Kigali

Ni umuherwe weguriye Yesu ubutunzi bwe: Ibyihariye kuri Dana Morey utegerejwe bikomeye mu Bugesera

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:10/06/2023 15:07
0


Umuherwe akaba n’umuvugabutumwa Dana Morey yihariye kuri byinshi birimo ubutunzi buhambaye nk’inganda, ariko yeguriye ubutunzi bwe umurimo w’Imana kugira ngo benshi bakire agakiza. Ubu, ategerejwe mu Rwanda mu minsi micye.



Umuvugabutumwa Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yakumbuje abantu ubwiza bw’ubwami bw’Imana agira ati “Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora”.

Ev. Dana ukorera ivugabutumwa rye ku Isi hose ariko akibanda ku mugabane wa Afurika, amaze kugera mu bihugu byinshi bigize uyu mugabane abwiriza ubutumwa bwa Yesu Kristo birimo Congo, Tanzania n’ibindi, ndetse akaba ategerejwe mu Rwanda muri Nyakanga 2023 aho azakora ibiterane mu duce turimo Bugesera.

Ev. Dana Morey, hamwe n’abavandimwe be, bafite uruganda rukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwitwa Morey Corporation. Ni uruganda rukora ibikoresho bya electoroniki, rukaba ruherereye i Woodridge, muri Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muvugabutumwa wishimirwa bikomeye mu biterane by’ibitangaza no kubohoka akora mu bihugu binyuranye ku Isi cyane cyane ku mugabane wa Afurika, agira n’uruhare mu bindi bikorwa birimo imishinga mpuzamahanga nka "Christ for all nations na caring for kids" yita ku bana batishoboye.

Icyifuzo cya mbere cya Dana Morey ni ivugabutumwa ryibanda cyane cyane muri Afurika, Amerika y’Epfo hazwi nka Latin America, Ubuhinde n’Uburayi bw’Uburasirazuba.

Mu mwaka wa 1986, Dana Morey yashakanye na Karman bubaka umuryango. Kugeza uyu munsi babanye neza cyane ndetse urukundo rwabo rufatwa nk’ikitegererezo kuri benshi.

Dana Morey, ni Umubitsi ndetse akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ifite inyota yo kugeza ubutumwa bwiza ku mugabane wa Afrika. Ev. Jennifer Wilde niwe Perezida w’uyu muryango. Bose bafite intero imwe igira iti "Together we can reach Africa" [Dufatanyije twagera kuri Afrika].

Dana Morey yagize ibihe atazibagirwa mu buzima bwe ndetse byamuzamuye akaba ikimenyabose.

Umwaka wa 1978 - 1982 yahawe Impamyabumenyi muri Media Comm, cyane cyane mu nyigisho za gikristu. 1985 yashinze Light To The Nations Evangelistic Ministries, naho mu 1986 yatangije The Morey Corporation, akaba ayifatanyije n'abavandimwe be. Mu1987-1998 yari aherereye mu Ntara ya DuPage, akaba yari mu bashizwe gereza yaho.

Si ibyo gusa yakomeje kugera kuri byinshi kuko mu1989-1993 yabaye Pasiteri muri A Light to the Nations Church, naho mu 2000-2003, yari Umwigisha wimenyereza umwuga muri NLP Institute of Chicago.

Mu 2000-2005 yagizwe umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi akaba na Perezida w’itsinda Children of Promise International, mu 2001-2006 yari mu bahagarariye Gahunda yo gufasha imfubyi muri Ukraine hamwe na Slavik Radchuk (ibigo by’imfubyi 28 nibyo bari bashinzwe).

Mu 2003 kugeza mu 2008 yagizwe umwe mu bagize Inama ya Word Orphans (India), mu 2003 aba umwe mu bagize Christ for All Nations, naho mu 2006 yagizwe umubwirizabutumwa Mpuzamahanga na Reinhard Bonnke, mu 2008 atangiza gahunda yo kugaburira abana bakennye afatanyije na ministeri ya Mexic.

Mu 2010 yatangije gahunda yise East Africa Evangelist Crusades. Mu 2014 yabaye umufatanyabikorwa w'Umuryango "A Light to the Nations Africa Ministries" watangijwe n'umunyarwanda Pastor Dr Ian Tumusime.

Uyu mukozi w'Imana yakomeje kugera kuri byinshi maze mu mwaka wa 2015 aba Perezida wa Sosiyete ya Morey. Mu 2018 yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu ibwirizabutumwa muri Seminari ya Tewolojiya ya Lviv.

Nk'uko tubicyesha Industry Week, mu mwaka wa 2010, Dana Morey yatangaje ko ku myaka 4 y'amavuko ari bwo Se yakundaga kumujyana ku kazi ku wa Gatandatu amwigisha umurimo. Ati: "Nanyereraga munsi y'intebe y'akazi, ngatora ibice byaguye hasi nkabimuzanira."

Nubwo yari umwana muto, byamusabaga kwereka Se ko akunze umurimo, ibyo bikamuhesha igihembo. Aragira ati: "Data yambwiraga amafaranga nizigamiye nkoresheje icyo kintu. Iyo nabonaga ibice 20, yampaga amafaranga ahagije yo kugura Hot chocolate".

Yakomeje gukunda umurimo, aza kuvamo rwiyemezamirimo ukomeye aho ubu ari Perezida wa kompanyi ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitwa Morey Corporation ikora ibikorwa binyuranye bijyanye n'ikoranabuhanga. Ni kompanyi imaze kuba ubukombe ikaba yinjiza arenga Miliyoni 90 z'amadorali y'Amerika nk'uko tubicyesha rocketreach.

Nubwo afite ubutunzi buhambaye, ntabwo yahisemo kubwinezezamo, ahubwo abukoresha mu kogeza izina rya Yesu Kristo mu mahanga yose. Yifuza kubona Isi yubaha Imana kandi abarushye bakabona amahoro. Ni muri urwo rwego akora ibiterane by'ivugabutumwa hirya no hino ku Isi. Mu ho amaze gukorera ibiterane harimo n'u Rwanda ndetse vuba aha aragaruka.

Nta bucuruzi na mba agamije muri ibi biterane akora ahubwo akoresha amafaranga ye mu kubitegura, kwishyura hoteli n'amatike y'indege amujyana hamwe n'itsinda rye aho ibiterane bibera, gufasha abatishoboye, n'ibindi. Kwinjira biba ari ubuntu ku bantu bose. Ni ibiterane biririmbamo abahanzi bakomeye bikaberamo ibitangaza, kubohoka, gukira indwara n'ibindi.

Ubwitange bwa Ev. Dana Morey mu gukorera Imana atizigamye, bikwiriye kubera urugero rwiza abandi banyamafaranga mu gushyigikira iyogezabutumwa bwiza. Abanyamadini batandukanye basobanura ko iyo abaturage babohotse mu mitima yabo, bakuzura umunezero n'amahoro bitangwa na Yesu Kristo, no gutera imbere mu mibereho yabo ya buri munsi biraborohera.

Abanyarwanda biteguye kwakira ubutumwa bwiza buzatangirwa mu giterane cya Ev. Dana Morey kizabera kuri sitade ya Bugesera, kizaririmbamo Rose Muhando na Theo Bosebabireba n’abandi baririmbyi basizwe amavuta. Iki giterane kizaba tariki 14-16 Nyakanga 2023, ariko mbere yaho, tariki 07-09 Nyakanga, kizaba cyabereye i Rukomo muri Nyagatare.

Umuyobozi Mukuru wa A Light to the Nations Africa Ministries, Pastor Dr Ian Tumusime wamenyanye na Ev. Dana Morey mu 2010, yavuze ko umusaruro biteze muri ibi biterane byombi ari ukubona iminyago myinshi y'abazemera kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wabo. Yavuze kandi ko n'amatorero aziyongera kuko azabona abayoboke bashya.

Uyu mushumba yabwiye abanya-Rukomo n'abanya-Bugesera ko "ubu ni cyo gihe cy'agakiza kabo, ni igihe cyo gushyira kwizera kwabo muri Yesu Kristo, nta yindi nzira yo kujya mu ijuru atari ukwemerera Yesu akakubera Umwami n'Umukiza." Byinshi mu byo yadutangarije tuzabigarukaho mu nkuru z'ubutaha.


Dana Morey yahisemo kwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kure


Abahanzi bazitabira ibiterane bya Morey mu Rwanda harimo Rose Muhando na Bosebabireba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND