RFL
Kigali

Bategerejwe i Kampala: Ibyihariye kuri Aron na Huri Ministry y'abasore n'inkumi bahamagariwe gukoropa insengero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2023 11:18
2


Amatsinda, Amakorali na Minisiteri zinyuranye bazwi mu kuririmba, ariko hari itsinda rishya ryihariye rifite intego yo gukoropa insengero zitandukanye, ndetse ubu baritegura kujya gukoropa insengero z'i Kampala.



Aron na Huri Ministry, barangamiye gufasha amaboko y'abashumba n'itorero muri rusange. Yatangijwe na Ishimwe Samuel ubarizwa Zion Temple Gatenga, agenda asangiza iyerekwa rye abandi basenganaga, barafatikanya, batangira gusura amwe mu matorero bari bazi.

Aron na Huri ni umuryango w'abasore n'inkumi bakijijwe bafite bose aho babarizwa mu matorero atandukanye, bakaba bahurije hamwe umurimo w'amaboko wo gufasha abashumba mu buryo bw'ibifatika ndetse no gusukura inzu z'Imana. Uyu muryango watangiye muri Nyakanya 2021.

Umurimo udasanzwe bahamagariwe wo gukoropa insengero ushoye imizi mu Kuva 17:12-16  hvuga ngo: "Maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutega aryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n'undi urundi, amaboko ye arakomera kugeza ku izuba rirenga.

Yosuwa atsindisha Abamaleki n'abantu babo inkota. Uwiteka abwira Mose ati "Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw'Abameleki, bakibagirana mu bo munsi y'ijuru bose. Mose yubaka igicaniro acyita Yehovanisi, aravuga ati "Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose".

Nk'uko Aroni na Huri baramiye amaboko ya Mose agatsinda Abameleki, ni ko abagize Aron na Huri Ministry bari kunganira Abashumba bo mu Rwanda no mu Karere, rugakoropa insengero zitandukanye kandi ku buntu kugira ngo abashumba n'Itorero boroherwe. Si ibyo gusa, ahubwo banakora ku butunzi bwabo mu bikorwa byo gufasha.

"Tunafasha abashumba tubishyurira amashuri y'abana babo, buri gihembwe dutanga 200,000 Frw ku bashumba babiri bakagabana 100,000 Frw buri umwe. Minisiteri nyinshyi zizwi mu kuririmba, ariko twe ni ugukoropa dufasha amaboko y'abashumba mu gukomeza gutekerereza itorero ryiza ry'ejo hazaza." Aroni na Huri Ministry baganira na inyaRwanda.

Aba basore b'inkumi bamaze kujya mu ntara zose z'u Rwanda bagakoroka insengero zaho, kandi ntibibanda kw'idini runaka gusa ahubwo bajya mu nsengero zitandukanye dore basengera mu matorero anyuranye arimo ADEPR, Inkurunziza, Nazaren, Restoration, Zion Temple n'ahandi.


Bakora ivugabutumwa ridasanzwe ryo gukoropa insengero zitandukanye

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Pacifique Iraguha, umwe mu bayobozi ba Aron na Huri Ministry, yasobanuye impamvu bahisemo gukoroka insengero. Ati "Twahisemo gukoropa insengero cyane kubera ko ari ko iyerekwa ryaje kandi tukabona ko amatorero menshi abibura, aho usanga abakuze cyane ari bo basukura insengero hanyuma abatoya tukaza twicara".

Yakomeje avuga ko basanze bidakwiye ko gukoroka insengero bikorwa n'abantu bakuze, kandi urubyiruko ruhari. Ati "Tubona ko atari byo, ku murimo dukora mu nsengero twakongeraho n'uwo gukora amasuku dufasha abashumba nk'uko Aroni na Huri bafashije Mose gutsinda urugamba Abisirayeri bagatahana intsinzi". 

Yungamo ati "Ibindi bikorwa tugira nabivuze hejuru, ni ubutunzi dukusanya tukishyurira buri gihembwe abana babiri b'abashumba babiri tuba twatoranyije hanyuma tukabagenera iyo mpano yafasha abana babo gukomeza kwiga neza. Ibindi ni imibereho myiza muri twe turushaho kumenyana ndetse no gufashanya mu buryo butandukanye".

Nubwo uyu muhamagaro utamenyerewe mu Rwanda, avuga ko "amatorero duturukamo yabyakiriye neza cyane kuko birakenewe, hari icyuho kinini mu gusukura inzu z'Imana, bikorwa n'abakuze gusa kandi bananiwe. Twifuje kubaruhura". Nta gahunda bafite yo guhagarara kuko aho basanzwe basengera hose "twarahanyuze barabikunda cyane baradushyigikiye".

Bategerejwe i Kampala!!

Aron na Huri Ministry bagiye kujya muri Uganda gukorerayo umurimo w'Imana banizihize isabukuru y'imyaka ibiri bamaze bavutse. Iraguha ati "Yego turi kwitegura urugendo rw'ivugabutumwa biciye mu gukoropa muri Uganda - Kampala, tuzarugira tariki 29 Kamena kugeza tariki 3 Nyakanga 2023. Ubwo tuzaba turiyo, tuzakorana n'urubyiruko rw'Itorero Agape Baptist Church." 

Ntabwo batumiwe ahubwo ni bo basabye kujya gukorra ivugabutumwa mu mwihariko wabo wo gukoropa insengero "kugira ngo tubasangize uno murimo dukora mu buryo bwagutse turenge n'imbibi dore ko intara zose z'u Rwanda twaziciyemo dukora amasuku mu nsengero".

Avuga ko indi mpamvu bahisemo kujya i Kampala ni uko mu kwa 7 ari bwo bazaba bizihiza isabukuru y'imyaka 2 bamaze batangiye umurimo wo gukoroka insengero. "Rero byose bizakorerwayo turashaka gutemba tugana kure aho kugumya tumeze nk'ikidendezi kitava aho kiri".

Aron na Huri Ministry babwiye urubyiruko rugenzi rwabo ko rukwiye kumenya uko urusengero bateraniramo rusa, niba rukeye kugira ngo umushumba naza gutanga ijambo ry'Imana, aze asange ahantu hasa neza, yumve nawe nta pfunwe afite mu nzu y'Imana. 

Basobanuye ko bitagoranye kuba umwe muri bo. Bati "Rero waba uririmba cyangwa ukora Protocol ariko wabyongeraho gutekereza uko inzu y'Imana yasa neza. Kuko natwe abenshi ni abaramyi tuba mu makorari atandukanye ariko twiyemeje n'uyu murimo kandi Imana ikomeje kudushoboza".

Umwe mu bakobwa bagize Aron na Huri Ministry yavuze ko gukoroka mu nzu y'Imana bikwiriye gukorwa cyane n'urubyiruko kuko abantu bakuru bo baba bashaje badafite imbaraga. Mugenzi we yavuze ko gukoroka mu rusengero bitandukanye no gukoroka mu rugo bisanzwe. 

Ati "Akenshi nk'urubyiruko dukoropa mu rugo kubera ari itegeko ry'ababyeyi ntabwo twabura kubivuga cyangwa kubera ari inshingano zacu nk'abana mu rugo. Itandukaniro ririmo rero no gukoropa mu nzu y'Imana ni uko mu nzu y'Imana ari uburyo bwo kuramya Imana".


Baranezerwa cyane iyo babona urusengero rusa neza


Babyuka igicuku bagakoropa insengero kugira ngo abakristo baze kuzisengeramo zisa neza


Babangamirwa cyane no kubona insengero zisa nabi


Imbaraga zabo zose bazikoresha mu gukorera Imana bakoropa insengero

Ishimwe Samuel, umu Azaph wagize iyerekwa ryo gushinga Aron na Huri Ministry

Iyo ubatumiye mu rusengero ngo bakore umurimo bahamagariwe bakwakirana yombi


Aron na Huri Ministry baritegura kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri mu birori bizabera i Kampala


Bategerejwe i Kampala mu murimo w'Imana bakora wo gukoropa insengero

REBA ARONI NA HURI MINISTRY BARIMO GUKOROPA URUSEGERO RWA HOPE IN JESUS CHURCH


ARON NA HURI UBWO BAKORAGA UMURIMO W'IMANA MURI ZION TEMPLE HUYE


UBWO ARON NA HURI BAKOROPAGA URUSEGERO RW'INKURUNZIZA KIMISAGARA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jules1 year ago
    Bless little boys and girls....
  • Nkurunziza 1 year ago
    Muri umugisha AHM





Inyarwanda BACKGROUND