Amasezerano ya Naby Keita azarangira muri iyi mpeshyi. Sky sports yo mu Budage ivuga ko uyu mukinnyi azahita ajya gukinira ikipe ya Werder Bremen nyuma yo kurangizanya na Liverpool.
Uyu mukinnyi w'imyaka 28, ikipe ya Liverpool yamuguze Miliyoni 48 z'amayero imukuye mu ikipe ya LB Leipzig muri 2018. Mu mikino 129 yakinnye muri Liverpool, yatsinze ibitego 11.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Guinea Konakry muri uyu mwaka yakinnye imikino umunani gusa. Nyuma yahise agira ibibazo byo kuvunika. Ikipe ya Liverpool nayo yatangaje ko itazakomezanya na we.
Naby Keita mu ikipe ya Liverpool yagiriyemo ibihe bidasanzwe. Yatwaye ibikombe bitandukanye birimo English Premier League, UEFA Champions League, Club world Cup, FA Cup na EFL Cup. Ibi byose yabigezeho mu myaka itanu amaze muri Liverpool.
Ikipe ya Liverpool, gutakaza Naby Keita nta cyuho bizayisigira dore ko yamaze kugura umukinnyi ukina mu kibuga hagati, ukomoka mu gihugu cya Argentina, uwo akaba ari Alexis McAllister.
Abandi bakinnyi biteganyijwe ko bazava muri Liverpool ni James Miliner na Alexis Oxrade-Chamberlain mu bakina mu kibuga hagati.
Imvune za Naby Keita zamubanye akasamutwe
Naby Keita yagize ibihe bidasanzwe muri Liverpool
Naby Keita arifuzwa na Werder Bremen
Naby Keita yakinnye n'Amavubi

Naby Keita i Kigali mu Rwanda akina yatakana n'abasore b'ikipe y'igihugu Amavubi