RFL
Kigali

Bushali yagarutse i Kigali yitabiriye igitaramo cya Kigali Protocal

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2023 11:43
0


Umuraperi wabiciye bigacika mu ndirimbo zirimo ‘Ku Gasima’ yagarutse i Kigali, mu rwego rwo kwitegura kuzaririmba mu gitaramo cya Kigali Protocal kizaba ku wa 29 Kamena 2023, mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.



Uyu muraperi yagarutse i Kigali mu mpera z’iki Cyumweru adasoje ibitaramo yakoreraga mu Burayi, mu rwego rwo kwitegura gutaramira Abanyarwanda n’abandi bazitabira igitaramo Kigali Protocal izizihirizamo imyaka itanu ishize ibayeho.

Bushali avuga ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gushyigikira Umuyobozi wa Kigali Protocal, kuko amufata nk’umuvandimwe we, cyane ko Bushali ari umwe mu bagiye batanga ibitekerezo bikomeye byagejeje iyi kompanyi ku kuba igiye kwizihiza imyaka itanu ishize.

Uyu muraperi yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo kuririmba muri iki gitaramo, azahita afata indege yerekeza mu Bubiligi, aho afite igitaramo tariki 1 Nyakanga 2023.

Mu gitaramo azakorera mu Bubiligi, kizaba ari n’umwanya mwiza wo kumurikira abakunzi be album ye ‘Full Moon’. Iyi album ye, izumvikanaho indirimbo zirimo amajwi y’umugore we ndetse n’umwana we.

Ni album yakozweho na ba Producer batandukanye, kandi iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga.

Uyu mugabo asanzwe afite album yise ‘‘!B!HE B!7’, ‘Ku gasima’ ndetse na ‘Nyiramubande’. Bushali ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda ndetse banamaze kwerekana igisobanuro cy’umuziki.

Ibitaramo ari gukorera i Burayi yabitumiwemo na Fusion Events ndetse na A.T. Events, mu rwego rwo guteza imbere umuziki w’Abanyarwanda.

Izi kompanyi zombi zimaze gutumira abahanzi bo mu Rwanda batandukanye, bakajya i Burayi gutaramira abakunzi babo.

 

Kigali Protocal igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu mu birori bikomeye 

Bushali yagarutse i Kigali nyuma y’ukwezi kumwe yari amaze i Burayi


Bushali avuga ko tariki 1 Nyakanga 2023 azakorera igitaramo mu Bubiligi


Bushali avuga ko yiteguye gutanga umusogongero wa album ye ‘Full Moon’



REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KIRIKA' YA BUSHALI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND