Umwaka n’amezi atandatu birihitse, umunyamuziki Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family atangaje ko yambitse impeta umukunzi we Cecile Unyuzimfura.
Icyo gihe hari tariki 27 Ukuboza 2021. Yasohoye
amafoto amugaragaza ashinga ivi akambika impeta, ariko yagaragaje intoki z’uyu
mukobwa.
Bahati yigeze kubwria InyaRwanda ko umuhango wo kwambika
impeta uyu mukobwa wabereye muri Kenya mu nyanja y’Abahinde. Ariko icyo gihe,
yirinze kugaragaza isura y’uyu mukobwa.
Kuva icyo gihe ntawigeze aca iryera uyu mukobwa usanzwe
ufite ubwenegihugu bwa Canada, ndetse hari amakuru avuga ko Bahati azahita
amusangayo. Ku mbuga nkoranyambaga za Bahati ntiwashoboraga kubona uyu mukobwa.
Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda rigaragaza amwe mu
mafoto yafashwe mu bihe bitandukanye Bahati ari kumwe n’umukunzi we Cecile
Unyuzimfura, ubwo bari mu biruhuko muri Kenya.
Ni amafoto agaragaza akanyamuneza hagati y’aba bombi,
batemberera ku mazi n’ibindi bikorwa kenshi bisiga urwibutso hagati y’abakundana.
Bahati aherutse kugaragaza ko tariki 5 Kanama 2023
aribwo azakora ubukwe mu muhango uzabera kuri Saint Paul mu Mujyi wa Kigali.
Ni mu gihe gusaba no gukwa bizaba tariki 29 Nyakanga
2023, mu birori bizabera kuri Prime Garden. Ati “Kuza kwanyu ni inkunga ikomeye
cyane.”
Bahati
aherutse kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza
Ku wa 28 Gicurasi 2023, Apôtre Alice Mignonne Kabera
washinze Women Foundation Ministries ndetse akaba n’Umushumba Mukuru wa Noble
Family, yabatije mu mazi menshi Bahati Makaca mu gihe ari kwitegura ubukwe bwe.
Icyo gihe, Bahati yatangaje ko anejejwe no gupfana na
Kristo akazukana nawe, kandi ko anejejwe no kubatirizwa mu idini rya Pantekote.
Ati “Nejejwe binturutse ku mutima ku bwo gupfana na
Kristo nkazukana nawe, ikindi kinshimishije ni uko nabatijwe muri Pantekote.”
Apôtre Alice Mignonne Kabera, yavuze ko ‘Imana yari
yarambwiye ko nzaba Pasiteri w’abasitari’.Atangaza ko yishimiye guha ikaze
Bahati mu itorero.
Bahati yasobanuye ko yatangiye gusengera muri Women
Foundation Ministries bigizwemo uruhare n’umukunzi we. Yavuze ko Cecile
Unyuzimfura ku nshuro ya mbere yamusabye kujya gusengera kwa Mignonne amwizeza
kumugurira icyo kunywa.
Uyu munyamuziki avuga ko bitewe n’uburyo yakiriwe muri
iri torero yagiye aryisangamo, bigeza n’aho atangira kujya yijyanayo yibwirije.
Nyuma yo kubatizwa, Bahati yasabiye umugisha Mignonne.
Ati “Mana ya Apostle Mignonne Kabera, wowe yizeye akagukurikira, wowe utarigeze
umutenguha, ndagusabye nk'uko wagendanye nawe igihe kinini ntakuveho, nanjye
gendana nanjye bana nanjye ngusabye ubwenge Mana bwo kumenya kuba mu byanditswe
byera, ibi mbisabye nizereye munsi y’amavuta y’umukozi wawe wizeye ukamuragiza
intama nyinshi. Amen”.
Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family ari kwitegura gukora ubukwe na Cecile Unyuzimfura
Bahati n'umukunzi we Cecile ubwo bari mu biruhuko mu
gihugu cya Kenya
Uyu mukobwa usanzwe ubarizwa muri Canada yahisemo guhurira na Bahati muri Kenya
Cecile ugiye kurushinga na Bahati asanzwe afite ubwenegihugu bwa Canada
Bahati amaze igihe ari mu rukundo na Cecile byagejeje ku kwiyemeza gukora ubukwe
Bahati aherutse kwakira agakiza nyuma y'uko umukunzi we amusabye kujya gusengera kwa Mignonne
TANGA IGITECYEREZO