Kigali

Umunyarwenya Eric Omondi n'umukunzi we baritegura kwibaruka imfura-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/06/2023 11:33
0


Eric Omondi n'umukunzi we Lynne bari mu byishimo bidasanzwe byo kuba bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’uko umwaka ushize biteguraga kwibaruka ariko umwana wabo akitaba Imana mu gihe cyo kubyara.



Umunya-Kenya Eric Omondi umaze kubaka izina muri Afurika mu bijyanye no gutera urwenya bya kinyamwuga, yatangaje ko we n'umukunzi we w'umunyamideli Lynne, ko bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y'igihe babishaka.

Eric Omondi n'umukunzi we Lynne baritegura kwibaruka imfura yabo

Ni amagambo uyu munyarwenya yashyize ku mbuga nkoranyambaga ayaherekesheje amafoto y’umukunzi we atwite.

Ati “Byantwaye imyaka 41 ariko amaherezo Imana yampaye umugisha mu byanjye, imbuto zo mu rukenyerero rwanjye. Ndi kwiyumva nka Sara wa Aburahamu bo muri Bibiliya kuko nawe yategereje ubuzima bwe bwose umwana we. Urakoze mwana wangize papa, kandi Mana urakoze kudusubiza umwana.” 

Eric Omondi yahishuye ko byamutwaye imyaka 41 kugirango abone umwana

Ku rundi ruhande Eric Omondi yashimiye Imana yamusubije umwana kuko mu 2022 yiteguraga kwibaruka imfura ye icyakora ntibyagenda neza. Icyo gihe umugore we yibarutse umwana wamaze kwitaba Imana nyuma y’amasaha arenga atanu abaganga bagerageza kumwitaho.

Eric na Lynne bashyize hanze amafoto agaragaza ko biteguye kwibaruka


Umunyamideli Lynne agiye kwibaruka imfura y'umukunzi we Eric Omondi

Uyu munyarwenya kandi yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Lynne, muri Gashyantare uyu mwaka ku itariki 14 ubwo bizihizaga umunsi w'abakundana wa Saint Valentin. Bombi batangiye gukundana kuva mu 2020.

Eric Omondi ni umwe mu banyarwenya bafite abakunzi batari bake muri Afurika y’Iburasirazuba, uyu ukunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda, ni umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga kuko ari ibintu yatangiye kuva mu 2008.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND