Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yanditse amateka mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi muri gahunda y'uruhererekane rw’ibitaramo bigamije ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo ze yatangiye gukorera ku Mugabane w’u Burayi.
Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka ‘Hari
ubuzima’ yataramiye ibihumbi by’abantu mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 11
Kamena 2023, mu gitaramo cyabereye Birmingham Palace mu gihugu cy’u Bubiligi.
Israel Mbonyi aherutse kubwira InyaRwanda ko ku
Mugabane w’u Burayi amaze kuhakorera ibitaramo binyuranye ku buryo ahafata nko
mu rugo.
Icyo gihe yavugaga ko yiteguye kuhakorera ibitaramo
bikomeye, kandi ashingiye ku bumenyi amaze kugira ashobora gutaramira abantu mu
gihe cy’amasaha atatu.
Yavuze ko muri iki gihe afite icyifuzo cy’uko
ibihangano bakora we na bagenzi be, bikwiye komora imitima ya benshi, kandi
bigafasha abantu mu ngeri zinyuranye.
Ati “Mfite icyifuzo muri ibi bihe kivuga ngo kuririmba
gusa, tugasohora indirimbo ntibihagije, reka tubone Imana ikora mu byo turi
kuririmba. Ni abantu baza kumva ubutumwa, umuntu arwaye, waririmba igakora ku
buzima bwe, niba ababaye agatahana umunezero, niba atishimye agataha y’ishimwe,
niba hari ikintu afite kitagenda, kubera ko yumvise indirimbo zigakora ku
bugingo bwe agahinduka.”i Burayi hamaze kuba nko mu rugo, kandi ko hari
abanyarwanda n’abandi banyamahanga baramya Imana byuzuye.
Iki gitaramo yagikoze nyuma y’uko yari amaze iminsi mu myitozo hamwe na bamwe mu baririmbyi babarizwa muri iki gihugu bamufashije mu
bijyanye no kunoza imiririmbire.
Yagikoze kandi nyuma y’umunsi umwe atangaje ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashize ibizwi nka ‘Sold
Out’.
Icyo gihe, yanditse kuri konti ye ya Instagram, ashima
abatuye Umujyi wa Brussels, avuga ko ‘iri joro riraza kuba iry’amateka’.
Uyu muhanzi ari kwitegura kujya gutaramira mu bihugu
birimo u Bufaransa, Denmark n’ahandi.
Mu gitaramo yakoreye muri Bubiligi, yaririmbye yita
cyane ku ndirimbo ze zakunzwe kuva kuri album ya mbere kugeza kuri album ya
Gatanu aherutse gusohora yise ‘Nk’Umusirikare’ iriho indirimbo 10 yafatiye
amashusho mu gitaramo aherutse gukorera mu Intare Conference Arena.
Muri iki gitaramo kandi, bamwe mu bacyitabiriye
bagiye banyurwa n’uburyo yabaririmbiye maze bamupfumbatisha
amafaranga, hari uwamuhaye ama-Euro 50.
Bahembutse! Israel Mbonyi yongeye gukora ku mitima
y'abakunzi be batuye mu Bubiligi
Israel Mbonyi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe kuri album eshanu aherutse ushyira hanze
Abacuranzi bafashije Israel Mbonyi kuruhimbi ubwo yataramiraga abakunzi be mu Bubiligi
Israel Mbonyi yari yatangaje ko amatike yo kwinjira
muri iki gitaramo yashize
Abanyarwanda n'abandi batuye i Brussels bashyigikiye
Israel muri iki gitaramo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NK'UMUSIRIKARE' YA ISRAEL MBONYI
TANGA IGITECYEREZO