Abanyarwanda batuye muri Leta ya Tennessee na Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifatanyije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee, cyabimburiwe
n'Urugendo rwo Kwibuka "Walk to Remember".
Urugendo rwatangiriye kuri Kaminuza ya Tennessee, rwitabirwa
n'Abanyarwanda, abana, abakuru, abanyamahanga ndetse n'abanyeshuri biga muri
Kaminuza ya Tennessee bari kumwe n'uhagarariye abanyeshuri b'abanyamahanga bahiga,
Madamu Shayla C Nunnally.
Nyuma y'urugendo abitabiriye uwo muhango bahuriye
ahari hateganyijwe mu gace gaherereye muri Leta ya Tennessee, ahatangiwe ikiganiro
cyabanjirijwe n'isengesho.
Umuyobozi w'Abanyarwanda batuye muri Tennessee, Kalisa
Bahati yahaye ikaze Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bifatanyije mu
kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro, Kalisa Bahati yatanze, yagarutse ku bukana Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe ndetse yibutsa buri munyarwanda
wese ko kwibuka ari inshingano ze.
Yagize ati “Kwibuka ni uguha agaciro abacu bapfuye
bikaba icyarimwe no guhumuriza abarokotse; rero ndashaka gukoresha uyu mwanya
kugirango mpamagarire mwese abari hano ndetse no ku Isi yose muri rusange
gutekereza ku mibabaro, ihungabana n'ingorane abarokotse Jenoside bagize mu
1994".
Akomeza ati “Agahinda, ububabare no kwiheba biracyari
bishya ku barokotse. Kwibuka bizira inzika cyangwa umwuka wo kwihorera,
kubabarira, ndetse no kugira ibyiringiro by'ejo hazaza, kwihangana no kwiyemeza
gukomeza intambwe igana imbere, ni bwo buryo bwo gushimangira ko ibyago
byagwiririye u Rwanda bitazongera kubaho ukundi. "
Iki gikorwa cyabaye tariki 10 Kamena 2023. Kalisa Bahati yakomeje yerekana uburyo nyuma ya Jenoside, abarokotse bataheranwe n'agahinda ahubwo
bishatsemo ibisubizo biganisha ku iterambere rirambye nk'uko bikubiye mu
nsanganyamatsiko igira iti 'Kwibuka Twiyubaka".
Asoza ijambo rye yasabye abari bitabiriye uyu muhango gutahana umukoro wo kurwanya abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abayitegura,
abayihakana ndetse n'abandi bose babiba urwango n'ivangura mu bantu.
Muri uyu muhango , Nadia Ingabire yatanze ubuhamya bw'inzira y'umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside n'uburyo
yarokotse, ndetse na Pasteur Emmanuel yatanze ubutumwa bw'ihumure , anakangurira abantu kubana mu mahoro.
Umuyobozi w'Abanyarwanda batuye muri Kentucky, Serge
Rwakineza , yibukije abanyarwanda bose ko Kwibuka ari inshingano za buri wese, asaba
ababyeyi kwigisha abana amateka y'Igihugu neza batayagoreka, bakabakundisha
igihugu ndetse bakavuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Serge yagize ati “Ni ingenzi kwigisha abana bacu
amateka igihugu cyanyuzemo agatuma haba amahano nk'ayabaye, bizatuma atazongera
ukundi. Inshingano z'ababyeyi ni ugushyira imbaraga mu kwigisha ibyabaye mu
gihugu cyacu, cyane cyane tukigisha urubyiruko rw'abanyarwanda ruba mu mahanga
ko rukwiriye gusura igihugu cyababyaye. Urubyiruko ni ahazaza mu kurwanya
Jenoside".
Muri uyu muhango, harimo n'urubyiruko rwari
rwitabiriye ndetse ruhagarariwe na Madamu Shayla C Nunnally, uhagarariye
abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri Kaminuza ya Tennessee. Madamu Shayla
yavuze ko yababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki igikorwa kimaze kumenyerwa ku banyarwanda baba muri
Leta ya Tennessee, dore ko umwaka ushize ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 ,habaye
igikorwa nk'iki cyari cyitabiriwe n'abasaga 150.
Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Kentucky, Serge Rwakineza yatanze ikiganiro cyagarutse kubukana bwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yibutsa ko Kwibuka ari inshingano ya buri munyarwanda
Umunyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Leta Tennessee, Bahati Kalisa yabwiye urubyiruko kuvuga ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarwanya abayagoreka
Mu bitabiriye iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29, harimo n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Tennesse, wababajwe n’amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Nadia Ingabire watanze ubuhamya bujyanye n’ukuntu yarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi
Urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye kuri University of
Tennessee aho bifatanyije n’abanyeshuri
TANGA IGITECYEREZO