Umuhanzi Juno Kizigenza umaze imyaka itatu mu muziki yashyize ahagaragara album ye ya mbere yise ‘Yaraje’ iriho indirimbo 17 yakoranyeho n’abahanzi banyuranye.
Ni album yihariye mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko
yayikoranye n’abahanzi bakuru mu muziki barimo Butera Knowless, King James,
Bull Dogg, Riderman, Bruce Melodie, Kenny Sol ndetse na Ally Soudy.
Yakozweho na ba Producer barimo MadeBeats usigaye
abarizwa mu Bwongereza, Santana wo muri Hi5, Price Kiizi wo muri Country
Records, Kozze, Bob Pro, Kina Beats, Nase Beat n’abandi banyuranye bagiye
bahuza imbaraga mu gutuma igira icyanga.
Ubwo yashyiraga hanze iyi album, Juno Kizigenza yagize
ati “Imfura yanjye mu mizingo yageze hanze ahantu hose bumvira imiziki. Reka
mfate umwanya wo gushyimira buri wese wagize uruhare kuri iyi album, abahanzi
bagenzi banjye, aba Producer n’abandi.”
Knowless Butera aherutse kubwira InyaRwanda ko iyi
album iri mu zo yishimiye gutangaho umusanzu we. Ati “Juno ni umuhanzi mwiza
nkunda, nawe afite album nziza cyane, hari n'indirimbo twakoranyeho. Muyitege,
ni album iteye ubwoba, izabashimisha."
Iyi album iriho indirimbo ‘Yaraje’ ari nayo yitiriye
iyi album ye ya mbere. Yitsa ku buzima bwe, ku kuntu yinjiye mu muziki ubwo
yari afite imyaka 20 y’amavuko.
Mu ndirimbo ‘Umusore’ yiganjemo cyane umudiho wa
Kinyarwanda, kandi ayiririmba ayumvikanisha neza amagambo ayigize.
Iyi ndirimbo 'Umusore' irazwi cyane mu myaka
itambutse. Yakunze kwifashishwa cyane mu matorero anyuranye yo mu Rwanda, ndetse
yanakunze kwifashishwa n'abasukuti.
Mu ndirimbo 'Champion', yigarukaho avuga uburyo hari
abagiye bavuga ko azacika intege mu muziki, ariko akumvikanisha ko Nyina
yamubwiye kujya ashyira imbere isengesho kuko byose bihira abakunda Imana.
Akavuga ko igihe kimwe, izina rye rizavugwa mu ruhando
rw'abanyamuziki. Avuga ko ashima Imana kubera aho igeze ikora, kuko abona
intambwe amaze gutera mu rugendo rwe rw'umuziki.
Indirimbo ye yise 'Roke' irabyinitse izizihira cyane
abanyabirori. Aririmba yishyize mu mwanya w'umusore uri gutumira bagenzi be
n'abandi kugira aho bahurira ubundi bakishimisha, aba avuga ko babyina kugeza
bukeye, kandi ko Dj yateguye indirimbo nziza zibafasha kwizihiza ijoro
ryose.
Muri rusange ni indirimbo yo kwishimisha, kuko abavuga
ko basoma icupa kugeza ubwo n'amafaranga ariko kuri Sacco bayabikuje.
Indirimbo ye 'You' yakoranye na King James yubakiye ku
mitoma cyane. King James yifashishije amagambo y'urukundo aririmba ataka
umukunzi we amubwira 'kwizera ko atazagira ababara'.
Yunganirwa na Juno Kizigenza uririmba nawe abwira uyu
mukobwa ko n'ubwo ab'isi bashaka kubatandukanya, bitazagira bibaho, kuko azamukunda
kugera ku mpera y'Isi.
King James yahuje imbaraga na Juno Kizigenza bakoranye indirimbo 'You' iri kuri album 'Yaraje'
Indirimbo 'Abracadabra' yubakiye ku rukundo. Aririmba
yishyize mu mwanya w'umusore ubwira umukobwa ko yiteguye gukora buri kintu
cyose kizatuma urukundo rwabo rurashaho kuryoshya. Amubwira ko amukunda, kandi
ko amurinda kwigunga.
Uyu musore avuga ko 'ndi igicumbi cy'ibyiza' ku buryo
azakora ibishoboka bizatuma adasondeka uyu mukobwa. Ati "Kuko uri urukundo
rwanjye, mukunzi wanjye...Ndagukunda.."
Indirimbo 'Umugisha' yayikoranye na Butera Knowless:
Baririmba baterana imitoma, umwe avuga ko umutima we utuje 'kuko nkufite
byuzuye'. Umwe aba avuga ko 'amarira ntarize sinshaka ko no kuyibuka, kuko ubu
ndi ikiremwa gishya'.
Umusore aba avuga ko ashaka kujya abyuka amubona
iruhande rwe 'kuko uri umugisha wanjye'. Juno aririmba yishyize mu mwanya
w'umusore, akavuga ko 'amahirwe yagize ni ukuba witwa uwanjye'.
Muri iyi ndirimbo, Knowless aririmba yishyize mu mwanya w'umukobwa, agashima umusore ko yaje mu gihe cyiza, kandi ko atamukinishirije umutima, amwizeza ko urukundo ruzahora rwiyongera. Ati "Ndiho ubuziraherezo... Ndi ikiremwa gishya."
Mu ndirimbo 'Isengesho', uyu munyamuziki aririmba
avuga ko ashaka kuba uw'Imana kandi ko anyotewe no kuyoborwa n'ayo n'ubwo Isi
kenshi imuvangira. Asaba Imana kumukurira mu nzira ibimusitaza. Ati
"Uzamfate ikiganza ugeze aho ntacyeka."
Iyi ndirimbo yumvikanamo amwe mu magambo yaririmbye mu
rurimi rw'Igifaransa. Avuga ko abantu banyura muri byinshi muri iyi Si
'yanduye', agasaba Imana kumuha imbaraga.
Umuraperi Riderman yahuje imbaraga na Juno Kizigenza bakorana indirimbo 'My Wife'
Mu ndirimbo 'Mama', aririmba ku musore wakiriye
ibaruwa y'umubyeyi we amugira inama yo kwitondera ubuzima, kandi akamubwira ko
amusengera umunsi ku munsi. Uyu musore avuga ko ibyo nyina yamwifurizaga birimo
kubona umukunzi mwiza yamubonye, kandi ko barushinze.
Avuga ko uwo akunda ari imfura kandi ni umukristu
nk’uko Nyina yabyifuzaga. Avuga ko amutetesha bitandukanye n'abandi bakobwa
bakundanye, akabwira umubyeyi kudahangayika 'kuko ubu ndashikamye'. Ati
"Umwiza wansabiraga naramubonye."
Mu ndirimbo 'Biraryoha', aririmba ku musore uryohewe
mu rukundo uba wibaza impamvu uwo mukobwa ataje mu buzima bwe mu bihe byabanje,
akamubwira ko ariwe butunzi afite, kandi 'amarangamutima yanjye niyo yawe'.
Uyu musore aba avuga ko akumbuye umukunzi we, ku buryo
aba atariwe urota igihe kigeze ngo atahe ave ku kazi bongere kubonana.
Mu ndirimbo 'Tonight' yakozwe na Santana Sauce.
Aririmba ku musore uba wumvikanisha ko umukobwa atamukunda neza nk'uko byagakwiye.
Bigera n'aho amubwira ko yabonye amafaranga akamusaba kwifatanya nawe
bakishimisha, ariko umukobwa akagaragaza ko ataramwiyumvamo.
Mu ndirimbo 'Ikirara' yakozwe na Niz Beat, Juno
Kizigenza aririmba ku musore utacyizerera mu rukundo, kuko ashingiye kubyo amaze
kunyuramo abona nta hazaza h'urukundo. Aba avuga ko ari ikirara, akabwira umukobwa
ko n'ubwo bakundana bitavamo.
Uyu musore agera aho asaba Imana kumuvana muri ubu
buzima aba ari kunyuramo. Avuga ko ashobora kubera mwiza uwo mukobwa, ariko atazi
niba ashobora kumwitaho nk'uko bikwiye.
Mu ndirimbo 'Overdose' yakoranye na Bulldogg yubakiye
ku mudiho wa Trappish. Yubakiye ku rukundo, ku musore uba ubwira umukobwa ko
yakora buri kimwe cyose cyatuma urukundo rw'abo rurenga igipimo.
Ni umusore uba uvuga ko azibira ikiyuya kugeza ubwo
atsindiye uyu mukobwa. Juno
Indirimbo 'My wife' yakoranye na Riderman mu buryo
bw'amajwi yatunganyijwe na Kozee. Ishingiye ku musore uba uvuga ko ashingiye ku
myitwarire, uburanga bw'umukunzi we n'ibindi ariwe azabona bazabana ubuzima
bw'abo bwose.
Yunganirwa na Riderman wisunga Hip Hop uririmba avuga
ko uyu mukobwa adasanzwe, kandi ko ari umufana we w'igihe kirekire. Ati
"Ni urukundo rwanjye, agomba kumbera umugore wanjye."
Indirimbo ye 'La Vie', ishingiye ku kubwira buri wese kugaragariza
amarangamutima uwo akunda, agashishikariza abantu kwishimira ubuzima, avuga ko
n'ubwo abantu bamwanga cyangwa se bakamukunda bose iherezo ari rimwe. Ati
"Wabona uzanabanza."
Avuga ko n'ubwo muri iki gihe atari umwami, ariko
ntazi icyo azaba ejo hazaza. Ati "Ishimira ubuzima ubu...Aha ku Isi nkunda
cyangwa unyange nawe uzagenda, wabona uzanabanza."
Indirimbo 'Igitangaza' yakozwe na Element ayikorana na
Kenny Sol na Bruce Melodie. Yubakiye ku mutoma itangaje, hari nk'aho bagira
bati "Niba ushaka ifi baguhe ikivu'. Bruce Melodie aririmba abwira
umukobwa ko adasanzwe mu buzima bwe 'kuko meze nk'uwatoye ifeza'. Yunganirwa na
Kenny Sol uririmba abwira umukobwa ko yamwemeje, ku buryo amufata nka Malaika.
Mu ndirimbo 'Zezenge' aririmba ku muntu wabaswe
n'inzoga. Avuga ko uburyo agaragara bituma buri wese amubonamo umusaza. Atanga
urugero ku ijoro ryakeye, uburyo yasengereye akanasinda, ikofi ye bakayiba,
kandi ko yiyumvamo amashagaga yo gusesera.
Aba avuga ko yayobotse inzoga za macye.
Juno agaragaza indirimbo 17 yakubiye kuri album ye ya
mbere zasabye ubwitange
Mu ndirimbo yakoranye na Butera Knowless bagereranya
umugisha no guhirwa ku musore mu rukundo
Mu ndirimbo ‘Zezenge’, Juno Kizigenza aririmba ku
muntu wabaswe n’inzoga n’ingaruka zimugeraho
Iyi album iriho indirimbo ‘Igitangaza’ yakoranyeho na
Bruce Melodie wabaye umujyanama we na Kenny Sol bahoranye muri Label
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 17 ZIGIZE ALBUM ‘YARAJE’ YA JUNO KIZIGENZA
TANGA IGITECYEREZO