Kigali

Igihango cy’Urungano: Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'urubyiruko rurenga 1,000 kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/06/2023 12:44
0


Urubyiruko rubarirwa mu gihumbi rwateraniye mu nzu y’imyidagaduro y’Akarere ka Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda, ruganirizwa n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Madamu Jeannette Kagame, ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Igihango cy’Urungano”, cyahurije hamwe urubyiruko rusaga kuri 1,000 rwaturutse hirya no hino mu gihugu. Cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 09 Kamena 2023, kibera mu Ntara y’Amajyepfo muri Gymnase y’Akarere ka Gisagara guhera saa 09:00 za mu gitondo.

Minisiteri y’Urubyiruko, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation, ni bo bateguye iki gikorwa mu rwego rwo  kwibuka ku nshuro ya 29 Urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rusaga 1000 rwafashe umwanya wo kwibuka urungano bagenzi babo bavukijwe amahirwe yo kubaho, baganirizwa n’abayobozi batandukanye ku buryo bagomba guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uburyo bakwiye kumenya guhitamo neza bakubaka u Rwanda rushya bahereye ku busa.

Umushyitsi Mukuru ariwe Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, yibukije urubyiruko ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe adasanzwe yo kuba mu gihugu gitekanye, ababwira ko badakwiye kwirara, ahubwo ko ari cyo gihe ngo bahangane n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ababikorera ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Rubyiruko, bana bacu mukomere. Uyu ni umwanya ukomeye wo kwibuka. Turibuka urungano nkamwe rwavukijwe amahirwe yo kugera ku nzozi zabo. Kwibuka bizahoraho ariko na none, ntabwo dukwiye kwirara, ngo aya mahoro tuyafate uko twiboneye.

Benshi muri mwe mufite za 'smartphones' [telefone zigezweho], muzikoreshe neza mwiyungura ubumenyi, mushishoze mu mahitamo mukora n’ibyo mureba ku mbuga nkoranyambaga kuko byose ntibiba ari ukuri. Muhangane, ntimugire uwo mwemerera gukora ikibi yitwaje ko ari uburenganzira bwe. Mukomere ku budaheranwa!”

Minisitiri w’Urubyiruko, Bwana Dr Utumatwishima Abdallah yijeje Madamu Jeannette Kagame ko urubyiruko rugiye gukomeza kwisuzuma ndetse bakanakurikiza inama zose yabagiriye mu rwego rwo kubaka u Rwanda rushya. Yongeyeho kandi ko urubyiruko rukwiriye kuzirikana ko umwanzi wa mbere basigaranye ari umwanzi w’igihugu cyabo.

Yagize ati: “Rubyiruko, mukwiye kuzirikana ko umwanzi wa mbere dusigaranye ari umwanzi w’igihugu cyacu wenyine. Ikosa ryabayeho mu 1994, ni ukubura urubyiruko rwiyemeza, rukanga kandi rukarwanya ibyari biri kuba. Ubu rero ni amahirwe menshi kuba muhari, nimurwane ishyaka.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Madamu Munezero Clarisse, yashimangiye ko Kwibuka ari umwanya wihariye wo kongera guha agaciro Abatutsi bishwe, kubunamira, kwibuka ubuzima bwabo no gukomeza kwiyubakamo imbaraga zo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

“Kwibuka ni amahitamo yacu nk’Abanyarwanda. Muri iyi ntara, niho hiciwe abantu benshi kandi bicwa mu gihe gito cyane. Niyo mpamvu twahisemo gushyiraho Igihango cy’Urungano, kugira ngo twirinde ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.”

Yongeraho ati: “Rubyiruko, Igihango cy’Urungano ni umwanya mwiza wo kongera kuzirikana urubyiruko rwavukijwe amahirwe yo gukorera urwababyaye. Urubyiruko narwo ruhura n’ihungabana ruterwa n’ibikomere byavuye ku mateka mabi ya Jenoside, rukwiye gufashwa gukira ibyo bikomere kugira ngo rubashe kugera ku Rwanda twifuza.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE ushinzwe Ubudaheranwa, Hon Uwacu Julienne, yagarutse ku mpamvu ari ngombwa kwibuka, ndetse yibutsa n’urubyiruko rwari ruteraniye aho, ko ejo hazaza ari ahabo.

Ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri Munyarwanda. Kwibuka bidufasha kuganira ku mateka ya Jenoside n'ingaruka zayo, tukiyemeza guhangana n’abayipfobya n’abayihakana. Dushishikarire kumenya amateka yacu, dusuure inzibutso, kuko utamenya iyo ava ntamenya iyo ajya. Ntabwo uri muto ku buryo utashobora guhitamo neza, ngo uhitemo ibifitiye igihugu cyawe akamaro.”

Ni igikorwa cyaranzwe n’ubutumwa bwubaka, kungurana ibitekerezo, indirimbo zo kwibuka ndetse n’ubuhamya by’urubyiruko rwagizweho ingaruka n’amateka mabi ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kugeza ubu, rukaba rukomeye kandi rukomeje.

Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, nawe aherutse gukomoza ku kurwanirira igihugu, mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda ubwo yatangizaga ku mugaragaro iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Perezida Kagame yagize ati: “Nk’Abanyarwanda, tutazongera kwemerera na rimwe uwo ariwe wese ushaka kuduhungabanya kuko twabigize birenze ibihagije.”


Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga biyungura ubumenyi no kutagira uwo bemerera gukora ikibi yitwaje ko ari uburenganzira bwe

Hon Uwacu Julienne yibukije urubyiruko ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri munyarwanda

Urubyiruko rurenga 1000 rwahuriye mu gikorwa cyo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi


Uru rubyiruko rwibahaye umukoro wo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi


Iki gikorwa cyitabiriwe n'urubyiruko rurenga 1000 rwaturutse mu Turere twose tw'igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND