Abanyeshuri batangiye guhugurwa ku buzima bw’imyororokerere hifashishijwe uburyo bugezweho-AMAFOTO

Amakuru ku Rwanda - 13/06/2023 12:02 PM
Share:
Abanyeshuri batangiye guhugurwa ku buzima bw’imyororokerere hifashishijwe uburyo bugezweho-AMAFOTO

Abanyeshuri bize ubuvuzi bahuriye mu muryango utegamiye kuri Leta wa Community Health Boosters (CHB), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) binyuze mu mushinga O3 (Our Rights, Our Lives, Our Future), batangiye kwigisha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ku buzima bw’imyororokere.

Umunsi ku wundi hagenda haboneka ibibazo bitandukanye bituruka ku kuba abantu, cyane cyane urubyiruko, badasobanukiwe neza ubuzima bw’imyorokerere, ikibazo cy'ingutu kikaba inda ziterwa abangavu ndetse no kwiyongera k'ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko nk’uko byagiye bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye.

Ibyo byose usanga bihungabanya imibereho rusange by’umwihariko ku basama bakiri bato kubera ibyo babeshywa n’ababatera inda cyangwa nabo ubwabo bibeshye bitewe no kutagira amakuru ahagije.

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda, DHS, bwa 2019/2020, bwagaragaje ko abangavu bafite hagati y’imyaka 15 na 19 ,abagera kuri 5% batewe inda. Mu gihe raporo y’Ubushakashatsi bwa RPHIA ya 2018-2019 yagaragaje ko nubwo mu myaka 15 ishize ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda bwakomeje kuguma ku kigero cya 3%, ubwandu bushya bwakomeje kwiyongera mu rubyiruko, cyane cyane mu bangavu ndetse n’urubyiruko rw’igitsina gore (Adolescent Girls and Young Women).

Ni muri urwo rwego CHB ku bufatanye na UNESCO binyuze mu mushinga O3 batangije igikorwa cyo guhugura abanyeshuri ku buzima bw’imyororokere no kongerera ubushobozi amahuriro (clubs) y’ubuzima akorera mu bigo by’amashuri hakoreshejwe uburyo bushya bwo kwiga binyuze mu mukino wa YAhealth.

Iki gikorwa kikaba cyaratangiriye mu bigo 15 by’Akarera ka Bugesera, kikaba kizakomereza mu Karere ka Gatsibo na Nyagatare, utu tukaba ari tumwe mu turere tuza imbere mu kugira abangavu baterwa inda ari benshi.

Ubwo uru rubyiruko rwibumbiye muri CHB rwageraga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Nyamata (Nyamata TVET School) rwahawe ikaze n’ubuyobozi bw’ishuri kugeza ubu ryigamo abanyeshuri bagera ku 1083.  Barimo abakobwa 401 n’abahungu 682.

Umuyobozi w’ishuri rya Nyamata TVET, Murasanyi Kazimoto Edmond yagize ati " Ubusanzwe hari umwarimu ushinzwe kuganiza abanyeshuri ku buzima bw’imyororokere, kwirinda imyitwarire mibi no kwishora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge."

Akomeza agira ati “Hari n'igihe Ikigo Nderabuzima cya Nyamata kiduha umuganga akaganiriza abanyeshuri ku buzima bw'imyororokere n'ingaruka zo kwishora mu busambanyi."

Agaragaza ariko ko nubwo ubwo buryo bwose buhari, hakiri  icyuho kinini cyane cyane mu mahuriro (Clubs) y’abanyeshuri, aho usanga badafite uburyo babonamo amakuru. Ibi bikaba bituma n’imikorere yayo itagenda neza cyangwa abanyeshuri ntibayisangemo. Ati “twishimiye cyane UNESCO, CHB n’Akarere ka Bugesera batekereje ku banyeshuri bacu, bagatekereza no ku buryo bakwigishwa binyuze mu buryo bubanogeye, bworoshye kandi bushimishije binyuze mu mikino ya YAhealth ".  

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko iyi mikino ya YAhealth bahawe izafasha cyane abanyeshuri kubona amakuru ahagije ku buzima bw’imyororkere ndetse no gutuma ihuriro (club) ry’ubuzima bw’imyororokere rirushaho gukora no gutanga umusaruro.

Tumukunde Yvonne w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa Gatanu ibirebana n’Ubwubatsi ati: “Urubyiruko dukeneye uburyo bwo kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere butaturambira kandi buri wese yisangamo. 

Niyo mpamu dushimira abakoze uyu mukino wa YAhealth kuko uzadufasha kubona amakuru ahagije bityo tubashe gukumira amakosa amwe namwe ashobora kuvuka bitewe no kutagira amakuru ahagije ku buzima bwacu bw’imyororokere."

Iki gikorwa kandi kimaze kugezwa no mu bindi bigo bitandukanye byaka karere ka Bugesera, aho abanyeshuri n’abarezi bakomeje kugaragaza ko bishimiye ubu buryo bushya bwo kwiga hakoreshejwe imikino ya YAhealth.

IGIRANEZA Esther w’imyaka 14 wiga mu mwaka wa kabiri muri Groupe Scolaire Kanazi na we yagize icyo atangaza, ati “nubwo twari dufite ihuriro twigiramo ubuzima bw’imyororkere ndetse no kubyigishwa mw’ishuri, ntabwo twari dufite ibikoresho byo kwifashisha ariko iyi mikino ya YAhealth izadufasha cyane ". 

Yongeyeho ko yashimishijwe no gukina uyu mukino kandi ko ugiye koroshya uburyo bwo kubona amakuru no gutuma babona aho bahera baganira ku buzima bw’imyororokere, ibintu ubusanzwe byateraga benshi isoni  ndetse asaba ko ari ibishoboka bahabwa imikino myinshi.

Nubwo hashyizwemo imbaraga nyinshi mu gushyiraho amahuriro y’ubuzima mu bigo by’amashuri kugirango abanyeshuri babone uburyo bwo kubona amakuru ndetse no kuganira ku buzima bwabo, haracyari icyuho kinini mu kubona imfashanyigisho n’ibindi bikoresho bishobora kwifashishwa, ibi ahanini bigatuma aya mahuriro adakora neza cyangwa amwe akazima.

Zimwe mu nzitizi abayobozi ba mashuri, abarimu n’abanyeshuri bagiye bagaragaza mu turere dutandukanye  harimo kuba ntabikoresho byo kwifashisha muri ayo mahuriro bagira ndetse no kuba ibihari nk’ibitabo n’izindi mfashanyigisho zitandukanye ubona bitajyanye n'ibyo abanyeshuri bashaka,bitarimo udushya dutuma bikoreshwa.Nubwo hari abarimu n’abanyeshuri bagiye bahugurwa n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo bazajye bigisha abanyeshuri/bagenzi babo.

 Ikindi ni uko abarimu n’abanyeshuri bahuguwe ariko bakaba babura aho bahera baganiriza abandi banyeshuri. Mu byo rero bagiye bagaragaza  , benshi bahurizaga ku kintu cyo kuba hakorwa uburyo bushya buzajya bufungura ibiganiro hagati y’abanyeshuri n’abagenzi babo cyangwa hagati yabo n'abarimu babo.

Ibyo byose rero nibyo byatumye, Community Health Boosters ifatanyije n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (Rwanda Biomedical Center), n’abandi bafatanyabikorwa bakora uyu mukino wa YAhealth, ariko ibitekerezo by’uko umeze, ibiwugize n’amakuru utanga ahanini byaturutse mu rubyiruko kugirango uyu mukino uhure n'ibyo rwifuza kandi koko rubashe kuwukoresha.

Uretse  kuba uyu ari umukino, unatanga inyigisho zitandukanye zerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere harimo kwirinda inda zitateguwe , kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera SIDA, Gukumira Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubusumbane ndetse n’ubumenyi buhagije ku mibereho.

Samuel NIYOMWUNGERI, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Community Health Boosters, akaba ari nawe uhagarariye iki gikorwa yatangarije InyaRwanda ko  kigamije ubukangurambaga ku buzima bw’imyororkere ndetse no kongerera ubushobozi amahuriro (clubs) y’ubuzima akorera mu bigo by’amashuri kije nyuma y'uko hagaragaye icyuho kinini mu mikorere yayo mahuriro ndetse no kubura ibikoresho byo kwifashisha.

Samuel yongeyeho ati “Ngirango namwe mwiboneye uburyo abanyeshuri bari bishimye barimo kuwukina ndetse biga! Udushya nk'utu rero nitwo dukenewe kuko tworoshya uburyo amakuru atangwamo, bigatuma urubyiruko rubasha kugira uruhare mu kwiga no guhuza ibiganiro ndetse bikanatuma batarambirwa kuko bikorwa mu buryo bushimishije.

Yasoje ashimira RBC, UNESCO n’abandi bafatanyabikorwa batumye ibi byose bigerwaho kandi bikaba bigiye gufasha cyanye aya mahuriro (clubs). 

Yanahamagariye  abandi bafatanyabikorwa gukoresha uyu mukino wa YAhealth ndetse no gukomeza kurushaho guhanga udushya tworohereza urubyiruko kubona amakuru ".

Uhagarariye ibikorwa by’umushinga wa UNESCO, Our Rights, Our Lives, Our Future Dr. Ben Alexandre MPOZEMBIZI yatangarije InyaRwanda  ko iki gikorwa kijyanye na gahunda ya kabiri y’uyu mushinga. 

Ariyo “Kugeza amakuru ya nyayo ku rubyiruko, twigisha ubuzima bw’imyororokere, turwanya SIDA, inda ziterwa abangavu, ihohoterwa rishingiye ku gitsinda tunateza imbere ihame ry’uburinganire."

Yakomeje agira ati: “Twiteze ko ubu buryo bwo kwiga binyuze mu mikino bizafasha urubyiruko kwiga k'ubuzima bwabo mu buryo bushimishije ndetse bunabatinyura kuganira hagati yabo. 

Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, turimo gushaka kuzana udushya twinshi mu buryo amakuru atangwamo bityo tugire uruhare mu kurandura ikibazo cy’inda ziterwa abangavu no gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.Abana bigishwa hakoreshejwe imikino mu matsinda aho bagenda bakina babazanya ibibazoAbanyeshuri bagagaraje ko hari ibyo basobanukiwe ariko na none haribyo buri gihe bakeneye guhora bunguranaho ubumenyiAbarezi n'abayobozi b'ibigo bashimiye urubyiruko n'abafatanyabikorwa babatekerejehoKuba inyigisho zihabwa urubyiruko zigatangwa n'urundi birushaho gutuma bigenda neza kuko babaganira mu rurimi bose bumvaUmukino wifashishwa muri iyi myigishirize witwa YahealthIbiganiro kuba bihabwa abakobwa n'abahungu icyarimwe nabyo ni byiza kuko rimwe na rimwe hari ubwo usanga uruhande rumwe arirwo ruharirwa ntibitume ikigamijwe kibasha kugerwahoIzi nyigisho nyuma ya Bugesera  zizakomereza muri Gatsibo na Nyagatare


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...