayagoreka, bakabakundisha igihugu ndetse bakavuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Serge yagize ati “Ni ingenzi kwigisha abana bacu amateka igihugu cyanyuzemo agatuma haba amahano nk'ayabaye, bizatuma atazongera ukundi. Inshingano z'ababyeyi ni ugushyira imbaraga mu kwigisha ibyabaye mu gihugu cyacu, cyane cyane tukigisha urubyiruko rw'abanyarwanda ruba mu mahanga ko rukwiriye gusura igihugu cyababyaye. Urubyiruko ni ahazaza mu kurwanya Jenoside".

Muri uyu muhango, harimo n'urubyiruko rwari rwitabiriye ndetse ruhagarariwe na Madamu Shayla C Nunnally, uhagarariye abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri Kaminuza ya Tennessee. Madamu Shayla yavuze ko yababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki igikorwa kimaze kumenyerwa ku banyarwanda baba muri Leta ya Tennessee, dore ko umwaka ushize ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 ,habaye igikorwa nk'iki cyari cyitabiriwe n'abasaga 150.


Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Kentucky, Serge Rwakineza yatanze ikiganiro cyagarutse kubukana bwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yibutsa ko Kwibuka ari inshingano ya buri munyarwanda 

Umunyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Leta Tennessee, Bahati Kalisa yabwiye urubyiruko kuvuga ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarwanya abayagoreka 

Mu bitabiriye iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29, harimo n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Tennesse, wababajwe n’amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 

Nadia Ingabire watanze ubuhamya bujyanye n’ukuntu yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi


Urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye kuri University of Tennessee aho bifatanyije n’abanyeshuri



 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND