Umuhanzikazi Clarisse Karasira usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Kwanda’ yahimbiye imfura ye.
Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Ntizagushuke’,
avuga ko iyi ndirimbo yashibutse mu ndiba z’imitima yuzuye umunezero n'ishema
ryo kuba we n’umutware we Sylvain Dejoie Ifashabayo, Imana yarabahaye imfura ‘Kwanda
Krasney Jireh’ ubu umaze umwaka umwe avutse.
Ati “Nta rukundo ruhambaye naba narabonye nko kuba
umubyeyi w’iki kibondo.” Ibyishimo byatashye umutima we ntiyabyihererenye, kuko
iyi ndirimbo yanayituye ababyeyi n’abazaba ababyeyi. Ati “Imana izabahe guheka,
no gusekerwa n'ibibondo byo karama.”
Ni yo
ndirimbo ya mbere mu zo ashyize hanze yakunze
Clarisse yaganiriye na InyaRwanda afite amarangamutima
menshi, atangaza ko mu ndirimbo zose amaze gushyira hanze, iyi ndirimbo ariyo
ya mbere yakunze.
Ati "Iyi ndirimbo sinzi ko hari n'indi ndirimbo
nzigera ndirimba nkayikunda kurusha iyi. Indirimbo zose naba narigeze ndirimba,
iyi ndirimbo nyifiteho amarangamutima akomeye cyane, ku buryo burenze
ukwemera."
Uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimbo ari imwe 'mu zangoye
guhimba'. Kuko, mu bihe bitandukanye yagiye ayiyumvamo, akayandika, ariko nyuma
akongera agasubiramo.
Avuga ko atayanditse mu gihe cy'umunsi umwe nk'uko
izindi yagiye azihimba. Ku buryo, hari igihe yandikaga ariko yasubiramo akabona
amagambo ntabwo yumvikanisha neza uko yiyumva, agasubiramo.
Kuri we avuga ko byageze aho abura amagambo yumvikanisha amarangamutima ye.
Ati "Amaragambo narayabuze, ni ukuvuga ngo aya nashyizemo ni ayo gushyiramo kugirango ahagararire amarangamutima yanjye, ariko nabuze amagambo nashyiramo."
Yatekereje no guhimba igisigo:
Clarisse avuga ko nyuma y'uko agowe no kwandika iyi ndirimbo,
byageze n'aho atekereza guhimba igisigo agaruka ku mwana we ariko biranga.
Yavuze ko yahimbye ibisigo bitatu nabwo abura amagambo
'ahambaye yabasha gusobanura urukundo uyu mwana yazanye mu buzima bwanjye'.
Uyu muhanzikazi avuga ko kuva yabayeho 'mu buzima
bwanjye' imfura ye ari cyo kintu cyiza cyabayeho mu buzima bwe. Kuri we, avuga
ko ari cyo gitangaza cyamubayeho, kuva yabaho kugeza no ku mpera z'Isi.
Asobanura ko, iyi ndirimbo ari nk'igitonyaga cy'ibitekerezo
uruhumbirajana rw'ibyo yari afite ashaka kwandika indirimbo ishobora
kugaragaza urukundo rw'umubyeyi ku mwana.
Amashusho
y'iyi ndirimbo agaragaramo umwana we n'umugabo we
Clarisse avuga ko akora amashusho y'iyi ndirimbo
yatekereje cyane kugaragaza umuryango we muri iyi ndirimbo, mu rwego rwo
kugaragaza ubumwe bunze.
Umugabo we yumvikana muri iyi ndirimbo agaruka ku
mwana we n'ibyo amwifuriza, kandi umwana w'abo agaragara mu mashusho kuva indirimbo
itangiye kugeza irangiye.
'Mama Kwanda' avuga ko yagaragaje umugabo we n'umwana
we muri iyi ndirimbo 'kuko nashakaga kugaragaza ibyiza by'umuryango'.
Yavuze ko yumvaga muri we indirimbo igomba kuba yuzuye, igihe we, umwana we ndetse n'umugabo bagaragara mu mashusho yayo.
Clarisse yatangaje ko nta ndirimbo mu zo yahimbye izigera iruta 'Kwanda'
Clarisse Karasira yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo
‘Kwanda’ yahimbye kubera umunezero imfura ye yazanye mu muryango
Clarisse avuga ko yifashishije umugabo we muri iyi
ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza ibyiza by’umuryango
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KWANDA’ YACLARISSE KARASIRA
TANGA IGITECYEREZO