RFL
Kigali

MU MAFOTO 10: Nyuma y’iminsi 28, Moses Turahirwa washinze Moshions yitabye urukiko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2023 10:04
0


Nyuma y’iminsi isaga 28 afungiye muri gereza ya Mageragere, umunyamideri Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions yambika abakomeye, yitabye urukiko aho agiye kujurira icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.



Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha impapuro mpimbano.

Mu rubanza rwa mbere rwabaye tariki 10 Gicurasi 2023, Ubushinjacyaha bwasabiraga Turahirwa Moses wiyita Moses ku mbuga nkoranyambaga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku mpamvu zikurikira.

Impamvu ya mbere ubushinjacyaha bwatangaga ni iy'uko yabangamira iperereza mu gihe yaburana ari hanze. 

Indi mpamvu ni uko amategeko ateganya ko ukurikiranyweho ibyaha bikomeye bifungirwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itanu aburana afunze. 

Uruhande rwa Moses Turahirwa rwari ruhagarariwe na Maitre Bayisabe Irene na Maitre Dr Frank, icyo gihe basabaga ko yarekurwa by'agateganyo.

Impamvu batanze mu rukiko ni izi zikurikira: Kuba ari umuntu wari ukurikiranyweho ibyaha bwa mbere. Impamvu ya kabiri batanze ni uko impapuro ze z'inzira zafatiriwe ku buryo atatoroka ubutabera 

Bongeyeko afite inzu ya Moshions ifite agaciro ka miliyali 3 Frw ku buryo batanze ibyangombwa byayo nk'ingwate. 

Aba banyamategeko banasobanuye ko akwiriye kurekurwa agakomeza amasomo ye mu Butaliyani kuko agirira akamaro urubyiruko binyuze mu guhanga imideri no gutanga akazi.

Ku byo akurikiranyweho Moses yemeye ko urumogi bamusanzemo yarunywereye mu Butaliyani kandi bikaba byemewe.

Urumogi basanze mu ishati iwe mu rugo ubwo Ubugenzacyaha bwakoraga isaka, Moise yireguye avuga ko iriya shati atarayambara ku buryo ruriya rumogi rwaba rwaravuye mu Butaliyani.

Icyo guhindura inyandiko yavuze ko yahishe ibirango by'iriya passport mu rwego rwo kwerekana ko ayubaha.


Ubwo Moses Turahirwa yari ageze ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge agiye kujuririra icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y'agateganyo


Moses akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kunywa urumogi


Moses yitabye urukiko yambaye imyenda iranga abagororwa


Moses yatanze ingwate ya Moshions ifite agaciro ka Miliyari 3 Frw asaba kurekurwa




Turahirwa yireguye avuga ko urumogi yarunywereye ku Mugabane w'u Burayi

Moses yabwiye urukiko ko nta cyemeza ko yahinduye urwandiko rw'inzira

Moses ari kumwe n'abandi bagororwa bagiye kuburana





Ku wa 10 Gicurasi 2023, nibwo urukiko rwasabiye Moses gufungwa iminsi 30 y'agateganyo

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Moses yari ageze ku rukiko-Nyarugenge

AMAFOTO: Ngabo Serge-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND