Umukinnyikazi wa filimi wamamaye mu y’uruhererekane yitwa ‘Papa Sava’, Dusenge Clenia [Madedeli] yakoze mu nganzo yerekana ko ari umunyampano ukomeye no mu busizi.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda agaruka ku gisigo cye
yasobanuye uko yafashe umwanzuro wo gutangira ku gikora.
Ati:” Uko byaje nuko hari bamwe mu basizi
twaganiriye ku nganzo mbabwira ko mbikunda kandi nifuza kuba nabikora bambwira ko
nabikora nkabishobora numva banteye
imbaraga mbitangira gutyo.”
Yongeraho ati:”Nahise mpera ku gisigo nise “Intashyo “
nagikoze mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kubahumuriza kuko ari umusanzu
ngomba igihugu.”
Madedeli yanagenye ubutumwa urubyiruko rugenzi rwe ati:”
Twese
nk’urubyiruko dukwiye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside dusenyera umugozi
umwe, twirinda amacakubiri kuko ariyo yagejeje igihugu cyacu habi dutange
urugero Rwiza ku bakiri bato n’icyizere ku babyeyi bacu.”
Uyu mukobwa ari mu banyempano bakomeye u Rwanda rufite by’umwihariko
muri filimi akaba yaninjiranye imbaraga mu busizi zigaragaza ko naho azagera
kure.
TANGA IGITECYEREZO