RFL
Kigali

Chriss Eazy yongewe mu bazaririmba mu gitaramo cya Kigali Protocal

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/06/2023 17:07
0


Umuhanzi akaba na Producer, Chriss Eazy ategerejwe mu gitaramo cya Kompanyi ya Kigali Protocal izizihirizamo imyaka itanu imaze ivutse ,kizaba tariki 29 Kamena 2023.



Uyu muhanzi agiye kuririmba muri iki gitaramo mu gihe ari kwitegura gushyira ahagaragara indirimbo ‘La La’ yakoranye n’umuhanzi Kirikou Akili wo mu Burundi.

Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, ari bwo basoje gufata amashusho y’iyi ndirimbo.

Avuga ko bidatinze, bashyira hanze integuza (Teaser) y’iyi ndirimbo.Ati'' Hanyuma  twihere abantu ibyabo’'

Iki gitaramo cya Kigali Protocal kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahawi nka Camp Kigali, kandi byamaze gutangazwa ko kizayoborwa n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Luckman Nzeyimana ndetse n’umunyamakuru wa Kiss Fm akaba n’umunyarwenya Rusine Patrick.

Ni mu gihe Mutabazi Sabine na Darina Kayumba wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2023, aribo bazayobora ibirori byo gutambuka ku itapi itukura (Red Carpet) hizihizwa imyaka itanu ishize iyi kompanyi ibonye izuba.

Umukundwa Joshua washinze Kigali Protocal yabwiye InyaRwanda ko imyaka itanu ishize yabaye iy’umugisha. Ati “Ni imyaka yabaye umugisha kuri Kigali Protocal mu ngeri zose. Kuko ahanini urubyiruko rubarizwamo rwiteje imbere ndetse bamwe babona akazi.”

Uyu musore avuga ko uretse kwiteza imbere n’ibindi bikorwa bibyara inyungu bagiye bajyamo, banagize abantu b’ingenzi baje mu buzima bwabo, muri iyi myaka itanu ishize.

Umukundwa avuga ko bakoze amajoro n’amanywa kugira ngo babe bafite izina. Kandi ababyeyi b’abasore n’inkumi bakorana, baritanze mu kubashyigikira, ari nayo mpamvu ahamagarira ababyeyi kuzitabira iki gitaramo.

Ati “Turashishikariza n’ababyeyi kuzitabira iki gitaramo kugira ngo bazasobanukirwe amajoro abana babo batashye, ndetse n’icyo 'protocol' imaze.”

Uyu musore avuga ko muri rusange iki gitaramo kizarangwa n’umuziki, kumurika imideli, imbyino zitandukanye, imikino n’impano zihishe muri ‘aba bakobwa dukorana’.

Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe ‘5 Years Anniversary Live Concert’ mu myanya isanzwe ni ukwishyura 5000 Frw; Premium ni 10,000 Frw, VIP ni 15,000 frw n’aho VVIP bikaba 20,000 Frw.

 

Chriss Eazy yabaye umuhanzi wa kabiri watangajwe uzaririmba mu kwizihiza imyaka itanu ya Kigali Protocal


Bushali aherutse kugaruka mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura kuririmba muri iki gitaramo 

Ubuyobozi bwa Kigali Protocol butangaza ko imyaka itanu ishize yabaye iy’umugisha 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND