Ikipe ya Police VC yegukanye igikombe cy'irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura rya 2023 itsinda Gisagara VC yarifite igiheruka
Guhera ku munsi wejo ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023 mu karere ka Huye na Gisagara haberaga irushwana ry’iminsi ibiri ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare.
Uyu mwarimu by’umwihariko yari umutoza
w’ikipe ya Volleyball y’iki kigo ndetse akanagira n’uruhare mu iterambere
ry’uyu mukino mu Rwanda. Rutsindura yitabye Imana yishwe muri Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Iyi mikino y’uyu mwaka yakinwaga ku nshuro yayo ya 19,amakipe 50 niyo yari yitabiriye, akaba yari agabanyije mu byiciro bitandukanye. Hari harimo amakipe yaturutse hanze y’u Rwanda,akina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, icyiciro cya kabiri, ibigo by’amashuri yisumbuye, amashuri abanza ndetse no mu bakanyujijeho mu mukino wa Volleyball.
Ku munsi wejo amakipe yakinnye yishikamo agera muri 1/2,uyu munsi hahise hakinwa iyo mikino ya 1/2 amakipe ayitsinze ahita yerekeza ku mikino yanyuma nayo ahita yishakamo ayegukana ibikombe.
Mu kiciro cy'abagabo ,Police VC yegukanye igikombe cyayo cyambere cya Memorial Rutsindura 2023 itsinda Gisagara VC yari ifite igiheruka,amaseti 3-0.
APR W VC niyo yatwaye igikombe mu cyico cyambere cy’abagore itsindiye RRA ku mukino wanyuma amaseti 3-2.
Mu mashuri yisumbuye( A’ LEVEL) Nyanza TSS niyo yegukanye umwanya wa mbere itsindiye College du Christ Roi Nyanza ku mukino wanyuma
G.S Mugombwa mu mashuri abanza (Primary) niyo yabaye iyambere
Mu batarabigize umwuga ASEVIF niyo yegukanye umwanya wambere
Ikipe ya Police VC niyo yegukanye Memorial Rutsindura 2023
Mbere yuko imikino yanyuma itangira gukinwa hafashwe umunota 1 wo kwibuka Alphonse Rutsindura
Ikipe ya APR W VC niyo yegukanye igikombe mu bagore
Abafana bari bitabiriye iyi mikino
RRA yegukanye umwanya wa 2 mu bagore nyuma yo gutsindwa na APR W VC ku mukino wanyuma
TANGA IGITECYEREZO