RFL
Kigali

Sobanukirwa impamvu urubyiruko narwo ruhura n’ihungabana kandi rwaravutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/06/2023 7:55
0


Kugeza ubu, usanga hari umubare w’abantu benshi batarasobanukirwa impamvu abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nabo bahura n’ihungabana kandi batari bariho muri icyo gihe. Jenoside yagize ingaruka ku Banyarwanda bose muri rusange, haba abariho icyo gihe, abavutse mu 1994, ndetse n’abavutse nyuma yaho.



Ni ubuhamya bwatangiwe mu gikorwa cyo kwizihiza imyaka 10 habayeho Igihango cy’Urungano ndetse no kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorerwe Abautsi mu 1994. Icyo gikorwa cyitabiriwe n'urubyiruko rurenga 1000, cyabaye tariki ya 09 Kamena 2023 kibera mu Ntara y’Amajyepfo muri Gymnase y’Akarere ka Gisagara.

Hari bamwe mu rubyiruko basangije bagenzi babo ubuhamya bwabo, bukubiyemo inzira y’umusaraba baciyemo, ibikomere bakuranye babitewe n’amateka mabi yaranze igihugu ababyeyi babo banyuzemo, ndetse n'uko bakomeje guhangana nabyo mu rugamba rwo kwiyubaka no kwubaka urwababyaye.

Urubyiruko rusaga 1000 rurimo guhabwa inyigisho ku mateka mabi yaranze igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Chantal, ni umukobwa wakuranye igikomere gikomeye yatewe no kuba yarabyawe n’umubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko ibyo byatumye abaho ababaye, yigunze ku bw’amagambo yahoraga abwirwa na nyina no kuba yarabayeho atazi se umubyara.

Ati: “Kuva namenya ubwenge, nabayeho mu buzima bugoye kandi mu by’ukuri ntazi n’icyo nzira. Nagowe no kubaho nigunze ntashobora gukinana n’abandi bana, ubwo nkikinana, najya no ku ishuri mama akaba ariwe unjyana no mu gutaha akaza kunyicyurira.

Nahoraga mwinginga ngo nibura ambwire papa wanjye uwo ariwe rimwe akambeshya, nyuma aza kumbwira ngo sinzongere kumubaza icyo kibazo. Rimwe ni bwo yamfashe anzengurutsa ingo z’abaturanyi zose, arambwira ngo aba bose ubona nibo banyiciye umugabo, ubwo uzahitamo kwicara hamwe mu rugo cyangwa uzagende nawe bakwice.

Nahoranaga ipfunwe rikomeye, nihebye, nigunze, nihebye, mbana n’umubyeyi umwe nawe wakomeretse cyane. Ariko ubu naje kubona ko ari njye gisubizo cy’ubuzima bwanjye. Ndakomeye ndetse ndi umurezi urerera u Rwanda. Abana nigisha mbatoza urukundo. Icyo nishimira cyane ni uko n’umubyeyi wanjye akomeye kuko yaje kwiyakira ndetse asobanukirwa ko nta cyiza cy’urwango.”


Chantal wabyawe n'uwafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mukiza Willy Maurice nawe yavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ibyago byo kwisanga yarabyawe n’umubyeyi (se) wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba n’umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Yasangije bagenzi be ubuhamya bwe, anababwira amahitamo ye agendanye no kubaka u Rwanda rushya ruzira Jenoside.

N’agahinda kenshi, Willy yagize ati: “Nyuma yo kumenya ko nabyawe n’umubyeyi wagize uruhare mu mahano yabaye mu Rwanda, nabanye n’ipfunwe, nubwo no ku ishuri ntawabimbwiraga cyangwa ngo ankure mu bandi, ariko ntibyatumaga njywewe ntaterwa ipfunwe n’ibyo data yakoze.

Nahoraga nigunze nanagenda mu nzira nkumva mfite ikimwaro. Papa ni umwanzi w’u Rwanda, ariko u Rwanda rwanyituye urukundo, ndiga ndaminuza nk’abandi. Ubu, nanjye ndakataje mu gufatanya n’abandi kwiyubakira igihugu ndetse duhangana n’abakomeje guhakana bakapfobya Jenoside cyane cyane ababikorera ku mbuga nkoranyambaga.”


"Nabyawe n'umwanzi w'u Rwanda ariko aho kunyanga rwo rwanyituye urukundo," Willy wabyawe n'umuyobozi wa FDLR

Ni mu gihe na Hon Uwacu Julienne ndetse n’umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE, Munezero Clarisse babigarutseho mu muhango wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aho bibukije urubyiruko rusaga 1000 rwari ruhateraniye ko ingaruka za Jenoside zigera kuri buri wese ari nayo mpamvu buri wese afite inshingano zo guhaguruka akarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’imbaraga ze zose.

Hon Julienne yagize ati: “Ni inshingano dufite nk’urubyiruko kuko ni rwo rufite uruhare runini mu kubaka u Rwanda rushya. Ingaruka za Jenoside zitugeraho twese. Dukwiriye kumva rero ko ejo hazaza ari ahacu tukifashisha amahirwe y’uko turi mu gihugu kizira urwango, tugashishikarira kumenya ukuri no kukumenyesha abandi. Twange kuragwa urwango, kandi twibuke ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari imbuto mbi.”


Hon Uwacu Julienne ahamiriza urubyiruko ko ingaruka za Jenoside zigera ku Banyarwanda bose

Clarisse nawe aragira ati: “27% ntibarakira ibikomere. Urubyiruko narwo ruhura n’ihungabana rubitewe n’impamvu zitandukanye rukomora ku bikomere byavuye mu mateka mabi ya Jenoside. Niyo mpamvu rugomba gufashwa gukira ibyo bikomere kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo twifuza.”


Munezero Clarisse, Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE asobanurira urubyiruko ko narwo bibaho cyane ko rwahura n'ihungabana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND