Kigali

Ibizashingirwaho hasubukurwa irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2023 14:54
0


Inteko y’Umuco yatangaje ko gusubukura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda ryabaye ikimenyabose mu Rwanda, hazashingirwa ku byarivuzwemo mu bihe binyuranye n’amasomo byasize.



Imibare yerekanaga ko abantu barenga Miliyoni 19 bakurikiraniraga hafi ibikorwa bya Miss Rwanda, kuva itangiye, isoje na nyuma y’ihigana.

Ubu, hashize umwaka n’ukwezi kumwe, iyari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco [Yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko] itangaje ko ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda.

Kuva icyo gihe, irushanwa rya Miss Rwanda ntiryongeye kuba, bituma Miss Nshuti Divine Muheto agiye kumarana ikamba imyaka ibiri.

Haracyari urujijo hibazwa niba uyu mukobwa azahagararira u Rwanda muri Miss World izabera mu Buhinde, bitewe n’uko Rwanda Inspiration Back Up yari ifite uburenganzira bwo guhitamo umukobwa userukira u Rwanda yahagaritswe gutegura Miss Rwanda.

Hari amakuru avuga ko Inteko y’Umuco, isigaye ibarizwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), iri gutegura uburyo Miss Nshuti Divine azajya mu Buhinde.

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera yabwiye TNT ko hataramenyekana igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa.

Yavuze ko bamaze iminsi bari gufasha Miss Rwanda 2022 [Nshuti Divine Muheto], uwegukanye ikamba rya Miss Talent [Amanda Saro] n’uwegukanye ikamba rya Miss Innovation [Uwimana Jeannette] gukora ku mishinga yabo, ndetse no gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe n’abaterankunga batandukanye.

Ku bijyanye no kuba haramaze gushakwa indi kompanyi izajya itegura iri rushanwa rya Miss Rwanda, Amb. Masozera yavuze ko bataratera iyo ntambwe.

Uyu muyobozi avuga ko gusubukura Miss Rwanda yaciriye inzira benshi mu bakobwa bo mu Rwanda, hazashingirwa ku byayiranze n’amasomo yasize.

Avuga ati “Ibibazo byabaye mu marushanwa y'ubwiza muri 2022, byari birimo abari bashinzwe gutegura irushanwa n'abayobozi baryo, byangije isura ya Miss Rwanda, umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera kubaho, ibyo byose bizatekerezwaho, harebwe n'isomo byasize.”

Avuga ko umwanzuro ujyanye no gusubukura Miss Rwanda uzatangarizwa Abanyarwanda.

Miss Rwanda ifatwa nka nimero ya mbere mu bikorwa by’imyidagaduro byavugwaga cyane mu Rwanda, kurusha ibindi byose buri mwaka. Ryatanze akazi kandi rifungura amarembo ya bamwe mu bakobwa barinyuzemo.

Mu 2009 nibwo ryateguwe bwa mbere na Minisiteri y’Umuco na Siporo [Niko yitwaga icyo gihe], ryongera kuba mu 2012, Leta iritegura ifatanyije n’abigenga.

Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe [Prince Kid] n’iyo yariteguraga, kugeza ubwo rihagaritswe tariki 9 Gicurasi 2023  kubera ibirego bya bamwe mu bakobwa bavuze ko bahohotewe.

Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 agiye kumara imyaka ibiri abitse ikamba
Inteko y’Umuco ivuga ko iri gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma batsindiye

Inteko y’Umuco ivuga ko iri gufasha Amanda Saro gushyira mu bikorwa umushinga we
Inteko y’Umuco ivuga ko iri gukurikirana umushinga wa Uwimana Jeannette






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND