Kigali

Rutangarwamaboko yahishuye umugambi mubisha w’abazungu bashaka kurimbura abanyafurika bitwaje ubutinganyi-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:13/06/2023 13:08
0


Abazungu bamaze igihe bashishikariza urubyiruko kugaragaza ko kuryamana n’abo bahuje ibitsina ari uburenganzira bwabo nyamara hari ikibyihishe inyuma kuko si byo bibazo bizitiye abanyafurika.



Rutangarwamaboko ni umugabo wubatse. Atuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi ahazwi nko mu Kigarama. InyaRwanda Tv yaramusuye mu kigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco. 

Twaganiriye ku ngingo zitandukanye ariko zitsa cyane ku muco nyarwanda uri gukendera n’abawusigasira bakaba babarirwa ku ntoki. Ingingo nyamukuru ni ugukebura urubyiruko ruzitiwe n’ubukene ari ho abarushuka bahera babaha uduhendabana bityo bakayoboka ubutinganyi nyamara atari imiterere y’imibiri yabo.

Uyu mugabo yumva neza umuco nyarwanda dore ko ari umuzi urandaranda akomora kuri gakondo y’iwabo. Sekuru yari umuvuzi, Mama we akaba yarakuze amutoza kwigengesera kirazira. Afite impamyabumenyi ebyiri za Kaminuza za Master's mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe. Yanize ibigendanye n’umuco, ubukerarugendo n’amateka.

Umuganga, umupfumu akaba imandwa nkuru y’u Rwanda, Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste watangije Ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, avuga ko intumbero ari uguteza imbere umuco nyarwanda ntuzazime kuko ”Ubuzima ni uruziga kandi ibintu bizasubira aho byavuye”.

Ubutinganyi ni umugambi mubisha wo kurandura umuryango nyarwanda n’afurika murirusange

Muri Gicurasi yo mu 2014 habayeho inama mpuzamahanga y’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ). Bishimiraga intambwe bateye n’ibyo bagezeho mu myaka 10 yari ishize. Banamuritse imbata y’ibikorwa bigamijwe mu gihe kiri imbere (Global agenda) ari nayo ikubiyemo ibikorwa byinshi byo gukangurira za Leta kureka abatinganyi bakabaho mu bwisanzure.

Ibi bashyize imbere ni ukwishyura filime n’ibihangano by’abahanzi bakunzwe bagakangurira abatuye isi kumva ko abantu bose bangana no kwereka urubyiruko amahirwe ari mu kwemera kugaragaza ko uri umutinganyi. 

Hari imibare bagaragaje muri iriya nama irimo ko abatuye isi basaga miliyali 2.8 baba mu bihugu bitemera ubutinganyi. Iyo ufashwe uricwa, urafungwa, uratotezwa mbese nta bwinyagamburiro bahabwa. Hari kandi miliyoni 780 z’abatinganyi babayeho mu bwisanzure ndetse bakaba bari mu bihugu bibemerera gushakana no kwihuza.

Hari ibihugu utemerewe kubamo uri umutinganyi

Ibihugu bikibumbatiye umuco wabyo nk’ibyo muri Aziya birazwi ko wihaye kuvuga ko uri umutinganyi uricwa. Bafite amategeko akarishye agendera kuri sheriya. Ariko muri Afurika kubera ubukene biragoye ko za Leta ziva ku izima zikavuga aho zihagaze. 

Mu bamaze kubwamamaga ni Perezida Museveni wamaganye ubutinganyi banatora itegeko rihana. abatinganyi. Nyakwigendera Robert Mugabe yangaga urunuka abatinganyi. Ku rundi ruhande ariko Afurika y’Epfo (South Africa) yemera ubukwe bw’abaryamana bahuje ibitsina. Ni cyo gihugu rukumbi muri Afurika giha rugari mu mategeko aba-LGBTQ.

Gushishikariza urubyiruko rw’Afurika ubutinganyi biri mu mugambi mubisha w’abazungu

Ku itariki 17 Gicurasi 2022 Oxfam na Save The Children bamuritse raporo zerekana ko muri Ethiopia, Kenya na Somalia nibura umuntu umwe yicwa n’inzara mu masegonda 48. Kimwe cya kabiri cy’abana bapfa muri Afurika bazira inzara. 

Abantu babiri ku bantu 10,000 bicwa n’inzara. Umwana umwe muri batatu bo muri Afurika aba yaragwingiye cyangwa se afite inzara idakira. Umwana umwe aba anangutse buri masegonda atatu ku isi hose kubera inzara.

Uhereye aha wabona ko Afurika idafite ikibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina ahubwo ihanganye n’inzara yaburiwe umuti n’urukingo. Nyamara abazungu ntabwo batera hejuru ngo bige uko iriya nzara yaranduka ahubwo bashaka uburenganzira bwo kumvisha abantu ibijyanye na LGBTQ.

Rutangarwamaboko ntaca ku ruhande kuri iyi ngingo

Avuga ko utagira imigenzo ntabwo agira uko agenza. Utagira imihango ntagira ibyo ahanga. Asaba abanyarwanda kugaruka ku muco nyarwanda kuko nta kintu na kimwe wageraho mu gihe wirengagije umuco gakondo w’abasogokuruza. Ibyo twize byavumbuwe ku bibazo n’umuco w’iwabo kandi natwe dufite ibyo twavumbura. 

Ati:”Hano hanze ku irembo rirasukirwaho wabibonye ko hari imigenzo, imihango n’ibindi bitandukanye bya Kinyarwanda. None ko mwaretse imigenzo kandi ibibagenza ari uruhuri amaherezo muzagenza gute? Ko mwaretse imihango mushaka kuba abahanga amaherezo muzahanga gute?” yibaza niba muri iyi minsi hari ibyo abantu bakibasha guhanga agasanga nta byo.

Kuva mu 2012 atangiza ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco avuga ko yahereye ku muco nyarwanda agatangiza cyangwa se agahanga buriya buvuzi nubwo bwari busanzwe buriho ariko yarabuvuguruye. 

Ati:”Ninkubwira ko njyewe Rutangarwamaboko nashingiye ku muco nkagira ibyo mpanga si ukwivuga ariko no mu muco nyarwanda barivugaga. Ni njye watangije uburyo bwo kuvura uburwayi bwo mutwe nkoresheje umuco.” 

Avuga ko "twiziritse ku muco wacu" buriya abarangiza za kaminuza bajya bahita babona ibisubizo by’igihugu aho kuba umutwaro. Ati:“Niba ari abahanga ko badahanga?”

Rutangarwamaboko avuga ko kuva na kera abazungu banga urunuka abanyafurika ku buryo bahora bashaka amayeri yo kurimbura abantu. Atanga urugero ko aba biyita abatinganyi ari ibyo batozwa kuko bavuka aria bantu basanzwe. Ni ikibazo avuga ko giterwa no kuba abazungu batanga udehendabana (amafaranga) kugirango bemere buriya butinganyi.

Kuba abahanga mu muco nyarwanda batarahagurutse ngo bamagane ubutinganyi avuga ko umunyarwanda umuhisha ko akwanga nawe akaguhisha ko abizi. Bivuze ko u Rwanda rwanga kwiteranya n’abazungu ariko bazi ko ubutinganyi atari ibintu by’i Rwanda. Ahubwo ni umugambi uteguye neza wo gutsemba abirabura. 

Ati:”Hageze igihe Afurika ihonoka. Nimureke twige kandi tumenye iby’iwacu tubikomereho tubeho ubuzima bushingiye ku muco”. 

Ikigo avuriramo uburwayi butandukanye burimo umutwe udakira, imihango, ibisazi, inyatsi, kubura urubyaro, kurutswa warozwe, kwirukana za nyabingi, n’ibindi byose ushobora kurwara byavurwa hakoreshejwe umuco nyarwanda wamusanga ku Gisozi ujya Beretwari umanuka umujya Karuruma-Gatsata mu Kigarama niho ubona umuhanda uzamuka ujya iwe cyangwa se.


Rutangarwamaboko n'umugore we babayeho ubuzima bushingiye ku muco nyarwanda

REBA HANO IKIGANIRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND