Minisitiri ufite siporo mu nshingano, Aurore Mimosa, yabwiye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ko bashyigikiwe anabasaba guhindura amateka batsinda Mozambique ku mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.
Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu
wa Gatatu. Minisitiri Mimosa yari yasuye abakinnyi aho bari gukorera umwiherero
utegura n’ubundi uyu mukino wa Mozambique.
Minisitiri wa siporo yabwiye abakinnyi ko babari
inyuma mu buryo bwose ndetse anabibutsa ko umukino wa Mozambique bagomba
kuwutsinda ubundi bagahindura amateka.
Yagize ati ”Uyu munsi ubutumwa buhari ni bumwe, abantu
twese hano tubari inyuma ntabwo muri ku rugamba mwenyine, natwe turi ku
rugamba. Twese tugomba guhaguruka ibishoboka byose tukabikora nkuko twabivuze uyu ni
umukino wa nyuma. Tugomba kuwutsinda".
Yakomeje agira ati ”Uzaba uri mu kibuga nk’umuntu umwe ariko umenye ko uhetse igihugu cyose.
Umutoza yarabivuze ko yashimye abakinnyi bakiri bato. Kuba ukiri
muto ariko bakaba baraguhisemo ngo ujye mu kibuga guhagararira abandi ngira ngo
nta kiguzi wabiha kuba uhagarariye igihugu".
"Reka duhindure amateka ariko bibe mu izina ryawe, ube umwe mu bahindura amateka y’igihugu cy’u Rwanda mu mupira w’amaguru yabaye mu myaka 20 ishize.
Nk'uko byavuzwe igihugu cyose kibari inyuma murashyigikiwe na buri muntu wese mu mwanya we. Mureke dutsinde, u Rwanda rwongere ruzamure ibendera nyuma y’igihe kirekire, tubifurije intsinzi".
Umukino w’u Rwanda na Mozambique uzaba kuri iki cyumweru saa cyenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.
Uzaba ari umukino wo ku munsi wa 5 mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizaba umwaka utaha kikabera muri Cote D’Ivoire. Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Ubwo Minisitiri wa Siporo yahaga ubutumwa abakinnyi b'Amavubi
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda basabwe guhindura amateka mu mupira w'amaguru
Nyuma yo guhabwa ubutumwa, abakinnyi na Minisitiri bafashe ifoto
TANGA IGITECYEREZO