RFL
Kigali

Gacinya Denis wayoboye Rayon Sports ashobora kurega FERWAFA muri CAF na FIFA

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/06/2023 7:18
0


Gacinya Denis utari ku rutonde ntakuka rw'abemerewe kwiyamamariza kuyobora muri FEWRWAFA, ashobora kurega iri shyirahamwe mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ndetse no ku Isi (FIFA).



Taliki 06 Kamena ni bwo Komisiyo y'amatora muri FERWAFA yashyize hanze urutonde rw'abemerewe kwiyamamaza mu matora ateganyijwe taliki 24 Kamena 2023.

Gacinya Denis wari wagaragaye atanga kandidatire ye ntabwo yigeze yisanga kuri uru rutonde bitewe nuko hari ibyangombwa atari yujuje ariko yahise ajurira byihuse.

Nyuma yaho taliki 12 Kamena, Akanama k'ubujurire ka komisiyo y'amatora katangaje ko noneho yemerewe kwiyamamaza bitewe n'uko yari yarenganye.

Bitunguranye nanone ejo taliki 14 Kamena, Akanama k'ubujurire ka Komisiyo y'amatora kisubiye kemeza ko Gacinya Denis akurwa ku rutonde rw'abiyamamariza kuyobora FERWAFA bitewe n'ikibazo cy'ubunyangamugayo. 

Bashingiye ku kuba icyangombwa cyerekana ko Gacinya atakatiwe cyangwa yakatiwe n’inkiko kigaragaza ko hari ibyaha yahamijwe birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kuba atari umwizerwa.

Nyuma y'uyu mwanzuro Gacinya Denis yahise yandakira ibaruwa Perezida wa komisiyo y'amatora muri FERWAFA amumenyesha ko atemeranywa n'umwanzuro wamufatiwe bityo akaba yemerewe kwiyamamaza anamubwira ko yiteguye kugeza ikibazo cye muri CAF na FIFA kugira ngo akarengane gacike burundu maze bagire umupira ushingiye ku mucyo.


Gacinya Denis yandikiye Perezida wa komisiyo y'amatora muri FERWAFA amumenya ko yiteguye kujyana ikirego cye muri CAF na FIFA bitewe nuko atari ku rutonde rw'abemerewe kwiyamamaza kuyobora muri FERWAFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND