Abahanzi bakomeye mu muziki barimo Israel Mbonyi, Masamba Intore na Tom Close bagiye guhurira mu nama y’iserukiramuco ryiswe ‘Tarama Rwanda Summit and Festival’ rigiye kubera ku nshuro ya mbere, rizaherekezwa n’igitaramo.
Ibirori by’iri serukiramuco bizaba ku wa 22 Nyakanga
2023, kuri Mundi Center-Rwandex. Rizahura abantu batandukanye, ibigo na
Ambasade ya Israel mu Rwanda.
Inama n’ibirori bya ‘Tarama Rwanda’ bizagaragara mu
bice bibiri bidasanzwe, bigamije kwerekana ubushobozi bunini bw’inganda zihanga
n’umuco mu Rwanda.
Iyi nama kandi izahuza abantu barenga 600, barimo
urubyiruko, abahanzi bazwi ndetse n’abakizamuka, ba rwiyemezamirimo baturutse mu
bihugu birenze 20, ibigo bya Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta, hamwe
n’intumwa zo mu bihugu bitandukanye ndetse n’Abanyarwanda baba muri Diaspora.
Umuyobozi wa Tarama Rwanda, Wilson yabwiye InyaRwanda
ko iyi nama ndetse n’iserukiramuco byose byahujwe ku munsi umwe hagamijwe ‘guteza
imbere ubushobozi bw’abantu binyuze mu bikorwa by’abahanzi ubwabo cyane cyane
abakuru bagafasha abato ariko kandi hagatangwa umurongo nyawo wo kurenga
inzitizi zikigaragara mu buhanzi harimo no kutagira amakuru y’ibanze ajyanye
n’amategeko ndetse n’uwakabaye afasha abahanzi’.
Akomeza ati “Aho abitabiriye amahugurwa bazahanahana
ubushishozi, uburyo ubuhanzi no kwihangira imirimo bishobora kugira uruhare
runini mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu guteza imbere no kongera
ubutunzi bw’impano.”
Hagendewe ku insanganyamatsiko nyinshi, iyi nama
izagaragaramo umurongo wihariye w’abavuga bazasangira ubunararibonye bwabo mu byiciro
byabo.
Gushyira mu bikorwa iyi nama, iserukiramuco rya ‘Tarama
Rwanda’ rizaba urubuga rwerekana impano mu bice bitandukanye by’ubuhanzi.
Kuva mu bikorwa bya muzika bishimishije hamwe n’ibikorwa byo gusetsa ku ruhande kugeza kwerekana imyambarire, imbyino, imurikagurisha, n’ibindi byinshi.
Wilson avuga ko hari byinshi bashingiyeho mu gutumira
aba bahanzi bazataramira imbaga y’abantu barenga 1500, bakayigaragariza impano
zabo zidasanzwe.
Avuga ko intego y’iri Serukiramuco n’iyi nama ari
uguhuza abahanzi ubwabo bakaganira ku iterambere ry’uruganda babarizwamo ari
nako bahura n’abagenzi babo bo mu bindi bihugu bitandukanye.
Hari kandi kungurana ubumenyi ku bijyanye n’uburyo
abahanzi barushaho gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora, cyane cyane
bakitabira gushyira ibihangano byabo ku masoko mpuzamahanga yaba ari ayo kuri
murandasi ndetse no gukora ibihangano bifite umwimerere.
Guhuza abashoramari n’abahanzi ndetse n’inzengo
zitandukanye za Leta no kugaragaza impano z’abahanzi bakizamuka.
Kugeza, ubu abahanzi bazitabira iri serukiramuco bagatanga
n’ibiganiro barimo Israel Mbonyi, Tom Close, Intore Massamba, Mani Martin,
Mighty Popo n’abandi.
Mu bandi bazitabira iri Serukiramuco kandi harimo
Anirban Mitra wo mu Buhinde usanzwe ayobora filime, Producer Ishimwe Clement,
Jemina Kakizi, Umunyamakuru Isheja Sandrine Butera, umukinnyi wa filime Gratien
Niyitegeka, Umuyobozi wa Africa In Colors, Raoul Rugamba n’abandi. Mu bandi
bahanzi bitezwe muri iri serukuramuco harimo Ruti Joel, Okkama, Confy n’abandi
benshi.
Wilson ati “Icyo twagendeyeho duhitamo abahanzi; twibanze
cyane ku kugira ubunararibonye bw’abahanzi mu bisata bitandukanye, aha twavugamo
nka Israel Mbonyi uhagarariye abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza,
Seburikoko ukora Filime, Isheja Sandrine akaba umunyamakuru, ndetse n’abandi
bagiye bakora byinshi bitandukanye n’iby’abagenzi babo ariko kandi akaba ari
abantu bageze kuri byinshi mu byo bakora bashobora ko gufasha abakizamuka.”
Akomeza ati “Kabone n’ubwo benshi bahuriye ku muziki,
gusa bafite ibindi bakora bitandukanye; urugero rwiza ni Mighty Popo washinze
ishuri ryigisha umuziki no gushushanya ndetse na Tom Close ufatanya inshingano
zo kuba akuriye ikigo cyo gutanga amaraso mu Rwanda.”
Kwitabira iyi nama ni ubuntu, ariko kwitabira Iserukiramuco rizaririmbamo aba bahanzi ni ukwishyura.
KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA KUZITABIRA IYI NAMA
Iri serukiramuco 'Tarama Rwanda' rizaba ku wa 22 Nyakanga 2023
Israel Mbonyi uri gukorera ibitaramo ku Mugabane w’u
Burayi ategerejwe muri iri serukiramuco, aho azatanga ikiganiro
Umuhanzi akaba n’umuganga, Tom Close azagaruka ku
rugendo rwe mu muziki n’ibindi
Umuhanzi Massamba Intore ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azaganiriza abazitabira iri serukiramuco
TANGA IGITECYEREZO