RFL
Kigali

Producer Eliel na Clapton bamaganiye kure ubutumwa bwa James na Daniella ku muntu ukwiriye kuramya Imana

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:9/06/2023 15:35
1


Itsinda ry’abahanzi bazwi nka James na Daniella ubwo batangaga ubutumwa bubuza abantu guhimba indirimbo zirimbirwa Imana badakijijwe, bamwe batanze ibitekerezo bibavuguruza.



Abaramyi mu ndirimbo ziramya Imana James na Daniella, ubwo baganiraga n'abanyamakuru ku gitaramo bise “Gathering 1000” cyabaye kuya 4 Kamena 2023, bagarutse ku biranga umuramyi w’ukuri.

James na Daniella bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka “Mpa amavuta”, batambukije ubutumwa bugaruka ku bintu bidindiza iterambere ry’umuziki wo kuramya Imana, birimo abantu baririmba indirimbo z’Imana badakijijwe, ariko benshi ntibabivuzeho rumwe.

Aba baramyi mu butumwa batanze bagize bati “Ikintu kibabaje ni ukubona abantu badakijijwe bahimba indirimbo zo kuramya Imana, icyo kintu kidindiza iterambere ry’umuziki wo kuramya Imana”.

Daniella na James bakomeje bagira bati “Kuramya Imana mu kuri ni igihe umutima wawe wizera ibyo wavuze. Biteye ubwoba kubona mu baramyi bagenda hivangamo Isi”.

Produce Eliel Sando uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro wanakoze indirimbo z'ibyamamare nk'iza Tonzi, Ambassadors of Christ, Sarah Uwera n'abandi, yahakaniye kure ubutumwa bwatanze na James na Daniella, avuga ko, uko umeze kose wemerewe gukorera Imana.

Producer Eliel Sando yabwiye umunyamakuru wa InyaRwanda ati “Aha sitwemeranywa na gato. N'umujura ashatse yakora indirimbo ya Gospel, wenda yaba nka cya gisambo cyabwiye Yesu ku musaraba ngo uzanyibuke mu bwami bwawe”.

Produce Sando yakomeje yibaza ati "Abo bitwa ngo barakijijwe ese koko barakijijwe? Nta muntu wemerewe gucira undi urubanza amwita uw’Isi. Abo ni bamwe Imana izabwira ngo nari ndwaye ntimwandwaza, nari nshonje ntimwangaburira, muhoshi sinigeze mbamenya".

Umuhanzi mu muziki wa Gospel, Pappy Patrick, utuye muri Canada, nawe yagaragaje aho ahagaze kuri iyi ngingo. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram y'umunyamakuru wacu (Tman), yaranditse ati "Nta muntu ukjijwe ku rwego rushyitse nka Yesu.  

Burya umuntu wese umugenzuye ntiwamuburamo akantu. Icyo nemerany nabo ukwijandika mu byaha nkana kandi nta no kwicuza guhindukirira Umwami Yesu kuko mu maraso ye ari ho tuboneramo agakiza".

Clapton Kibonge wamenyekanye nk’umunyarwenya n’umukinnyi wa filime ndetse akaba afite n'indirimbo zo kuramya Imana, yavuze ko kuba warakijijwe bizwi n’abantu, atari ko gukiranuka imbere y’Imana.

Yagize ati “Kuba warakijijwe bizwi n’abantu, siko gukiranuka imbere y’Imana, kandi sibyiza gucira mugenzi wawe urubanza, kuko Imana inyuza ubutumwa aho ishaka kugira ngo isohoze umugambi wayo mu bantu”.

Icyakora Clapton ukundwa mu gukina filime ariko akaba yaragaragaye nk’umwe mu bantu baririmba neza indirimbo ziramya Imana, yavuze ko iri tsinda rya ba James na Daniella bataciye inka amabere ubwo batangaga ubu butumwa.

Yasobanuye ko buri muntu afite uko yumva ibintu ndetse ko buri wese asenga Imana bitewe n’amahitamo ye.


James na Daniella bavuga ko abantu badakijijwe badakwiriye kuririmba Gospel


Clapton Kibonge ntiyemeranya na James na Daniella


Pappy Patrick yavuze ko nta muntu ukijijwe ku rwego rushyitse nka Yesu

REBA IKIGANIRO JAMES NA DANIELLA BAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David10 months ago
    Nibyo ntamunti ukijijwe nka Yes.Nonse Daniella na James bukobaba bacira abandi imanza,buriya tugenzuye twasanga abakirisutu nyabo Bambara amaherena nkariya ndeba yambaye nabyo biragaragara nk'ubwibone nibatuze bicire ifaranga.





Inyarwanda BACKGROUND