Umuziki nyarwanda ukomeje kugenda utera imbere uko bwije n'uko bukeye ndetse n’abawukora ndetse bafite impano niko bakomeje kwiyongera gusa hari abaciye inzira kuri bo kandi n’ubu bagikora ibintu byabo bigakundwa banakangukiye gukoresha inkuta zabo za Youtube.
Kuva aho mu Rwanda abakunzi ba Muzika bavuye muri Karahanyuze bakinjizwa mu muziki wiswe uwa Kizungu ,wakomeje kuzamuka cyane n'abawukora ari nako barwana inkundura kugirango ubashe
kugira aho ugera, byinshi byagiye bihinduka ari nako abawukora bagenda bahindura
umuvuno bijyanye n'aho ibihe bigeze.
Aho uyu muziki winjiriye mu Isi
y'ikoranabuhanga, bamwe batangiye bafashwa gucuruza ibihangano byabo kuri YouTube ari nayo tugiye kugarukaho, bagakoresha imbuga zigiye
zitandukanye bitewe n'ikigezweho..
Kuri uru rubuga twifuje kugarukaho
uko iminsi yagendaga y’icuma n'uko abahanzi nyarwanda bagiye bafata umwanzuro bagatangira gufungura Shene zabo za Youtube(YouTube Channel). Ariko se kuri ubu zigeze hehe?
Twifuje kwibanda ku bahanzi
bafatwa nk'ab’ibihe byose mu muziki mu Rwanda muri wa Muziki wa Kizungu bishingiye ku bikorwa
bakoze cyangwa n'ibyo bakora kugeza uyu munsi.
Iyi nkuru igiye kwibanda ku bahanzi 10, igaragaza imibare y'uko bakurikirwa bakanarebwa kuri YouTube , tunakomoze ku ndirimbo zabo zatumbagije imibare.
Meddy
Izina Meddy rimaze kuba
ubukombe mu muziki w’Akarere k’Ibiyaga Bigari ari muri bake b’abanyarwanda babashije
guhirwa n’ubucuruzi bw’umuziki by’umwihariko unyuze mu ikoranabuhanga.
Ibi bikaba bitaje vuba gusa
ahubwo ari ibintu byagiye bikomeza kumukurikirana kuva yatangira gukora mu 2008 kugera n’ubu nubwo igihe yatangiraga ubu buryo butari buteye imbere nabwo
byaragendaga ku kigero cya byo.
Aho uyu muhanzi agiriye muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabwo yakomeje kugurishiriza umuziki kuri Shene ya Youtube ya Press One yabarizwagamo n’abandi bahanzi banyuranye.
Yaje gufungura Shene ye ya YouTube, indirimbo yashyizeho bwa mbere ikaba ari iyitwa ‘Burinde Bucya’
yagiye hanze kuwa 14 Nyakanga 2017.
Indirimbo yitwa ‘Slowly’ yamubereye
umugisha ukomeye kuko kuva yajya hanze tariki 23 Kanama 2017 ,imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 86.
Kugeza ubu Meddy ari mu
bahanzi b’ibihe byose u Rwanda rufite
bidashingiye ku kuba ari we wa mbere mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ahubwo n’icyizere
n’igikundiro yigwijeho mu banyarwanda.
Ari muri bake bamaze kugeza umuziki ibwotamasimbi ,ni we ufite abamaze kureba ibikorwa bye benshi
[views] barenga miliyoni 219 mu myaka igiye kugera kuri itandatu amaze afunguye Shene ye ya YouTube ndetse akagira n'abemeye gukurikirana ibikorwa bye mu buryo buhoraho milyoni 1.13
[subscribers].
Bruce Melodie
Nyuma y’igihe kitari gito
atangiye gukora umuziki muri 2011 Bruce Melodie yatangiye kuba undi muntu
indirimbo ze zitangira kwigarurira imitima ya benshi.
Mu bihe byose yagiye anyuza
indirimbo ze kuri Shenne zitandukanye za Youtube gusa mu bigaragara kuwa 07
Ukwakira 2015 indirimbo yitwa Umutwe niyo ya mbere yashyize kuri Shene ya YouTube ibaruye
mu mazina ye.
Kuva icyo gihe yigwijeho
abagera ku bihumbi 449 bamukurikirana buri umunsi [subscribers]
n’inshuro ibikorwa bye bimaze kurebwa zigenda ziyongera aho kugera ubu amaze
kugira abarenga miliyoni 61 bamaze kureba ibikorwa bye.
Binamushyira mu b’imbere
bahagaze neza kuri uru rubuga dore ko ari no mu bahanzi b’ibihe byose u Rwanda
rusanzwe rufite.
Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yinjiye mu
muziki mu mwaka wa 2014 ahita anashyira hanze indirimbo zitandukanye na Album
zinyuranye, kugeza ubu ari muri bacye bashobora kuzuza BK Arena mu gitaramo
kimwe.
Kuva yakwinjira mu muziki yahise
afungura inkuta ze zo gucururizaho umuziki zirimo Youtube ye iriho indirimbo
zitandukanye zirimo. Indirimbo Hari Impamvu yagezeho mu za mbere hari kuwa 27 Kanama 2014.
Abantu batangiye kwitabira
gukurikirana ibyo akora bimushyira mu bahanzi bafite umusaruro mwiza kuri uru
rubuga aho ibikorwa bye bimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 80 naho abiyemeje kumukurikirana buri munsi bagera ku bihumbi 400.
The Ben
Mu bahanzi bari bagize inzu
itunganya akanerebera umuziki yaciye ibintu ya Press One ari nayo yagiye
ishyira hanze byinshi mu bihangano bye byagiye binakundwa cyane.
Gusa mu myaka itari micye
amaze akora umuziki yatangiye gushyira hanze indirimbo ze mu buryo buri mu
mazina ye kuri Youtube kuwa 07 Ukuboza
2016.
Kuva icyo gihe indirimbo za
The Ben zatangiye kugenda zirebwa aho ubu amaze kugira abiyemeje gukurikirana ibikorwa bye buri munsi ‘subscribers’
ibihumbi 186 n'ibikorwa bye muri rusane bikaba bimaze kureba ‘views’ n'abarenga miliyoni 31.
Ni umwe mu bahanzi bakomeye
ariko bafitanye indirimbo nyinshi n’abahanzi bafite amazina akomeye nka Diamond
Platnumz ariko na none utirengagiza abakiri bato bagiye bakorana na we cyane mu
bihe bya COVID19 ubwo yamaraga igihe kinini mu Rwanda.
Butera KnowlessUvuze Jean D’Arc Ingabire Butera byagorana kuba wabona abatazi ayo mazina ariko wongeyeho Knowless Butera ho mu Rwanda ntawutamuzi kubera ibikorwa yakoze.
Uretse ubuhanga bw’uyu
muhanzikazi ubwiza bwe ntabwo bwagiye buhogoza abatagira ingano kugeza n’ubu nubwo
yamaze kuba umugore wa Ishimwe Clement bamaze imyaka ikabakaba 7 babana.
Byose byagiye byongere ra
igikundiro ibyo akora kuva yakwinjira mu muziki by’umwuga mu mwaka wa 2011. Yagiye akomeza gukoresha imbaraga nyinshi mu byo ashoboye byanamuhesheje
ibihembo bitandukanye n’ibiraka byinshi yaba ibyo kuririmba no kwamamariza
kompanyi zinyuranye.
Ku itariki 09 Nyakanga 2015
nibwo yatangiye gucuruza umuziki ku rubuga rwa Youtube mu mazina ye kuko mbere
ibihangano bye yagendaga abishyira kuri Shene zitandukanye.
Kuri ubu amaze kugira aba ‘subscribers’
ibihumbi 177 na ‘views’ miliyoni zirenga 22 bimushyira mu myanya y’imbere mu
bahanzikazi bafite umusaruro mwiza kuri uru rubuga mu Rwanda.
Kimwe no mu bahanzi bose
muri rusange ubwitange n’ubuhanga bwe bwazamuye umuziki bunatinyura abari n’abategarugori
kuwukora ku buryo hari ushobora kumva izina rye akagira ngo arakuze cyane gusa
afite imyaka 32.
King James
Ibi biterwa no kuba mu ndirimbo ze nyinshi ku rukundo zirimo ibizongamubiri n’uburyo zigenda binajyanisha n’ijwi bikarushaho gutuma zigira igikundiro cyo hejuru.
King James ari mu n'uko yinjiye mu muziki mu iyaduka ry’umuziki wa kizungu mu mwaka wa 2006.Yagiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye nyinshi murizo zanyuzwaga kuri Shene zivangavanze.
Tariki 08 Ukuboza 2017 nibwo yafashe umwanzuro wo gutangira gucuruza umuziki we abinyuije kuri Shene ya YouTube we Ibaruye mu mazina ye.
King James mu myaka amaze abitangiye amaze kugira aba ‘suscribers’
bagera ku bihumbi 164 na ‘views’ zirenga miliyoni 21.
Uyu muhanzi kandi yinjiye mu
bucuruzi butandukanye ariko by’umwihariko bwo gucuruza ibihangano bye niby’abandi
abinyujije ku rubuga yatangije rwitwa Zana Talent rumaze kugira abarukoresha
benshi.
Christopher
Kuwa 27 Mutarama 2017 nibwo
uyu muhanzi amaze no gutandukana niy’inzu yamureze yatangiye gushyira ibihangano
bye kuri Youtube, kuri ubu akaba amaze kugira umusaruro ungana na miliyoni
zirenga 17 [views].
Kugera ubu amaze kugira aba [subscribers]
ibihumbi 147 ibi bimushyira mu bahanzi
bakomeye mu Rwanda banafite umusaruro utari mubi ku rubuga rwa Youtube.
Alpha Rwirangira
Akaza no guhabwa buruse na
Perezida Paul Kagame yo kujya gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira indirimbo nyinshi hanze.
Ibihangano bye kuva yakwinjira mu muziki byagiye bigira igikundiro cyo hejuru ariko na none akabicuruza ku kuri Shene zitandukanye za Youtube.
Tariki 26 Kamena 2013 ,nibwo yaje gufungura Shene ye ya YouTube, binamushyira mu bahanzi bakuru babashije gutera iyo ntambwe.Ubu amaze kugira aba ‘subscribers’ ibihumbi 87.1 na ‘views’ miliyoni zirenga 12.
Riderman
Nyuma yaje gukomeza kugenda
akora cyane byanatumye yegukana ibihembo binyuranye anafasha n’abandi bahanzi
binyuze mu nzu ye irebera inyungu z’abahanzi yitwa Ibisumizi.
Gusa byinshi mu bihangano by’uyu
muhanzi byagiye bishyirwa kuri Youtube mu buryo buvangavanze kugera kuwa 24 Kanama
2016 ubwo yatangiraga gushyira izi ndirimbo kuri Shene ye ya Youtube.
Kugera ubu amaze kugira aba ‘suscribers’
66.8 na miliyoni zirenga 5 za ‘views.
Tom Close
Gusa na none kimwe n’abandi
bahanzi bo mu gihe cye ntabwo gukoresha imbuga zicururizwaho umuziki ari ikintu
yashyizemo imbaraga ahubwo indirimbo zagendaga zisohokera ahantu hatandukanye.
Nyuma ariko kuwa 29
Ukuboza 2014 yatangiye kujya anyuza ibihangano bye kuri Shene ye ya Youtube. Ubu afite ibihumbi 52.6 byameye kumukurikira mu buryo buhoraho [suscribers] na
miliyoni zirenga 5 z’abamaze kureba indirimbo ze.
Tom Close ari mu bahanzi bake babashije guhuza amasomo ya Kaminuza n’umuziki birangira anagiriwe icyizera na
Guverinoma y’u Rwanda , ubu akaba ari Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe
gutanga amaraso.
TANGA IGITECYEREZO