RFL
Kigali

Umuraperi Zeo Trap yakebuye abahanzi batita ku myambarire ku rubyiniro-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:15/06/2023 11:57
0


Ni kenshi usanga umuhanzi iyo ari umuhanga mu kuririmba aba yumva bihagije ariko aba ari kwibeshya kuko turi mu isi igendera ku bintu byinshi kugirango wibikeho igikundiro cy’abantu batandukanye. Zeo Trap asaba abahanzi kwita ku myambaro mbere yo kujya ku rubyiniro.



Kwambara neza ni bimwe mu bituma umuntu agwiza igikundiro ku bandi, cyane ko bikoreshwa n’ibyamamare kugirango birusheho kongera umubare w’ababakurikira.

Haba abakora mu myidagaduro, itangazamakuru, imikino n’ibindi, usanga ari ibintu bitondera ndetse banateguye haba mu bitaramo, amafoto, n’amashusho y’indirimbo.


Iyo bigeze ku rubyiniro aha ho umuhanzi aba asabwa guca impaka agasiga inkuru zitandukanye zishingiye ku buryo yaserutse agaragara.

  

Umuhanzi agomba kwita ku myambarire, uko agaragara ndetse n’uko yitwara ku rubyiniro. Ni bimwe mu bigarukwaho n’abahanzi batandukanye mu bihe bitandukanye.


Zeo Trap umaze imyaka ibiri akora umuziki ariko akirwana no kwemeza abakunda muzika nyarwanda ngo nawe ajye ku rutonde rw’abagomba gutekerezwaho mu gihe cy’ibitaramo. Ni umuraperi wita kuri buri kimwe cyose cyatuma urubyiniro rwe rugira umwihariko. 


Ubwo yari mu gitaramo cya Nyega Nyega na Skol Lager cyabereye Camp Kigali mu mujyi wa Kigali i Nyarugenge yari yambaye inkweto zimeze neza nk’izo Kanye West ajya yambara. Zitwa Red boots zikaba zigura amafaranga y’u Rwanda 350,000. Ati:”Umuhanzi niba agezweho agomba no kwambara neza”.


Ndetse n’uburyo yagaragaraga  wabonaga ko yujuje buri kimwe cyose umuhanzi aba afite umaze kwandika izina.


Mu kiganiro yagize ati:”Umuhanzi si vocal, si ukuririmba gusa ni uko umuntu agaragara bikurura abafana”. Iyi ngingo ayihurizaho n’abandi bahanzi bajya ku rubyiniro bakabanza gushaka abahanga mu kubambika no kujya gukoresha imisatsi bakaba batandukanye n’abafana baba baje kubareba.

 

Ibituma umuhanzi aba atandukanye n’abo ari guha ibyishimo

 

Abahanga mu bijyanye no kurimba bavuga ko uwambaye neza agaragara neza. Ni byo mu bintu bikurura abakobwa ni umusore wambara neza kuko bakunda ibyiza.


Umuziki uwo ari wose abakiriya benshi ufite ni igitsinagore ku buryo wabashije kumenya ibyo bashaka waba wageze ku ntego yo kubona abafana. Kwambara neza bitwara umwanya. Niyo mpamvu umuhanzi wafashe umwanya agatekereza  kwambara ibizatuma abamureba bamwibazaho aba yageze ku ntego yo gutwara amarangamutima y’abari aho ari.


Mu by’ukuri kwambara neza ni byiza kuko nk’uko Abanyarwanda babivuga, uwambaye neza ‘agaragara neza.’

Cyakora iyo wambaye neza, ibihenze kandi bifite amabara akurura amaso ya buri wese hari bamwe bagufata nk’umuntu ushaka ko abandi bamurangarira aribyo bikenewe ku muhanzi.

 Ikindi kwambara neza bituma ukubonye wese akurangarira bityo ukaba wakunguka abandi bantu bagukurikira.

Ni kenshi usanga umuhanzi iyo ari umuhanga mu kuririmba aba yumva bihagije ariko aba ari kwibeshya kuko turi mu isi igendera ku bintu byinshi kugirango wibikeho igikundiro cy’abantu batandukanye.

 

Zeo Trap amaze imyaka ibiri mu muziki

Uyu muraperi utanga icyizere cyo kuzigaruria imitima y’abakunda umuziki wo mu njyana ya Rap,avuga ko kuba adahabwa rugari mu bitangazamakuru bitazamubuza kwamamara.

 Indirimbo yashyize hanze bigaragara ko zagiye kuri shene ye ya Youtube ku itariki 06 Gashyantare 2021. Mu kiganiro twagiranye avuga ko acuruza imyenda ari ho akura amikoro yo gukora imiziki ari nayo mpamvu yambara neza.

Ati:”Wowe niba wumva maze ukwezi ariko jye narabivunikiye. Maze igihe inyuma ya camera ariko iki ni igihe cyanjye kuko ejo hazaza  ni barumuna banjye”. 

Ni umusore ufite abamukunda bamugaragariza amarangamutima ku buryo abamufana baba bifuza kumwifotorezaho.



Red boot igura amafaranga y'u Rwanda 350,000



REBA HANO IKIGANIRO

">

REBA HANO ELEE YA ZEO TRAP


">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND