RFL
Kigali

Mugisha Didier mu birenge bya Biramahire Abedy bahuriye mu Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/06/2023 14:25
0


Imyaka igiye kuba 6 Biramahire Abedy ahawe igihembo cy'umukinnyi w'umwana utanga icyizere, ariko na n'ubu aracyagerageza kubishimangira dore ko akiri muto. Ubwo yahabwaga igihembo, imibare Biramahire yari afite irenda gusa neza n'iya Mugisha bagiye guhurira mu Amavubi.



Ni urugendo rwenda gusa neza hagati y'aba bakinnyi babiri bato, ariko bigasaba ko Biramahire Abedy tumusubiza mu 2017. Tariki 10 Nyakanga ni bwo Biramahire Abedy yahawe igihembo cy'umukinnyi w'umwana utanga icyizere, icyo gihe shampiyona Police FC yakiniraga iri ku mwanya wa 2, ari nawo mwanya mwiza iyi kipe yagize muri shampiyona.

Uyu mwaka w'imikino 2016/2017 Biramahire Abeddy wari hafi kuzuza imyaka 18, yakinnye imikino 14 atsindamo ibitego 10. Muri uwo mwaka, yagiye mu ikipe y'igihugu yashakaga tike yo gukina imikino ya CHAN atsinda igitego cya 3 ubwo u Rwanda rwahuraga na Ethiopia.

Icyo gihe Kigali yose yahise iririmba izina Biramahire Abeddy mu mikino ya CECAFA. Biramahire Abeddy yatsinze igitego cy'intsinzi ubwo u Rwanda rwari rwanganyije na Tanzania igitego 1-1, igitego cya Abeddy kiza gitanga intsinzi.

Igihembo yari yarahawe nk'umwana muri shampiyona, cyaangiye kwigaragaza no ku ruhando mpuzamahanga, abakurikiranira hafi umupira w'amaguru batangira kuvuga ko u Rwanda rwungutse rutahizamu mushya uzarurengera. 

Kuva icyo gihe Biramahire Abedy kuri ubu ufite imyaka 25, ntabwo yahiriwe n'andi makipe yanyuzemo, arimo CS Sfaxien Mukura, Buidcon na As Kigali.

Biramahire Abedy yongeye kugaruka mu ikipe y'igihugu, ndetse hari n'icyizere ko azagaragara ku mukino wa Mozambique 

Biramahire Abedy yageze muri Police FC avuye mu ikipe ya Bugesera FC kuri ubu ni umukinnyi wa UD Songo akaba amaze kuyikinira imikino 5 atsinda ibitego 2 n'imipira 2 ivamo ibitego. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Biramahire Abedy yageze mu mwiherero w'ikipe y'igihugu yaherukagamo mu 2019.

Muri iyi kipe Biramahire Abedy asanzeyo Mugisha Didier w'imyaka 22, umuntu yavuga ko ari we mu mukinnyi w'umunyarwanda ukiri muto, utanga icyizere. 

Uyu musore afite ibitego bigera kuri 11 mu mwaka w'imikino uheruka aho ibigera ku 10 yabitsinze mu ikipe ya Police FC yagezemo nawe avuye muri Bugesera FC mu mikino yo kwishyura.


Biramahire yamaze gusanga abandi mu mwiherero w'ikipe y'igihugu 'Amavubi'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND