Kigali

Imodoka icuruzwa na Carcarbaba niyo yari iyoboye isiganwa rya Kigali International Peace Marathon - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/06/2023 20:04
0


Kampani ya Carcarbaba icuruza imodoka nshya, yerekanye zimwe mu modoka nshya ziri ku isoko, ndetse harimo n'izitabiriye irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023.



Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, ni bwo habaye irushanwa rya Kigali International Peace Marathon ryari ribaye ku nshuro ya 18, iri siganwa ryihariwe n'abakinnyi bakomoka muri Kenya dore ko begukanye ibihembo hafi ya byose.

Abantu barebye iri siganwa, batangajwe n'ubwiza bw'imodoka zari ziyoboye iri siganwa. Izi modoka za T5 EVO Hybrid zikorwa n'uruganda Dongfeng ruri mu za mbere zikomeye mu Bushinwa, rukaba ruhagarariwe na Carcarbaba mu Rwanda no muri aka Karere.

Izi modoka, ni zimwe mu zigezweho ku isoko ry’u Rwanda kandi zikagira akarusho kuko zikoresha esanse nke cyane kuko ahanini zikoresha amashanyarazi. Tubibutse ko U Bushinwa bwaciye ku Buyapani mu kohereza imodoka mu mahanga. 

Umukiriya wese uguze imodoka ya T5 EVO Hybrid muri Carcarbaba ahabwa serivisi zo kwita ku kinyabiziga cye ku buntu mu gihe cy’umwaka na garanti y’imyaka 5 kuri batiri, garanti y’imyaka 3 ku kinyabiziga cyose muri rusange. 

Carcarbaba kandi, ifite ububiko bunini bufite ibyangombwa ndetse n'ibindi bikoresho imodoka ikenera, bakagira n'igaraje rikomeye ririmo abakozi bavuye mu bashinwa baje kwita ku modoka z'abakiriya. 

Umuyobozi muri CarCarbaba, John Mugabo avuga ko "Turishimira ibyo tumaze kugeraho. N'ubwo tumaze igihe gito dukorera mu Rwanda, ariko tumaze kugurisha imodoka nyinshi kandi abaziguze bose baracyazitangarira kubera uburyo zikomeye n'ikoranabuhanga zifite."

Ni imodoka zifite imbaraga nyinshi kuko zifite horsepower ya 255 ndetse zikaba zifite ikoranabuhanga rigezweho mu modoka zose ku Isi hose, kandi zitabwaho n'abakozi baturuka mu ruganda Dongfeng bakaba bakorera mu igaraje rya Carcarbaba.

Carcarbaba ikorera i Kigali ku muhanda wa Poid-Lourds ahazwi nko mu Kanogo, ikaba izwiho kuba izanira abanyarwanda imodoka nziza zigezweho kandi nshya ku biciro bidahungabanya ubushobozi bw'abakiriya.

Ushobora kubahamagara ku murongo utishyurwa wa 6699, cyangwa ukaba wabandikira kuri WhatsApp kuri nimero 0788708280. Ni ku nshuro ya 2 Kampani ya Carcarbaba itanze imodoka ziyobora abasiganwa muri Kigali International Peace Marathon, kuko n'umwaka ushize, izi modoka arizo zari ziyoboye.


Izi modoka ziri ku rwego rwo hejuru mu kubungabunga ibidukikije kuko zidahumanya ikirere 


Ushobora no gutanga komande ku ruganda bakagukorera imodoka iyo ubishatse









Abasiganwa barenga ibihumbi icumi (10,000) nibo bitabiriye 


Isiganwa rya Kigali International Peace Marathon rimaze kuba ubukombe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND