RFL
Kigali

Heineken yafashije abafana gusoza umwaka w'imikino

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/06/2023 8:21
0


Binyuze mu kinyobwa cya Heineken, uruganda rwenga Ibinyobwa Bisembuye n’Ibidasembuye, Bralirwa rwafashije abafana n'abakunzi b'umupira w'amaguru gusoza umwaka w'imikino 2022-23, mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Manchester City na Inter Milan.



Abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yose basa naho baruhutse mu buryo buvanze n'irungu, nyuma y'umukino wahuje Manchester City na Inter Milan ariwo mukino wa nyuma ku rwego rukomeye wakinwe bwa nyuma, aho uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2023.

Nk'ibisanzwe mu Rwanda, ikinyobwa cya Heineken gisanze gitera inkunga iyi mikino cya Champions League cyafashije abafana kureba uyu mukino mu buryo rusange, igikorwa cyabereye kuri Pili Pili Bar & Restaurant iri i Kibagabaga.

Mu gihe abafana barebaga umupira, Heineken yatanze amahirwe ku wabasha kuvuga uko igice cya mbere kirangira ndetse abavuze ko ari 0-0 bose bahembwe. 

Umukino muri rusange warangiye ari igitego cya Manchester City ku busa bwa Inter Milan, Manchester City yegukana Champions League ya mbere nyuma y'imyaka myinshi bagerageza.

Abafana ba Manchester City ibyishimo byari byose nyuma y'igikombe cya mbere cya Champions League begukanye 

Mu gihe kingana n'umwaka wose, Heineken yabanye n'abakunzi b'umupira w'amaguru 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND