Kigali

Antoine Cardinal Kambanda yifuzaga guherekeza Damas Gisimba inshingano ziramuzitira-AMAFOTO&VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:10/06/2023 13:08
0


Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yifuje gufatanya n’abandi guherekeza Gisimba ariko ntibyamukundira kubera inshingano nyinshi.



Umuhango wo gusezera bwa nyuma Gisimba Mutezintare Damas wabereye muri Paruwase ya Mutagatifu Karoli Lwanga iri i Nyamirambo ari na ho yasengeraga igihe yari muri ubu buzima. Ubuhamya bwasomwe mu ncamake bukubiyemo ibyaranze Gisimba mu buzima yamazemo imyaka 62. 

Ikiganza ni ineza yamuranze no kurokora abahungiye mu kigo cy’imfubyi kizwi nko kwa Gisimba. Padiri wasomye igitambo cya Misa, yasomye ubutumwa bwa Antoine Antoine Kambanda. Yagize ati: ”Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda yifuje kuza kwifatanya natwe ariko kubera imirimo n’inshingano ntabwo byakumushobokeye. Ariko rero ari kumwe natwe mu isengesho mukomere!"

Antoine Cardinal Kambanda kuva mu 2013 kugeza mu 2018 yayoboye Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Kuva mu 2019 yari Arikiyepisikopi wa Diyosezi ya Kigali. Ku itariki 28 Ugushyingo 2020 yabaye umunyarwanda wa mbere ugizwe Cardinal.

Mu nyigisho zatanzwe ikibanzweho ni ukugira neza muri ubu buzima kuko amaherezo abantu bose bazabuvamo. Padiri yagize ati: ”Ntabwo ibigwi bya Gisimba ari amazu, imodoka, amashuri n’indi mitungo ahubwo ni ineza yagiriye abana b’Imana”. 

Mutezintare Damas yagiriye neza abantu benshi akiri ku Isi y'abazima nk'uko byagarutsweho mu muhango wo kumusezera no kumuherekeza wabereye mu kiliziya ahari hateraniye abantu benshi cyane ku buryo imbere hari huzuye n’inyuma huzuye.

Gisimba yareze abana 3000 barakura, abashatse arabashyingira. Asize abuzukuru 2000 (abakomoka ku bana yitayeho byihariye). Yatabarutse ku Cyumweru akikijwe n’umuryango we.

Gisimba Jean Claude umuvandimwe wa Gisimba Damas mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yagize ati: ”Hari abantu bakora ibikorwa by’indashyikirwa kubera ko Imana yabahaye iyo mpano. Rero Damas yari muri abo”.

Uyu muvandimwe we yagereranyije Gisimba na Marie Therese nawe witangiye abababaye. Mu bijyanye n’inyigisho yamugereranyije nka Martin Luther King. Yanagarutse ku mateka yabo. Ati: ”Twavukiye muri Congo, tukiri abana bato batwitaga Abatutsi. Damas rero yari umwana ucishije make, witonze ariko akaba azi kuganira ku buryo abazayirwa bamukundaga cyane.”

REBA UKO BARI GUSEZERA GISIMBA







Gisimba yaherekejwe mu cyubahiro mu muhango wabereye mu Kiziliya i Nyamirambo

AMAFOTO: Freddy Rwigema

VIDEO: Bashir Nyatera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND