Kigali

Uburanga bw’Abanyafurikakazi 22 bazitabbira Miss World barangajwe imbere na Miss Muheto-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/06/2023 9:18
0


Irushanwa rya Nyampinga w’Isi ritegerejwe na benshi rigiye kongera kuba aho hamaze gushyirwa urutonde rw’abakobwa bazahagararira ibihugu byabo barimo Miss Nshuti Divine Muheto.



Amarushanwa y’ubwiza ni kimwe mu bikorwa bikurikirwa na benshi kandi kikamenyekanisha umwihariko w’imico itandukanye iyo bigeze mu marushanwa mpuzamahanga biba ibindi.

Ureste ibyo kandi hari ibikorwa bitandukanye aya marushanwa azamura yaba iby'abayitabiye kimwe niby’abatuye Isi birimo ibikorwa by’urukundo bikorerwa abatishoboye bagahabwa  akayabo.

Kuri ubu irikomeje kuvugisha benshi rikaba ari irya Miss World biteganijwe ko rizaba mu Ukoboza 2023 mu Buhinde igihugu cyaherukaga kuryakira mu myaka 27 ishize.

Ibihugu 130 bikaba aribyo biteganijwe ko bizitabira irushanwa rya Miss World gusa kugeza ubu ibigera 91 nibyo byamaze kwemezwa ko bizitabira birimo n’u Rwanda ruheruka iri rushanwa mu mwaka wa 2022.

Miss Rwanda 2022 Divine Nshuti Muheto akaba ariwe ugaragara ku rutonde rw’aba bakobwa 91 bo mu bihugu bitandukanye bazitabira Miss World 2023.

Nubwo kugeza ubu abanyarwanda bategereje igihe amarushanwa y’ubwiza azongera gukomorerwa nyuma y'uko ahagaritswe mu mwaka wa 2022  kugeza ubu.

Uko biri kose ariko hakaba hari icyizera ko Miss Muheto azerekeza mu Buhinde kuko bitizana gutyo ngo umukobwa ashyirwe ku rutonde bisaba  kuba abategura irushanwa rya Miss World n'abategura amarushanwa y’ubwiza mu bihugu bitandukanye kubanza kuvugana.

Miss Muheto akaba azaba abaye umukobwa wa gatanu w’Umunyarwandakazi uzaba yitabiye iri rushanwa.

InyaRwanda tukaba twabarebeye ba Nyampinga bo mu bihugu bya Afurika barimo na Miss Divine Muheto bazahagararira ibihugu byabo muri Miss World ,irushanwa riri muri ane akomeye ku Isi ndetse rikuru mu myaka mu y’ubwiza.

Zambia:Natasha Jaona Mapulanga

Uganda: Hannah Karema Tumukunde

Tunisie:Nessirine Haffar

Tanzania :Halima Kopue

Somalia:Badja Mohamoud

Senegal: Fatou L’eau

Rwanda:Divine Nshuti MuhetoNigeria: Ada EmeNamibia:Leone van Jearsveld

Morrocco:Sonia Ait Mansour

Mauritius: Liza Gundowry

Madagascar: Antsary Rajoelina

Liberia:Veralyn Vonleh

Lesotho: Poelano MothisiKenya: Chantou KwambokaGuinea: Bamba MakiaGhana: Miriam XoralisaEquatorial: Guinea Vanila AndemeCote D’Ivoire: Marlene Kouassi

Cameroun: Julia Samantha Edima

Botswana: Lesego ChomboAngola: Florinda Jose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND