Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Kanama 2023 mu Bufaransa harabera ibikorwa bihuriza hamwe abasizi bo muri Afurika byitwa “Rencontre Nyirarumaga des Litterature Africaines".
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho bahagurukiye, Ange, Pamela na Jules Sentore, bari bafite akanyamuneza ko kuba bagiye gusangiza umuco gakondo abo mu Rwanda rw’iriya.
Mu kiganiro kigufi twagiranye mbere yo kurira indege, Ange yagize yagize ati:”Tugiye gutarama no gusabana n’abakunda umuziki wacu”.
Jules Sentore we yunze mu ryabo agaragaza ko umuco nyarwanda ukwiriye gusakara mu Rwanda rw’iriya ku buryo buri wese yishimira umuziki nyarwanda. Nawe azahurira muri biriya bitaramo by’inama y’ubusizi. Ni ibitaramo bitegerejwe kuri uyu wa Gatandatu i Paris mu Bufaransa.
Jules Sentore yagize ati:”Njyewe nzamara igihe mu Burayi kuko mpafite ibitaramo ntaramenya neza amatariki nzagenda nyababwira ariko nasaba abatuye i Burayi kwitegura ibitaramo”.
Ange & Pamela hamwe na Jules Sentore
Ange & Pamela hamwe n'umunyamakuru Peacemaker
REBA HANO GWERA YA ANGE NA PAMELA
TANGA IGITECYEREZO