Kigali

Karim Benzema yakiriwe nk'Umwami muri Al Ittihad, Ballon d'Or iratungurana-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/06/2023 7:31
0


Umukinnyi ukomoka mu Bufaransa, Karim Benzema, yerekanywe mu ikipe nshya aheruka gusinyira ya Al Ittihad yo muri Saudi Arabia, yakirwa n'abafana benshi cyane ndetse yari yitwaje na Ballon d'Or aheruka kwegukana.



Kuri sitade ya Al Ittihad, King Abdullah Sports City Stadium, byari ibirori ubwo ku munsi w'ejo mu masaha ya nimugoroba Karim Benzema yerekanwaga nk'umukinnyi mushya wa Al Ittihad.  Ni umuhango witabiriwe n'abafana benshi cyane b'iyi kipe dore ko bageraga ku bihumbi 60.

Byatangiye uyu mukinnyi ari ahantu hihishe mu mwijima atagaragara, nyuma baza kwatsa amatara aragaragara. Yari yambaye imyambaro ya Al Ittihad ifite nimero 9 mu mugongo. 

Abafana bahise batangira guturitsa ibishashi by'imiriro mu kirere ndetse yari yateguriwe n'abana imbere bambaye imyambaro isa, ahita abunyuramo abasuhuza.

Karim Benzema kandi yeretse abafana b'ikipe agiye gukinira Ballon d'Or aheruka kwegukana mu mwaka ushize agikina muri Real Madrid.


Karim Benzema yatunguranye yerekana na  Ballon d'Or ye

Uyu mukinnyi w'imyaka 35 yafashe umwanzuro wo kujya gukina muri Saudi Arabia nyuma y'uko amasezerano ye muri Real Madrid yari yararangiye bakemeranya kongera undi mwaka umwe ariko mu gihe batarabikora ahita ahabwa akayabo k'amafaranga na Al Ittihad ngo ajye kuyikinira.

Karim Benzema yasinye amasezerano y'imyaka 3 aho azajya ahabwa miliyoni 342 z'amayero ku mwaka ndetse yewe ngo azahabwa ibindi bifurumba by'amafaranga mu kwamamaza Saudi Arabia kugira ngo izakire igikombe cy'Isi cya 2030.

Mu myaka 14 yamaze muri Real Madrid yatwaye ibikombe 4 bya shampiyona ya Espagne, ibikombe 5 bya Champions League ndetse n'ibikombe 3 bya Copa del Rey. Benzema kandi yatsinze ibitego 354, atanga imipira 165 yavuyemo ibitego mu mikino 648 yakinnye muri Real Madrid.


Karim Benzema yakiriwe nk'umwami 


Abafana bagera ku bihumbi 60 nibo bari baje guha ikaze Karim Benzema


Benzema yasinye amasezerano azamugeza muri 2026 akina muri Al Ittihad













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND