Umukinnyi wakunzwe na benshi muri firimi nyarwanda Digidigi , yasobanuye byinshi ku mwuga we wo gukina filime akunda cyane ndetse agaruka ku bibazo yahuye nabyo birimo kwibwa ibikoresho bye,hakanagenderamo filime ye nshyashya yari amaze gukora.
Regero Norbert umukinnyi wa filime nyarwanda
wamenyekanye nka Digidigi,yinjiye muri Sinema nyarwanda mu mwaka wa 2018,aho
yatangiye gukina mu mafilime atandukanye ariko amenyekana cyane mu yitwa “Papa Sava”.
Digidigi avuga ko umwuga wo gukina filime yawuhisemo
nk’akazi ka buri munsi, kuko umutunze n’umuryango we.Yagaragaye ko muri nyinshi zirimo iyitwa Igitutu,Bolingo,Seburikoko n’izindi zitandukanye.
Uyu mukinnyi agaruka ku byago yahuye nabyo , yavuze ko ubwo yatangiraga umushinga wo gushyira ahagaragara
filime ye bwite yise “Isa y’urukundo”,yatangiye kuyikora no kuyishyira ku
rubuga rwe rwa Youtube,igeze hagati yaje kwibwa ibikoresho birimo na bimwe mu
bice bigize iyo biyigize bituma ihagarara.
Yatangaje ko nyuma yo kwibwa ibihangano bye ari
kurwana no kwiyubaka kugira ngo yongere akore ibindi bice byaburaga kuri iyi
filime,ndetse atangaza ko mu mpera z'ukwezi kwa Nyakanga azaba yasubukuye iyi firimi ye yari yakunzwe na rubanda nya mwinshi .
Digidigi wakunzwe kubera gusetsa cyane muri
filime,yavuze ko amaze kugera kuri byinshi abikuye muri Sinema harimo,kunguka
inshuti nyinshi,kumenya kubana n’abandi,ndetse yinjiye muri Sinema ari umusore,ariko
aza no kugira amahirwe yo kubaka umuryango.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Digidigi yatangaje ko muri Sinema harimo inyungu nyinshi abantu batabona,kandi batarasobanukirwa ko gushoramo byageza kure inzozi zabo.
Yagize ati “Abantu ntibarumva ko Sinema
irimo inyungu,ariko njye sinabahisha ko ari ahantu heza washora ndetse wakwamamarizaho ibikorwa byawe bikagera kure”
Ubwo yatangaga inama ku bantu bakurikira Sinema,yavuze ko ababazwa n’imyumvire iba mu bantu yaba mu kuba basuzugura
akazi ko gukina filime ndetse no guhuza ubuzima bw’akazi n’ubuzima busanzwe.
Yavuze ko abantu benshi babona umukinnyi wa filime
mu isura y’ibyo akina kandi aba ari mu kazi,bikaba byatuma hapfa ibintu
byinshi.Yasabye abantu kumenya gutandukanya akazi n’ubuzima bwite bw’umuntu.
Yasabye abantu kutaba ba nyamwigendaho cyangwa ngo
bamara kugera ku rwego rwo hejuru bagahunga babandi bakiri hasi babakeneyeho
ubufasha,ndetse asaba abantu gushyira hamwe dore ko bavuga ko ababiri bishe
umwe.
Nubwo hatabura imbogamizi mu kuzamura inzozi ze
ashimira itangazamakuru rikomeza kwamamaza ibikobwa byabo,ndetse no kugira
uruhare rwo kuzamura Sinema nyarwanda ikagera ku rwego rushimishije.
Norbert washimishije imitima ya benshi agiye gusubukura filime ye yise "Isa y'urukundo"
Afite abafana benshi kandi ubuhanga bwe mu gukina bugirwa na bacye
Uwamenyekanye nka Digidigi yavuze ko abafana badakwiye guhuza akazi ko gukina firime n'ubuzima busanzwe bwite
Kimwe kiruta ibindi yigiye muri Sinema ni uko yamenye kubana n'abantu b'ingeri zitandukanye
TANGA IGITECYEREZO