Umuhanzi akaba na Producer, Chriss Eazy ategerejwe mu gitaramo cya Kompanyi ya Kigali Protocal izizihirizamo imyaka itanu imaze ivutse ,kizaba tariki 29 Kamena 2023.
Uyu muhanzi agiye kuririmba muri iki gitaramo mu gihe
ari kwitegura gushyira ahagaragara indirimbo ‘La La’ yakoranye n’umuhanzi
Kirikou Akili wo mu Burundi.
Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye
InyaRwanda ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, ari bwo basoje gufata
amashusho y’iyi ndirimbo.
Avuga ko bidatinze, bashyira hanze integuza (Teaser) y’iyi
ndirimbo.Ati'' Hanyuma twihere abantu ibyabo’'
Iki gitaramo cya Kigali Protocal kizabera muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahawi nka Camp Kigali, kandi byamaze
gutangazwa ko kizayoborwa n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru,
Luckman Nzeyimana ndetse n’umunyamakuru wa Kiss Fm akaba n’umunyarwenya Rusine
Patrick.
Ni mu gihe Mutabazi Sabine na Darina Kayumba wabaye
igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2023, aribo bazayobora ibirori byo
gutambuka ku itapi itukura (Red Carpet) hizihizwa imyaka itanu ishize iyi
kompanyi ibonye izuba.
Umukundwa Joshua washinze Kigali Protocal yabwiye
InyaRwanda ko imyaka itanu ishize yabaye iy’umugisha. Ati “Ni imyaka yabaye
umugisha kuri Kigali Protocal mu ngeri zose. Kuko ahanini urubyiruko rubarizwamo rwiteje imbere ndetse bamwe babona akazi.”
Uyu musore avuga ko uretse kwiteza imbere n’ibindi
bikorwa bibyara inyungu bagiye bajyamo, banagize abantu b’ingenzi baje mu
buzima bwabo, muri iyi myaka itanu ishize.
Umukundwa avuga ko bakoze amajoro n’amanywa kugira ngo
babe bafite izina. Kandi ababyeyi b’abasore n’inkumi bakorana, baritanze mu
kubashyigikira, ari nayo mpamvu ahamagarira ababyeyi kuzitabira iki gitaramo.
Ati “Turashishikariza n’ababyeyi kuzitabira iki
gitaramo kugira ngo bazasobanukirwe amajoro abana babo batashye, ndetse n’icyo 'protocol' imaze.”
Uyu musore avuga ko muri rusange iki gitaramo
kizarangwa n’umuziki, kumurika imideli, imbyino zitandukanye, imikino n’impano
zihishe muri ‘aba bakobwa dukorana’.
Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe ‘5 Years Anniversary
Live Concert’ mu myanya isanzwe ni ukwishyura 5000 Frw; Premium ni 10,000 Frw, VIP
ni 15,000 frw n’aho VVIP bikaba 20,000 Frw.
Chriss Eazy yabaye umuhanzi wa kabiri watangajwe
uzaririmba mu kwizihiza imyaka itanu ya Kigali Protocal
Bushali aherutse kugaruka mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura kuririmba muri iki gitaramo
Ubuyobozi bwa Kigali Protocol butangaza ko imyaka itanu ishize yabaye iy’umugisha
TANGA IGITECYEREZO