Igihe ko gisa nk’ikiri kurenga hakorwa iki ngo umuziki n’imikino mu Rwanda bibe nk’impanga ko byarushaho gukomeza kuzamura ibi byiciro byombi by’ubuzima bigeze aharyoshye?.
U Rwanda rukomeje
gutera imbere mu bikorwa bitandukanye birimo umuziki na siporo, aho
kugera ubu ngubu u Rwanda rumaze kugira
ibikorwa remezo bigezweho bituma birushaho gutuma biryoha.
Uhereye kuri
sitade mpuzamahanga iri i Huye, Kigali Pele Studium iri i Nyamirambo na Stade Amahoro iri mu bikorwa byo kuvugururwa aho mu bihe bya vuba nayo iba yatangiye
gukoreshwa.
Hari n'ibindi
bikorwa remezo bitandukanye birimo n’iby’imikino y’intoki ku isonga BK Arena yamaze
no kuba ubukombe mu kwakira ibikorwa by’imyidagaduro bikomeye muri Afrika.
Kugera ubu
kandi hari na Intare Arena, Canal Olympia, Kigali Conference & Exhibition
Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, Kigali Convention Center (KCC) n’ahandi hatandukanye
kandi heza hakoreshwa.
Uko ibikorwa
remezo bigenda bitera imbere ni na ko n’ababikoresha bagenda biyongera kandi
ukabona ko birushaho kuzamura iterambere ry’igihugu n’ibyishimo ku banyarwanda.
Ariko na none
nubwo bikorwa gutyo bisa nk'aho hakiri icyuho mu kubasha kubibyaza umusaruro mu
buryo bunoze, kutamenya kwigira ku bandi cyangwa wenda akaba ari ikibazo cy’ubushobozi.
Urebye uburyo bikorwa n'abategura irushanwa nyafurika rya Baskeball, BAL, ubona ko biri ku
rwego mpuzamahanga aho usanga bagerageza guhuza umuziki na siporo kandi
bikarushaho kuzamura ibyishimo no kongera umubare w'abitabira iri rushanwa.
Kimwe no mu
mikino y’amagare izwi nka Tour du Rwanda naho usanga bagerageza kubihuza kandi
bikarushaho kongera uburyohe bw’irushanwa.
Ni ibintu bisanzwe bikorwa muri shampiyona zitandukanye mu bihugu bitandukanye byamaze
gutera imbere kandi ugasanga birushaho kuzamura uburyohe no mu buryo bw’ubucuruzi
bikazamuka.
Urugero ni nko
mu gikombe cy’isi aho usanga hatumiwe abahanzi batandukanye bo kujya gususurutsa
abitabira iy’imikino, yaba muri Champions League, The Superbowl n'ahandi, usanga
babihuza kandi bikaryoshya irushanwa bigatanga akazi n’ibindi.
Kuri ubu mu
Rwanda bisa nk'aho abategura imikino, abategura ibitaramo, abakinnyi n’abahanzi
batagira ikintu kibahuza buri rwego rukora ukwarwo, ibyo bikaba bisa nk’ibidindiza
iterambere ry’izi nzego zose.
Wakwibaza uzatunganya umushinga wo guhuza shampiyona n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi
by’umwihariko umuziki. Biramutse bikozwe, byarushaho kugira umumaro.
Nk’ubu rwagati
mu mikino hakabaye hashyirwaho umwanya umuhanzi akaba yasusurutsa abitabiriye. Mu
gusoza shampiyona hagategurwa igitaramo kiyiherekeza bitari mu mupira w’amaguru
ahubwo mu mikino muri rusange.
Urugero nk’igikombe
cy’Amahoro giheruka gusozwa aho cyegukanwe na Rayon Sports intsinze APR FC, iyo haba hari igitaramo cyari cyateguwe nyuma y’umukino cyari bwitabirwe kandi
bikarushaho kuzamura ibyishimo by’irushanwa.
Si ho honyine
nk’ubu abana bato baheruka kwegukana igikombe cy’isi bo mu kademi ya PSG nabo iyo
haba hateguwe igikorwa runaka cyo kubakira byari kurushaho kuryoshya ibintu.
Ni intambwe ikwiriye guterwa n’amashyirahamwe yose bigatangira gutekerezwaho kuko hari umumaro wo hejuru byazagira yaba mu iterambere ry’imikino n’umuziki dore ko buri rwego rufite abafana barwo ariko guhuza imbaraga byarushaho kuzamura umubare w'ababyitabira.Iyo umuziki uhujwe n'imikino bitanga umusaruro, aba ni abahanzi baheruka guhurizwa mu bitaramo byaherekeje Tour du Rwanda Football America imaze kwamamara kubera igitaramo gikomeye kizwi nka The Superbowl Halftime kiba rwagati muri iyi mikinoKuri ubu abantu benshi bari kugana muri Turkey ahazabera imikino ya nyuma ya Champions League atari kubera imikino gusa no kuba Burna Boy rurangiranwa mu njyana ya Afrobeat azajya kuyiririmbamoImikino y'irushanwa nyafurika rya Baskeball ikomeje kugira igikundiro cyo hejuru kubera uburyo yamaze guhuzwa n'umuziki
TANGA IGITECYEREZO