Gacinya Denis yongeye kwangirwa kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kubera ikibazo cy'ubunyangamugayo.
Akanama k'ubujurire ka komisiyo y'amatora muri FERWAFA kemeje ko Gacinya Denis wamenyekanye ayobora Rayon Sports avanwa ku rutonde rw'abiyamamariza kuyobora FERWAFA kubera ikibazo cy'ubunyangamugayo.
Gacinya Denis, ni umwe mu banyabigwi
mu mupira w'amaguru mu Rwanda wari wagerageje kwiyamamariza kuyobora FERWAFA,
aho yari yatanze ibyangombwa bye ku mwanya wa Vice Perezida wa kabiri, ushinzwe
tekinike.
Taliki 06 Kamena akanama ka FERWAFA gashinzwe
amatora, kari katanze urutonde rw'abemerewe kwiyamaza, aho Gacinya yisanze
atariko, ariko ahitamo kujurira byihuse. Nyuma yo kujurira tariki 12, Akanama
k'ubujurire katangaje ko Gacinya yemerewe kwiyamamaza kuko basanze yari
yararenganye.
Gacinya Chance Dines akomeje gukomwa bigendanye n'inzozi yari afite
Impamvu
Gacinya Denis yari yakuwe ku rutonde rwabemerewe kwiyamamaza ni ukubera ko hari
ibyangombwa atari yatanze. Ibyo byangombwa birimo, fotokopi z'impamyabumenyi
ziriho umukono wa Noteri, icyemezo cyo kuba yarahagarariye umwe mu
banyamuryango ba FERWAFA mu rwego rw'amategeko (Perezida na ba visi Perezida)
ndetse n'icyemezo cy'umunyamuryango wa FERWAFA umutanzeho umukandida.
Mu
bandi bari batanze ubujurire bwabo, harimo Dr. Mousa HAKIZIMANA wari watanze
kandidatire ku mwanya wa komisiyo ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo, na Fidele
Kanamugire nawe wari watanze kandidatire ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri
ushinzwe Tekiniki. Ariko aba bose ntabwo ubujurire bwabo bwemewe.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mbere y'uko haba ikiganiro n'itangazamakuru,
akanama gashinzwe amatora katangaje ko Gacinya n'ubundi atemerewe kwiyamamariza
kuyobora FERWAFA kuko, afite ubunyangamugayo budahagije. Aka kanama kavuga ko
Gacinya hari ibyaha yahamijwe tariki ya mbere Mata 2022, harimo Gutakarizwa
icyizere no kubura ubunyangamugayo.
Amatora ya komite nyobozi ya FERWAFA, azaba tariki 24 Kamena 2023
TANGA IGITECYEREZO