Bamwe mu bakinnyi b'Amavubi baremeza ko nta yandi mahitamo ahari, usibye gutsinda umukino wa Mozambique, ubundi bakaguma mu murongo wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha.
Amavubi ari kwitegura umukino wa gatandatu wo mu itsinda L aho azakira kuri iki cyumweru ikipe y'igihugu ya Mozambique, mu mukino uzabera kuri sitade ya Huye. N'itsinda ry'abakinnyi bakiri bato, bahuje imyumvire ndetse n'inyota yo guhesha ishema abanyarwanda bakora ibyo buri umwe wese uririmba Rwanda Nziza yifuza. Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi baremeza ko igihe kigeze bakabona amanota atatu kandi ko nta mahitamo yandi ahari, gusa bagasaba abafana kizaza kubashyigikira.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUTOZA CARLOS">Manzi
Thierry ni umwe mu bakinnyi bakuru bari muri iyi kipe, yemeza ko igihe ari iki
bakagira icyo bakora. Yagize Ati”Ndatekereza ko umukino turi kwitegura, ari
nk'umukino wa nyuma kuri twebwe, ibyo turi kuganira byose imyitozo turi gukora
nta kindi igamije usibye kubona amanota 3. Icyo navuga, abanyarwanda nibaze badushyigikire, akenshi dukunze kugerageza bikanga ariko kuri iyi nshuro turi
kwirebaho kandi tugomba kugerageza tugaha intsinzi abanyarwanda
banyotewe."
Amanzi Thierry, niwe mukinnyi uheruka gutsindira Amavubi igitego mu mikino iyariyo yose
Ntabwo
ari Thierry gusa kuko na Djihad ushobora no kuba Kapiteni, nawe yunga mu rye.
Yagize Ati''ubu tumaze iminsi itari mike twitoza, imyitozo turi gukora
iragaragaza ko uyu ari nk'umukino wa nyuma wacu. Nta yandi mahitamo dufite,
urebye umukino wa Benin uheruka uko byagenze, so rero uyu mukino ni ugupfa no
gukira kugira ngo dusubire mu irushanwa neza."
Djihad Bizimana, umwe mu bakinnyi bo gutanga icyitegererezo mu ikipe y'igihugu bigendanye ni igihe ayimazemo
Ntabwo
u Rwanda rwari ruherutse kugira itsinda ry'abakinnyi bafite impuzandengo
y'imyaka mito, dore ko ukoze igereranya, wasanga nibura ikipe yahamagawe ifite
ikigero cy'imyaka 26, kuko umukinnyi mukuru urimo, ni Usengimana Faustin ufite
imyaka 29.
Abandi
bakinnyi baganiriye n’itangazamakuru nabo bemezaga ko kubera ubufatanye
bafitanye hagati yabo, bizeye ko bizagenda neza mu mukino ukurikira
Amavubi
arasabwa nibura gutsinda Mozambique akuzuza amanota 5, ubundi Senegal igatsinda
Benin bakanganya amanota, hanyuma U Rwanda rugasigara rusabwa gutsinda Senegal.
"Uyu
ni umukino wa mbere tugiye gukinira mu rugo dufite abafana, kandi n'umukino wa
mbere uheruka twakinnye neza. Ubu nta mukinnyi n'umwe tubura, ndizera ko uyu
mukino wa Mozambique twakwizera intsinzi kuko ni umukino ufite igisobanuro
gikomeye." Umutoza Carlos aganira n’itangazamakuru
Amavubi arerekeza i Huye kuri uyu wa Gatatu nta gihindutse
Kanda hano urebe amaforo menshi y'imyitozo y'Amavubi
Amafoto: Ngabo Serge - InyaRwanda.com
Video: Nyetera Bachir - InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO