Kuva tariki 17 Kamena mu gihugu cy'u Budage hazabera shampiyona y'Isi mu mikino ya Special Olympics, u Rwanda rukaba rwahigiye kwegukana imidari ituma baza mu myanya ya mbere.
Guhera
tariki 2 Kamena 2023, abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi
y’Abafite Ubumuga (Special Olympics World Summer Games), batangiye umwiherero. Uyu
mwiherero urimo abakinnyi 15 bagabanyijemo 10 bakina umupira w’amaguru, babiri
bakina Boccia na batatu bakina imikino Ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru.
Mu
kugaragaza aho iyi myiteguro igeze, abatoza b’aba bakinnyi bavuze ko batazaba
bagiye gutembera ahubwo bazaba bagiye kwisubiza imidari ya Zahabu u Rwanda
rwegukanye mu 2019 mu mikino yari yabereye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe
z’Abarabu.
Umuyobozi
wa Special Olympics mu Rwanda, Dr Sangwa Déus, yavuze ko nk’ubuyobozi bakoze
ibyo bagombaga gukora kugira ngo imyiteguro y’aba bakinnyi igende neza.
Uyu
muyobozi kandi yakomeje ashimira Minisiteri ya Siporo ku bw’ubufasha yatanze
kugira ngo u Rwanda rubashe kujya kwitabira iyi mikino.
Umuyobozi
wa Siporo w’umusigire muri Special Olympics Rwanda, Ndayishimiye Gilbert nawe yemeje ko abakinnyi bateguwe neza kandi batazaba bagiye mu butembere.
Iyi
mikino biteganyijwe ko izabera mu Mujyi wa Berlin mu Budage. Abanyarwanda
bazajyana itsinda ry’abantu 27 harimo abakinnyi 15 n’abandi 12 bazaba bari mu
nshingano zitandukanye.
Biteganyijwe
ko tariki 13 Kamena 2023, hazabaho umuhango w’imyiyerekano ku Bihugu bizaba
byitabiriye, mu gihe irushanwa ryo rizatangira tariki 17 rikageza 25 Kamena.
Pasiteri Dr Sangwa Déus uyobora Special Olympics mu Rwanda, yashimiye ubufatanye bwa Minisiteri ya Siporo yemeza ko bigendanye n'imyitozo abakinnyi bafite, bizeye ko imidari ishobora kongera gutaha mu Rwanda nk'uko byagenze i Dubai mu 2019
Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego yavuze ko nka Minisiteri bafitiye icyizere itsinda rw'abakinnyi rizahaguruka ku wa mbere
Umuyobozi
wa Siporo w’Umusigire muri Special Olympics Rwanda, Ndayishimiye Gilbert,
ahamya ko imyiteguro yagenze neza
Nsanzumukiza Jean de Dieu azagenda ari umutoza wa Football
Abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda harimo 10 bakina Football gusa mu kibuga habanzamo 7, batatu bakina umukino wo gusiganwa ku maguru, ndetse na 2 bazakina Bocci
TANGA IGITECYEREZO