Kigali

KNC, Dj Brianne, Miss Muheto, Miss Anitha na Bahavu mu byamamare byambariye kuzitabira igiterane cy'i Bugesera

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/06/2023 10:02
0


Mu Karere ka Bugesera hagiye kubera igiterane gikomeye cyiswe icy'Ibitangaza n'Umusaruro. Ni igiterane cyateguwe n'Umuryango "A Light to the Nations" wa Ev. Dana Morey ari nawe uzabwiriza muri iki giterane.



Umuvugabutumwa w'umunyamerika Dana Morey uyobora “A Light To The Nations”, ni inshuti y’u Rwanda, akaba akunze kuhakorera cyane ibiterane. Mu 2015 yakoreye i Rusizi igiterane “Rusizi Life Gospel Festival” cyatumiwemo Rose Muhando na Liliane Kabaganza. Kuri ubu ategerejwe mu Rwanda mu minsi micye iri imbere.

Ku mbuga nkoranyambaga za A Light to the Nations Africa Ministries, hanyuzwaho amakuru agezweho ku myiteguro y'ibiterane bibiri bikomeye bigiye kubera mu Ntara y'Iburasirazuba mu kwezi Nyakanga 2023. Hagaragaraho ibyamamare mu byiciro bitandukanye bitegerezanyije amatsiko ibi biterane cy'ibitangaza.

Muri ibyo byamamare harimo Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine, Mc Nario, Dj Brianne, Miss Umuratwa Anitha wabaye Miss Supranational Rwanda, Bahavu Janet wamamaye nka Diane muri City Maid, Mama Sava, Ev. Ireney Mercy, Rose Muhando, Theo Bosebabireba, n'abandi benshi.


Igiterane cya mbere kizabera i Rukomo muri Nyagatare tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023. Ni ivugabutumwa ry'ibiterane by'ibitangaza n'Umusaruro.

By'umwihariko mu Karere ka Bugesera hazabera Seminari y'Abamama izaba tariki 13 Nyakanga 2023 ibere kuri Itorero RPC Bugesera. Kuwa 14-16 Nyakanga 2023, kuva saa mbiri kugeza saa sita z'amanywa hazaba Seminari y'Abizera kuri RPC Church iyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusime.

Abazitabira iki giterane bazahembuka mu buryo bw’Umwuka ariko kandi bamwe muri bo bazanagira amahirwe yo gutahana mu rugo ibikoresho bitandukanye by’agaciro kenshi birimo moto, telefone, igare, televiziyo n’ibindi binyuranye. Hazatangwa kandi impano zirimo inka n'ihene.

Dr Ian Tumusiime aherutse guhura n'abana bano abaha imipira yo gukina abashishikariza gukunda Imana n'igihugu ndetse bagakoresha ruhago mu kwagura urukundo hagati yabo

Pastor Dr. Ian Tumusime, Perezida wa A Light to the Nations Africa Ministries, yabwiye inyaRwanda ko Ev. Dana Morey utegerejwe mu Rwanda muri ibi biterane by'ibitangaza n'umusaruro, ari umukozi w'Imana wavutse ubwa kabiri, akaba n'umushoramari wiyeguriye Yesu Kristo.

Uyu mushumba w'Itorero Revival Palace Church (RPC) rikorera mu Karere ka Bugesera, yongeyeho ko Dana Morey "yicisha bugufi cyane, akaba afite umutwaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza aho amaze kuzenguruka ibihugu byinshi agamije kwamamaza ubutumwa bwiza".

Yabwiye abanya-Rukomo n'abanya-Bugesera ko "ubu ni cyo gihe cy'agakiza kabo, ni igihe cyo gushyira kwizera kwabo muri Yesu Kristo, nta yindi nzira yo kujya mu ijuru atari ukwemerera Yesu akakubera Umwami n'Umukiza." Byinshi mu byo yadutangarije tuzabigarukaho mu nkuru z'ubutaha.


Mu Karere ka Bugesera hagiye kubera amateka!


Pastor Dr. Ian Tumusime Umuyobozi Mukuru wa A Light to the Nations Africa Ministries


Miss Umuratwa Anitha ni umwe mu byamamare bizitabira igiterane cy'i Bugesera


Igiterane cy'i Bugesera kizabera kuri Stade ya Nyamata kuwa 14-16 Nyakanga 2023


Theo Bosebabireba na Rose Muhando bazaririmba mu giterane cy'i Nyagatare n'icy'i Bugesera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND