Yabwiye InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyo gukorera
ibi bitaramo muri Kaminuza, cyane cyane zo mu Rwanda, ashingiye ku kuba
ibitaramo by’urwenya bikunze kubera mu Mujyi wa Kigali, bikamera nk’aho abo mu
Ntara birengangijwe.
Ni ibitaramo agiye gukora abinyujije muri Jama Inc
yashinze. Ati “Ni ibiataramo bizazenguruka Kaminuza za hano mu Rwanda. Urebye
hano iwacu mu Rwanda 'comedy' ikunda kubera i Kigali ugasanga hari ‘audience’
yirengagizwa cyane cyane muri za Kaminuza kandi isobanutse niyo mpamvu kuri iyi
nshuro Jam Inc yahisemo kuzenguruka za Kaminuza mu rwego rwo kubaha comedy nabo."
Japhet avuga ko hari Kaminuza zamaze kwemeranya nawe
kuzajya gukorerayo ibitaramo, ariko ko hari n’izindi bakiri mu biganiro
azatangaza mu minsi iri imbere.
Ati “Sinahita nkubwira umubare gusa benshi twamaze
kuvugana. Hari n’abo tukivugana muzagenda mu menya imwe kuri imwe gusa zirahari
rwose."
Japhet atangaje ibi bitaramo agiye gukorera muri
Kaminuza, mu gihe hashize igihe gito araritse abakunzi b'urwenya igitaramo
azabakorera tariki 29 Ukwakira muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi
nka Camp Kigali.
Ni igitaramo agiye gukora nyuma y'uko ataramiye mu
gihugu cya Nigeria no muri Tanzania. Uyu munyarwenya amaze iminsi yaguye
urugendo rwe rwa Comedy, mu rwego rwo kugeza ubuhanzi bwe ku rwego
Mpuzamahanga.

Japhet yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka
za Kaminuza 
Ku wa 29 Ukwakira 2023, Japhet azakora igitaramo
kizabera muri Camp Kigali

Japhet asanzwe ari Ambasaderi wa sosiyete zikomeye
zirimo MTN

Japhet agaragaza ko ashaka gushyira ubuhanzi bwe ku
rwego Mpuzamahanga
