Mugisha Benjamin [The Ben] uri mu bahanzi bakomeye mu Karere k’Ibiyaga Bigari uwavuga ko abavumbyi nabo basubije amerwe mu isaho ku bukwe bwe na Uwicyeza Pamella ntiyaba abeshye dore ko iminsi ibaye 603 abantu babutegereje , amaso yaheze mu kirere..
Umwaka wa 2021 wasojwe
abantu bari mu byishimo bikomeye ndetse bamwe baratangiye gutira imishanana
abandi amakositimu ngo ejo cyangwa ejo bundi batazacikanwa n’ubwiza bw’ubukwe bwa The
Ben benshi banita Tiger B.
Ibi bikaba byarashingiye ku kuba uyu muhanzi yaragize atya agashyira ivi hasi iyo mu birwa bya Maldives , agasaba Pamella bamaze igihe kitari gito bakundana ko amubera umugore ku , undi nawe akabyemera atazuyaje.
Nubwo umuco ugenda ukura uwambitse undi impeta i Rwanda abantu ba hafi be by’umwihariko ab'urungano batangira kumusezera bavuga ko igihe cye kigeze ngo yihuze n'uwo basangira akabisi nagahiye.
Bamwe biyumvishaga ko ubwo
amwambitse impeta kuwa 17 Ukwakira 2021 byange bikunde bazasoza umwaka
barisomye gusa siko byagenze ahubwo uyu muhanzi yatangiye gushyira imbere ibikorwa bye bya muzika.
Mu ntangiriro za 2022 aca
agahigo akorana indirimbo na Diamond wagiye agerwaho n’abahanzi nyarwanda
benshi ariko bikanga. The Ben yakomeje kwereka abakunzi be ko ashyize
imbere ibikorwa byo gushyira Album hanze.
Nyuma ibintu byatangiye kwivanga, umubare w'abategereje ubukwe ukomeza kwiyongera ari nako ibyishimo byuzura
umutima ku bategereje Album ye, nyamara ibyo byose byaje kurangira umwaka wa 2022
urangiye nta na kimwe babonye.
The Ben yakomeje kugenda akora ibitaramo bitandukanye yaba ku mugabane wa Amerika, uw’u Burayi no
muri Afurika aho amaze gukorera ibitaramo bindukanye birimo icyo mu Rwanda n'ibindi
amaze gukorera muri Uganda mu bihe bitandukanye.
Iby’ubukwe ariko byongeye gushyuha
cyane ubwo uyu muhanzi yasezeranaga imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Kanama 2022 ,bamwe bagatangira kuvuga ko aba bombi babitegura kubana
ubukwe bwabo bukazabera mu Rwanda abandi bakavuga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyamara ibyo byose
ntabyo babonye kugeza ubu ahubwo The Ben Pamella bakomeza kugenda bagaragara
bari kumwe yaba mu bikorwa by’umuziki w’uyu muhanzi mu bucuruzi bakora no mu
biruhuko mu bihugu bitandukanye.
Ubaze neza igihe The Ben yambikiye Uwicyeza Pamella impeta amasaha arakabakaba ibihumbi 15 [14407] ikaba ari iminsi 603 bukaba buri mu bukwe bumaze igihe kitari gito butegerejwe na benshi ariko na none ni iby’iyi minsi cyane ku mwana w’i Gikondo umaze igihe kitari gito yiberaho ubuzima bwa bwiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kwezi kwa 8, Umwaka ushize ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Rwanda Rebirth Celebration yakoreye muri BK Arena, ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n'umunyamakuru wa InyaRwanda, The Ben yavuze ko hagiye gukurikiraho ubukwe gusa yongeraho ko nta gitutu bashaka ahubwo ko ari ibintu biri hagati ye n'umukunzi we.
TANGA IGITECYEREZO