Uyu muraperi yagarutse i Kigali mu mpera z’iki
Cyumweru adasoje ibitaramo yakoreraga mu Burayi, mu rwego rwo kwitegura
gutaramira Abanyarwanda n’abandi bazitabira igitaramo Kigali Protocal
izizihirizamo imyaka itanu ishize ibayeho.
Bushali avuga ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo
gushyigikira Umuyobozi wa Kigali Protocal, kuko amufata nk’umuvandimwe we,
cyane ko Bushali ari umwe mu bagiye batanga ibitekerezo bikomeye byagejeje iyi
kompanyi ku kuba igiye kwizihiza imyaka itanu ishize.
Uyu muraperi yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo kuririmba
muri iki gitaramo, azahita afata indege yerekeza mu Bubiligi, aho afite
igitaramo tariki 1 Nyakanga 2023.
Mu gitaramo azakorera mu Bubiligi, kizaba ari n’umwanya
mwiza wo kumurikira abakunzi be album ye ‘Full Moon’. Iyi album ye, izumvikanaho
indirimbo zirimo amajwi y’umugore we ndetse n’umwana we.
Ni album yakozweho na ba Producer batandukanye, kandi
iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga.
Uyu mugabo asanzwe afite album yise ‘‘!B!HE B!7’, ‘Ku
gasima’ ndetse na ‘Nyiramubande’. Bushali ni umwe mu baraperi bakomeye mu
Rwanda ndetse banamaze kwerekana igisobanuro cy’umuziki.
Ibitaramo ari gukorera i Burayi yabitumiwemo na Fusion
Events ndetse na A.T. Events, mu rwego rwo guteza imbere umuziki w’Abanyarwanda.
Izi kompanyi zombi zimaze gutumira abahanzi bo mu
Rwanda batandukanye, bakajya i Burayi gutaramira abakunzi babo.

Kigali Protocal igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka
itanu mu birori bikomeye 
Bushali yagarutse i Kigali nyuma y’ukwezi kumwe yari
amaze i Burayi

Bushali avuga ko tariki 1 Nyakanga 2023 azakorera
igitaramo mu Bubiligi

Bushali avuga ko yiteguye gutanga umusogongero wa
album ye ‘Full Moon’

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KIRIKA' YA BUSHALI
